Papa Leo XIV yasuye ikigo gishinzwe Dipolomasi ya Kiliziya Gatolika i Roma, ashimangira ubutumwa bw’amahoro, ukuri n’ubutabera.
Kuri uyu wa mbere, tariki ya 27 Mata 2026, Papa Leo XIV yasuye ikigo cya Dipolomasi ya Kiliziya Gatolika i Roma, mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 325 imaze ishinzwe. Uru ruzinduko rwerekanye umuco wayo wo gutegura abapadiri bagenewe umurimo wa dipolomasi ya Nyirubutungane, hashimangirwa ubutumwa bwayo bwo guharanira amahoro, ukuri n’ubutabera.
Papa Leo XIV yavuze ko umuhamagaro w’umupadiri ukora dipolomasi ya Papa ari “Umuhamagaro wihariye” wo guteza imbere amahoro, ukuri n’ubutabera. Yashimangiye ko uyu murimo utagenewe gusa gukorera Kiliziya Gatolika, ahubwo ugamije gukorera umuryango w’abantu bose, aho abadipolomate baba mbere na mbere abashumba, hanyuma bakaba abadipolomate.
Papa Leo XIV yibukije amateka y’iki kigo , ashimira byimazeyo abapadiri bo mu bihe bitandukanye bagize uruhare mu kubaka ubumwe muri Kristu, nubwo bakomoka mu mico n’ibihugu bitandukanye. Yavuze ko ubumwe muri Kristu ari ikirango cy’ingenzi cy’Urwego rwa Dipolomasi rwa Nyirubutungane.
Papa Leo XIV yanagaragaje ko hari ivugurura ryakozwe mu myigishirize y’iki kigo, ryongereye amasomo y’amategeko, amateka, siyansi ya Politiki, ubukungu n’indimi mpuzamahanga. Yashimangiye ko ivugurura nyamukuru ari ukwisubiraho guhoraho, bigamije guteza imbere umurimo wo kwegera abandi, kubatega amatwi, kugirana nabo ibiganiro, kwicisha bugufi no kugira umutima woroshye mu murimo w’ubupadiri.
Papa Leo XIV yanagaragaje ko hari ivugurura ryakozwe mu myigishirize y’iki kigo, ryongereye amasomo y’amategeko, amateka, siyansi ya Politiki, ubukungu n’indimi mpuzamahanga. Yashimangiye ko ivugurura nyamukuru ari ukwisubiraho guhoraho, bigamije guteza imbere umurimo wo kwegera abandi, kubatega amatwi, kugirana nabo ibiganiro, kwicisha bugufi no kugira umutima woroshye mu murimo w’ubupadiri.
Papa Leo XIV Yasabye abadipolomate b’ejo hazaza kuba ibiraro n’imiyoboro ihuza abantu n’Imana kugira ngo ubuntu bw’Imana bushobore kugera mu mateka y’abantu, kandi bakaba intumwa z’amahoro ya Kristu wazutse: Yagize ati “Amahoro abe kuri mwe… mbahaye amahoro yanjye.”
Papa Leo yanashimangiye ko umurimo w’umudipolomate ari ukuzana Kristu ari we Ukuri mu nteko y’amahanga, bakaba ikimenyetso cy’urukundo rwa Kristu ku bantu bashinzwe kwitaho. Yasabye ko amagambo akoreshwa mu buryo busobanutse kandi bw’ukuri kugira ngo habeho ibiganiro nyakuri bitarangwamo kwibeshya.
Arikiyepisikopi Salvatore Pennacchio, ushinzwe iki kigo cya Dipolomasi ya Kiliziya Gatolika , yagaragaje ko bakiriye neza uruzinduko rwa Papa, arugaragaza nk’isoko y’imbaraga ku banyeshuri n’abitegura uyu murimo wa dipolomasi ya Nyirubutungane. Yifurije kandi Karidinali Pietro Parolin isabukuru nziza y’imyaka 46 amaze ahawe ubupadiri ku wa 27 Mata 1980.
Hashize imyaka 325 Akademi cyangwa se ikigo gishinzwe Dipolomasi ya Kiliziya gatolika ishinzwe. Uru ruzinduko rwa Papa rwasize ishusho y’ubutumwa bwa Kiliziya isaba abadipolomate bayo kuba ibiraro by’amahoro, ukuri n’ubutabera, bagakorera ubumwe bw’abantu bose mu mucyo wa Kristu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.