Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Diyosezi ya Kabgayi yahimbaje umunsi mpuzamahanga wo gusabira abahamagarirwa ubutumwa muri Kiliziya.

Kuri iki cyumweru tariki ya 26 Mata 2026 muri Paruwasi ya Byimana hahimbarijwe umunsi mpuzamahanga wo gusabira abahamagarirwa ubutumwa muri Kiliziya. Igitambo cya misa yo guhimbaza umunsi mukuru w’umushumba mwiza wizihizwa ku cyumweru cya 4 cya Pasika no gusabira abahamagarirwa ubutumwa muri Kiliziya cyatuwe na Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi. Cyitabiriwe n’Abihayimana bo mu miryango itandukanye hamwe n’abakristu ba Paruwasi Sancta Maria Byimana.

Diyosezi ya Kabgayi yahimbaje  umunsi  mpuzamahanga wo gusabira abahamagarirwa ubutumwa muri Kiliziya.
Diyosezi ya Kabgayi yahimbaje umunsi mpuzamahanga wo gusabira abahamagarirwa ubutumwa muri Kiliziya.

Myr Balthazar mu nyigisho ye yibukije abakristu ko umuhamagaro uturuka ku Mana, ugakurira mu muryango, ukarerwa kandi ugasigasirwa. Yasabye urubyiruko kudatinya kwitaba ijwi ry’Imana ribahamagara kuko gukurikira Yezu bitababuza ubwisanzure ahubwo ko bituma basobanukirwa neza kandi bikabaha ibyishimo birambye.

Uyu wabaye n’umwanya wo kubagezaho ubutumwa bwa Nyirubutungane Papa Léo XIV yageneye umunsi mpuzamahanga wo gusabira abahamagarirwa ubutumwa muri Kiliziya ku nshuro ya 63 bufasha abakristu gusobanukirwa n’ ingabire y’Imana ibatuyemo, bukubiye mu ngingo 4 zigira ziti: Umuhamagaro ni inzira y’ubwiza buhebuje, Kwimenya, kumenya Imana no kumva ijwi ryayo , Kwizera Nyagasani ndetse no Gukura mu muhamagaro.

Ku ngingo ijyanye ni uko umuhamagaro ari inzira y’ubwiza buhebuje, Papa Léo XIV avuga ko Yezu ari Umushumba w’indoro iteye ubwuzu. Abamuhanze amaso, bakiyemeza no kumukurikira abahishurira ko ubuzima buzarushaho kubabera bwiza. Kugira ngo bamenye ubwiza bw’ubwo buzima abereka, ntibagomba gukoresha amaso y’umubiri cyangwa ibindi bigaragara inyuma gusa, kuko bidahagije, ahubwo bagomba kumurangamira kandi bakamuzirikana mu mutima wabo.

Agira ati” Ibyo bisaba umuntu gutuza, kumenya gutega amatwi, gusenga, agahuza indoro ye n’iya Yezu, agashobora kuvuga yizeye ati « Ndamwizeye’’, ndi kumwe na we, ubuzima bushobora kuba bwiza kurushaho, ndashaka kugendana na we mu nzira z’ubwo bwiza bwe’’. Igishimishije kurushaho muri ibyo, ni uko iyo tubaye intumwa ze, atuma duhinduka “tukabengerana’’.

Papa akomeza avuga ko ikiranga abatagatifu ari umutima urabagirana ubwiza bwa roho buranga urukundo rw’abunze ubumwe na Yezu. Ni muri ubwo buryo umuhamagaro w’umukristu wigaragaza mu bukungahare bwawo bwose ari byo kugira uruhare ku buzima bwa Yezu, ku butumwa bwe ndetse no kurabagirana hose ubwiza bwe.

Mutagatifu Agustini mu gitabo cye cyitwa “Les Confessions ”. Muri icyo gitabo yicuza ibyaha bye n’amakosa ye yo mu gihe cy’ubusore. Avuga ko aha ariho yamenyeye Imana « ifite ubukungahare burenze ubwo yiyumvagamo ». Ingabire si agahato Imana idushyiraho cyangwa se inzira yaharuwe mbere ngo buri wese ayinyuremo by’amaburakindi, ahubwo ni umugambi w’urukundo n’ihirwe Imana ihamagarira muntu.

Papa Léo XIV agira ati ‘’ Kumenya kwita ku buzima bwa roho zacu nicyo kintu cy’ingenzi kandi cyihutirwa tugomba guheraho mu ikenurabushyo rigamije gufasha buri wese kumenya umuhamagaro we ndetse no mu nshingano zacu zo kwamamaza Ivanjili ku buryo bunoze.’’

Papa Léo XIV ashishikariza buri wese haba imiryango y’abashakanye, za Paruwasi, imiryango y’Abihayimana, Abepiskopi, Abasaserdoti, Abadiyakoni, Abakateshiste, Abarezi mu nzego zitandukanye ndetse n’imbaga y’Abalayiki bose kurushaho kwitangira ubutumwa, bakora igishoboka cyose cyakorohereza iyi ngabire y’Imana ngo yakirwe, irerwe, tuyirinde ibyayangiza kandi tuyibungabunge kugira ngo yere imbuto nziza kandi nyinshi.

