Umwaka w'Amashuri wongeye gutangira mu Kwezi kwa Cyenda nyuma y'igihe kinini bisabwa na benshi harimo na Kiliziya Gatolika mu Rwanda
Kuri uyu wa 9 Nzeri 2022, ni bwo Minisiteri y'Uburezi yatangaje Ingengabihe y'umwaka w'amashuri 2022/2023, Igaragaraza ko uyu mwaka uzatangira tariki 26 Nzeri 2022 ukarangira tariki 14 Nyakanga 2023. Ibi bikaba byari bimaze igihe bisabwa n'abatari bake batahwemye kugaragaza imbogamizi z'ingengabihe isanzwe yatumaga abanyeshuri biga no mu Mpeshyi.
Mu mwaka wa 2005 ni bwo gahunda yo guhuza umwaka w'amashuri n'umwaka usanzwe yatangiye. Kuva icyo gihe umwaka w'amashuri washyizwe hagati y'ukwezi kwa mbere n'ukwezi kwa cumi na kumwe. Impamvu yateye ihinduka ry'ingengabihe nk'uko byasobanuwe akaba ari mu rwego rwo kuyihuza n’iy’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba.
Iki cyemezo kitakiriwe neza na benshi, cyakomeje kugibwaho impaka, dore ko uretse abagaragazaga ko batishimiye impinduka za hato na hato muri gahunda z'uburezi; abantu batandukanye bakomeje kugaragaza impungenge batewe n'iyi ngengabihe nshya yatumaga abana biga mu gihe cy'impeshyi bakaruhuka ibiruhuko bikuru mu gihe cy'imvura.
Mu kiganiro Dr Sebaganwa Alphonse, impuguke ku myifatire, imitekerereze, n’imikorere nyamuntu biganisha ku burezi, by’umwihariko bw’abana bato, yagiranye na Igihe.com mu mwaka wa 2016, yagaraje ko kwiga mu mpeshyi ku bana bato bituma umusaruro uba muke. Yasobanuye ingaruka zitandukanye izuba ry'impeshyi rigira ku bana zirimo: kumagara kw’uruhu, umunwa no mu kanwa, gucika intege, kumeneka umutwe, kugira inyota nyinshi,kubyimba ibiganza cyangwa ibirenge,kudahumeka neza, guhondobera, kudasinzira neza nijoro n’ibindi. Agasoza asaba ko hatekerezwa ku kuba ingengabihe y’amashuri yasubizwa muri Nzeri.
Uretse Abashakashatsi abanyeshuri n'abarimu na bo bakaba batarahwemye kugaragaza imbogamizi nyinshi baterwaga n'iyi ngengabihe bagasaba ko hagira igikorwa. Umunyeshuri waganiriye n'ikinyamakuru umuryango mu mwaka wa 2017, yagize ati “Kwiga mu zuba ni ikintu kitorohera umuntu kuko ubushyuhe buratubangamira, iyo bigeze mu masasita umuntu ntiyiga ngo afate.” Mugenzi we na we agira ati “Nkatwe twiga imibare nyuma ya saa sita tubangamirwa n’ubushyuhe. ni ingaruka ikomeye, muri aya mezi y’izuba byaba byiza ariyo ya vacances.” Ibi ni na ko abarimu babibonaga bo biboneraga ingaruka zo kwiga mu gihe cy'ubushyuhe bw'impeshyi. Umwarimu waganiriye n'ikinyamakuru umuryango mu mwaka wa 2017 yagize ati “Nyuma ya sa sita hagaragara umunaniro ukabije mu banyeshuri n’abarezi. Nyuma ya saa sita usanga hari ubushyuhe bukabije kubera izuba, bigatuma umwana acika intege ntiyige mu mutuzo". Icyo bose bahurizagaho ni uko ingengabihe yahindurwa ikongera gutangira mu kwa cyenda.
Iki kibazo cyakomeje kugaragazwa na Kiliziya Gatolika, ndetse mu nama ya 15 y'Umushyikirano, Myr Seriviliyani Nzakamwita, akigeza ku bari muri iyi nama agaragaza impungenge giteye ndetse asaba ko cyafatwaho umwanzuro.
Muri iyi nama Musenyeri Nzakamwita yagaragaje ko kwiga mu mpeshyi abana bakaruhuka mu mvura hari gahunda nyinshi bibangamira kandi bigira ingaruka ku bana. Musenyeri yagarutse ku kuba ukwezi kwa Nyakanga n’ukwa Kanama haba hashyushye cyane ndetse ahenshi amazi akaba make, abanyeshuri bakajya bamara umwanya munini bagiye kuvoma kure, rimwe na rimwe bikabakerereza amasomo. Akomeza avuga ko mu mezi yo mu Cyi, mu miryango habamo iminsi mikuru myinshi, ubukwe, amasakaramentu, yubile,…, akaba ari bwo abana baba bakenewe mu rugo muri wa muco wo kubana nk’umuryango.
Asubiza iki kibazo Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard yavuze ko byatekerejweho kandi bikaba biri kuganirwaho ndetse bikazafatirwa umwanzuro bidatinze.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.