Abakora Ingendo nyobokamana mu Ruhango kwa Yezu Nyirimpuhwe bashonje bahishiwe
Ubwo hatahwaga Kiliziya nshya ya Paruwasi ya Ruhango, Akarere ka Ruhango na Diyosezi ya Kabgayi bagaragaje gahunda zitandukanye bafite, zigamije kwita ku bakorera ingendo nyobokamana ku Ngoro ya Yezu Nyirimpuhwe mu Ruhango.
Mu butumwa bw’Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Bwana Valens Habarurema wari uhagarariye Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo muri uyu muhango, yashimye ubwitange bugaragazwa na Kiliziya n’inzego za Leta mu mishinga igamije iterambere ry'Akarere, by'Umwihariko ikorerwa mu Ruhango ubu hari muri hamwe mu hakorerwa ingendo nyobokamana mu Rwanda.
Uretse Kiliziya Nshya ya Paruwasi ya Ruhango, Mayor Habarurema yashimiye Diyosezi ya Kabgayi imishinga irimo gutegurira Ubutaka butagatifu bwa Ruhango, nk'umushinga mugari wo Kubaka Ikibaya cy'amahoro, na Hoteli izafasha abaza gusengera mu Ruhango buri kwezi kubona aho baruhukira cyangwa bafatira ifunguro.
Umuyobozi w’Akarere akomeza avuga ko nk’akarere nabo baticaye ubusa, kuko n'Akarere karimo kubaka umuhanda wiswe uw’ubukerarugendo bushingiye ku Iyobokamana. Uwo muhanda wa kaburimbo uzazenguruka ukagera ku Kagari ka Buhoro, uri kubakwa mu rwego rwo koroshya urugendo rukorwa n’abagiye mu rugendo Nyobokamana kwa Yezu Nyirimpuhwe.
Mayor Habarurema avuga ko uyu muhanda uzafasha cyane abaza gusengera mu Ruhango cyane cyane mu mutambagiro. Yagize ati “Twajyaga tugira impanuka z’abasaza, abakecuru n’abandi bafite intege ke bajyaga bagwa mu mikuku cyangwa se mu turaro dushaje, gusa kuri ubu tuzajya dukora urugendo nyobokamana nidushaka tugere i Buhoro cyangwa se tugarukire mu nzira bitewe n’uko byateguwe. Uwo muhanda tuzawumurika vuba.”
Uretse uyu muhanda Mayor Habarurema anavuga ko hari gahunda ihuriweho n’Akarere ka Ruhango n’Ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe, yo gushyiraho ibimenyetso bigaragaza ingoro ya Yezu Nyirimpuhwe ku muhanda munini wa Kigali-Muhanga-Butare ku buryo uzajya ahanyura azajya asoma akamenya ko aho ageze ari ku Butaka Butagatifu.
Imibare iheruka gushyirwa ahagaragara n’inzego z’umutekano mu Karere ka Ruhango muri Gashyantare 2024, igaragaza ko Ikibaya cy’Amahoro (Kwa Yezu Nyirimpuhwe) cyakira abantu bagera ku bihumbi 26 buri kwezi abenshi bakaba baza ku munsi w’isengesho ngarukakwezi ryo gusabira abarwayi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.