Ati ‘’Ibyo bizashoboka ari uko iwacu mu ngo harangwa ibikorwa by’ukwemera, isengesho ritaretsa n’ubufatanye bya kivandimwe. Icyo gihe nibwo umuhamagaro w’Imana uzashobora kwisanzura no gukura iwacu uhinduke inzira y’ihirwe n’umukiro kuri buri muntu ku giti cye ndetse no ku isi yose muri rusange. ‘’

Ku ngingo ijyanye Kwimenya, kumenya Imana no kumva ijwi ryayo, Papa Leo XIV agira ati’’ Mu by’ukuri umuhamagaro wose utangirira mu mutima ugirana umubano n’Imana Rukundo (reba 1 Yh 4, 16). Imana iratuzi bihagije ku buryo izi n’umusatsi uri ku mutwe wacu (reba Mt 10,30). Yateguriye buri wese inzira y’ubutagafitu n’icyo azakora. Nk’uko ituzi, natwe iturarikira kuyimenya binyuze mu isengesho, mu kumva ijambo ryayo, mu guhabwa amasakaramentu, mu kwinjira mu buzima bwa Kiliziya no mu kwitangira abavandimwe bacu.’’

Papa asaba urubyiruko kumenya gutega amatwi y’umutima no kumva ijwi rya Nyagasani. Ati’’ Nimutege amatwi ijwi rya Nyagasani ubararikira kubaho mu buzima busendereye kandi bwishimye, aho mushobora kubyaza imbuto impano zanyu zinyuranye (Reba Mt 25,14-30), maze intege nke zanyu n’ibindi byose bibagora mu buzima mubiture ku musaraba wuje ikuzo wa Kristu. Nimukomere kuri Kiliziya, mushengerere Yezu Kristu uri m’ukaristiya, muzirikane Ijambo ry’Imana ubutaretsa, ribabere ifunguro rya buri munsi.

Nimwitangire ubutaretsa ubuzima bwa Kiliziya n’amasakaramentu. Ibi nibyo bizabafasha kumenya Nyagasani maze mu mushyikirano uzava mu bucuti muzagirana na We abe ariho mwigira namwe uko muzamwiyegurira mu mihamagaro itandukanye. Byaba mu nzira yo gushinga urugo, iy’ubusaserdoti, iy’ubudiyakoni, cyangwa iyo kwiyegurira Imana n’ubw’abafashabutumwa muri Kiliziya. Koko rero buri muhamagaro ni impano ikomeye ikungahaza uyihawe akayakirana ibyishimo ndetse na Kilizya yose muri rusange.’’

Ingingo ya 3 ivuga ku kwizera Nyagasani , Nyir’ubutungane Papa Leo XIV avuga ko ukwizera kuva mu kumenya Imana no mu kwemera, bikadufasha kwakira umuhamagaro no kudacika intege muri iyo nzira. Agira ati”Mu by’ukuri ubuzima ni ukwiringira Imana, ukishyira mu biganza byayo ku buryo buhoraho n’iyo imigambi yayo yaza ihindura iyacu. Yezu Kristu abigirishije urumuri, n’imbaraga za Roho we, haba mu bigeragezo cyangwa mu bihe by’amage, umuhamagaro wacu wigaragaza mu buryo buhamye, ukagira bwa bwiza bubengerana bw’Uwaduhamagaye, bwubakiye ku budahemuka n’ukwizera, tutitaye ku bikomere n’ibisitaza.

Papa Léo XIV mu ngingo ijyanye no Gukura mu muhamagaro avuga ko umuhamagaro Atari intego idahinduka, ahubwo ni urugendo rw’intambwe ziganisha mu buzima bwisumbuyeho, bishingiye ku mubano wihariye na Nyagasani wigaragaza ku buryo bwinshi harimo: Kugumana na Nyagasani, kureka Roho wa Nyagasani agakorera mu mutima wacu akanacengera imibereho y’ubuzima bwacu, byose akabihuza n’urumuri rw’ingabire wahawe aribyo bisobanura gukura mu muhamagaro.’’

Papa Léo XIV akomeza ashimangira ko umuhamagaro utawuhabwa ngo bibe birangiye ako kanya ahubwo ni inzira ikomeza isa neza n’ubuzima bwa muntu. Ati” Ingabire uyironkeramo, urayisigasira ukanayigaburira mu mubano ugirana buri munsi n’Imana kugira ngo ikure kandi yere imbuto nziza. Ibyo ni ngombwa kuko umuhamagaro udushyira imbere y’Imana idukunda, ugatuma dusobanukirwa ko nta na kimwe gikomoka hanze y’Imana idukunda, ahubwo byose bikomoka mu nzira y’igisubizo duha Nyagasani udufitiye umugambi uhebuje.

Papa Léo XIV asoza ubutumwa bwe ashishikariza abakristu kunoza umubano wabo wihariye n’Imana binyuze mu isengesho rya buri munsi no mu kuzirikana Ijambo ryayo. Agira ati ‘’Nimutuze, mutege amatwi, muyizere; ni muri ubwo buryo umuhamagaro wanyu uzakura, mugahirwa, ukera imbuto nyinshi muri Kiliziya no ku isi yose. Umubyeyi Bikira Mariya, we ntangarugero mu kwakira Ingabire y’Imana, wahebuje abandi mu gutega amatwi no mu gusenga, abaherekeze kandi abasabire iteka muri iyo nzira.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose