Abarokotse bo ku Mayaga barashima leta yabubakiye inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Abagize Umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu cyahoze ari Komini Ntongwe (AGSF) barashimira Leta yashyize mu bikorwa icyifuzo cyabo bari bamaranye iminsi cy’uko ku rwibutso rwa Kinazi hakubakwa inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Kuri ubu ku Rwibutso rwa Kinazi hakaba hari inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi yubakishijwe amabuye nayo afite amateka kuko ariyo yifashishijwe n’abatutsi bari bahahungiye birwanaho ariko nyuma bakaza kurushwa imbaraga bakicwa.
Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 no gushyingura imibiri 35 yimuwe , ikaba yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rw’akarere rwa Kinazi. Bwana Evode Munyurangabo Perezida wa AGSF( Amayaga Genocide Survivors Foundation.) Yavuze ko bishimiye ko bubakiwe inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 kuri uru rwibutso. Yashimiye ubuyobozi bw’igihugu bwayubatse ndetse bakayubaka bakoresheje amabuye nayo afite amateka.
Yagize ati”Turashimira ubuyobozi bw’igihugu cyacu ko bwumvise ubusabe bwacu bw’inyubako y’amateka tukabasha kuyubakirwa ikaba ari inzu nziza yujuje byose ikanagira ubwiza budasanzwe aho yubakishije amabuye nk’umwihariko wacu. Aya mabuye yubakishije inzu y’amateka iri aho abacu bari bahungiye. Mu gihe ibitero byabateraga nabo bakoreshaga amabuye bakagerageza kwirwanaho banga kumanika amaboko n'ubwo byarangiye barushijwe imbaraga bakicwa. Iri buye ryubakishije iyi nzu ni igihango dufitanye n’abacu.”
Abarokotse bavuga ko iyi nzu y’amateka ya Jenoside izaba ishuri ry’amateka ku bazabakomokaho bakamenya amateka ndengakamere ya Jenoside yabereye ku Mayaga.
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Valens Habarurema yasobanuye ko iyi nzu y’amateka ifite ibice bitandatu by’ingenzi bigaragaza uko Amayaga yari ameze mbere y’umwaduko w’abazungu, igihe cya za Repubulika ya mbere n’iya kabiri, mu gihe cya Jenoside no kugeza Jenoside ihagaritswe.
Yagize ati "Ni inzu izaba isobanura ku buryo bukwiye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga no mu Karere ka Ruhango n’inkengero zako, kandi twumva izafasha mu gusigasira amateka ndetse no kwigisha ababyiruka ububi bwayo, ndetse no kuyirwanya bivuye inyuma."
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango Valens Habarurema asaba buri wese ufite icyo yagira nk’ikimenyetso kizakoreshwa muri iyi nyubako kugirango azagitange kizakoreshwe mu nzu y’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Ati“Buri wese ufite icyo yagira kizakoreshwe muri iriya nyubako azakiduhe nk’akarere dufatanye na Amayaga Genocide Survivors Foundation ku buryo umwaka utaha abantu bazagisangamo”
Iyi nzu y’amateka kandi ifite igice cyahariwe ubumwe n’ubudaheranwa by’abanyarwanda ikagira n’ igice cyiswe icyumba cy’umukara ‘Chambre noir’ aho bavuga ko icyo cyumba cy’umukara cyahariwe kuzafungirwamo ba ruharwa bakoze Jenoside kuko bagize ubwicanyi ndengakamere ku Mayaga. Ngo bazafata amafoto yabo bayafungire muri icyo cyumba bazajye bereka urubyiruko abagize uruhare rukomeye mu gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Inzu y’amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yubatse iruhande rw’Urwibutso rw’akarere ka Ruhango ruri i Kinazi muri Paruwasi ya Kinazi , ari naho hari ishuri ryahoze ryitwa ADENTO riherutse kwegurirwa Diyosezi ya Kabgayi . Ni urwibutso ruruhukiyemo imibiri 63,293.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.