Padiri Bernard KYORIBONA wa Diyosezi ya Gikongoro yashyinguwe, asize umurage mwiza mu butumwa.
Kuri uyu wa Gatatu tari ya 29 Mata 2026, Diyosezi Gatolika ya Gikongo yaherekeje Padiri Bernard KYORIBONA wari umupadiri wayo kuva mu 1998. Uyu mupadiri ufite inkomoko mu gihugu cya Uganda,bavuga ko yaje atabaye muri Diyosezi ya Gikongoro , yari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kirambi muri Diyosezi ya Gikongoro, yitabye Imana ku cyumweru tariki ya 19/04/2026 azize uburwayi mu bitaro bya CHUB.
Umuhango wo guherekeza no gusabira Padiri Bernard KYORIBONA witabiriwe n’abasenyeri 3 ari bo : Myr Celestin Hakizimana umwepisikopi wa Diyosezi ya Gikongoro, Myr Edouard SINAYOBYE Umwepisikopi wa Diyosezi ya Cyangungu , Myr Filipo RUKAMBA Umwepisikopi wa Diyosezi ya Butare uri mu kiruhuko cy’izabukuru. Abasaseredoti benshi batandukanye baje kubatabara, abihayimana mu miryago inyuranye, abo mu muryango wa Padiri Bernard KYORIBONA, abakristu bo muri Paruwasi ya Kirambi n’ahandi hose yakoze ubutumwa n’izindi nshuti zaje guherekeza Padiri Bernard.
Igitambo cya Misa cyatuwe na Myr Celestin Hakizimana umwepisikopi wa Diyosezi ya Gikongoro yavuze ko Padiri Bernard KYORIBONA asize umurage mwiza kandi yabaye intwari mu butumwa bwe nk’umusaseredoti.
Amateka ya Padiri Bernard KYORIBONA avuga ko yavukiye I Kizinga / Kabale mu gihugu cya Uganda ku itariki ya 02/07/1959. Amashuri abanza yayize muri Kakatunda Primary School mu 1973-1979.
Amashuri yisumbuye yayize I Moroto (Apostles of Jesus) mu 1980-1986. Yakomeje amashuri makuru mu kaminuza y’I Nairobi muri Kenya muri Apostles of Jesus Scholasticate aho yakuye impamyabumenyi muri Tewolojiya. (Bachelors of Theology).
Padiri Bernard KYORIBONA yaherewe isakaramentu ry’ubusaseredoti muri ya Kamwezi muri Diyosezi ya Kabale muri Uganda ku itariki ya 25/04/1998 nk’umupadiri bwite wa Diyosezi ya Gikongoro. Yahise atangira ubutumwa bwe muri Paruwasi ya Kaduha ari padiri wungirije. Mu mwaka w’2001 yavuye I Kaduha yerekeza muri Paruwasi ya Muganza ajya kuba Padiri mukuru.
Muri 2005, Padiri Bernard KYORIBONA yagiye gukorera ubutumwa muri Paruwasi Katedrale ya Gikongoro ari Padiri wungirije. Muri 2012 yabaye Padiri mukuru wa Paruwasi ya Gatare. Muri 2014 yabaye Padiri wungirije wa Paruwasi ya Cyanika, Muri 2018 yagiye kuba Padiri wungirije wa Paruwasi ya Kitabi . Kuva mu 2021 Padiri Bernard Kyoribona yabaye Padiri wungirije muri paruwasi ya Kirambi. Yitabye Imana ku itariki ya 19/04/2026 ari Padiri mukuru wa Paruwasi ya Kirambi.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.