Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abakristu ba Paruwase ya Kabugondo babangamiwe no kuba bamwe mu bayobozi bababuza gukora inama y'umuryangoremezo

Abakristu ba paruwasi ya Kabugondo, iherereye mu Karere ka Kamonyi muri Diyosezi ya Kabgayi, bababajwe no kuba bamwe mu bayobozi barimo kubabuza guterana mu nama y'umuryangoremezo mu gihe ari bwo buryo bari basigaranye ngo bihutishe igikorwa cyo kuzuza ibyo basabwe ngo kiliziya zabo zifungurwe.

Abakristu ba Paruwase ya Kabugondo babangamiwe no kuba bamwe mu bayobozi bababuza gukora inama y'umuryangoremezo
Abakristu ba Paruwase ya Kabugondo babangamiwe no kuba bamwe mu bayobozi bababuza gukora inama y'umuryangoremezo

Nk'uko Kinyamateka yabitangarijwe na Padiri Victor SEMANYWA, Padiri mukuru wa paruwase ya Kabugondo, iyi paruwasi yashinzwe uyu mwaka yatangiriye mu bihe bikomeye kuko nyuma gato yo kwemezwa nka Paruwasi, kiliziya zayo zahise zifungwa.

Ibi byatumye ubuyobozi bwa paruwasi hamwe n'abakristu bashaka icyo bakora ngo barebere hamwe uko bakuzuza ibyasabwe n'ubuyobozi kugira ngo kiliziya basanzwe basengeramo zifungurwe. Kimwe mu byo babonye byabafasha ni inama y'imiryangoremezo nk'urwego rusanzwe rwa kiliziya ruhuza abakristu baturanye. Uru rwego rutari mu byahagaritswe rwakomeje guterana ndetse na Padiri akabasura kugira ngo bashakire hamwe uko bakwiyubakira kiliziya vuba zigafungurwa bakongera guteranira hamwe.

Ubu buryo rukumbi abakristu bari basigaranye na bwo bwaje guhura n'ibibazo kuko bamwe mu bayobozi batangiye kubuza abakristu guhura mu muryango remezo bababwira ko na byo bitemewe.

Bamwe mu bakristu ba paruwase ya Kabugondo batangarije Kinyamateka ko igihe cyose mu nteko z’abaturage no mu nama zindi zihuza abaturage n’abayobozi babwirwa ko nta gikorwa na kimwe kijyanye n'ukwemera cyemewe.

Abakristu bavuga ko iki cyemezo kibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry'icyasabwe kugira ngo kiliziya zisanwe hakurikijwe ibisabwa.

Tariki ya 20/07/2024 ni bwo umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi yatangaje ko afunguye paruwase nshya ya Kabugondo ibyawe na paruwase ya Mugina. Nyamara ibyishimo byo kubona paruwasi ntibyatinze kuko nyuma y'ibyumweru bibiri gusa yahise ifungwa mu zitujuje ibisabwa. Imaze gufangwa abakristu bitabaje imiryangoremezo ngo bashake ibyo basabwe babe bafungurirwa none na yo abayobozi barimo kubabuza kuyijyamo kuko ngo na yo itemewe.

Paruwase ya Kabugondo yafunzwe mu gihe iri kubaka kiliziya igezweho. Ubu ikaba yaramaze gushyirwaho ibigega, umurindankuba no gukorerwa amasuku.

Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Claude Musabyima ubwo yari mu kiganiro "Urubuga rw’itangazamakuru”, yabajijwe niba imiryangoremezo muri kiliziya gatolika n’amatorero shingiro mu yandi madini byemewe, yavuze ko umuryangoremezo muri kiliziya gatolika nta kibazo kuko atari urusengero, ari aho abantu bahura bagakora ibikorwa bitandukanye.

Yakomeje asobanura ko ariko igihe abantu bashaka guhura bagakora ibikorwa by'amasengesho bagomba kubimenyesha ubuyobozi nk'uko biteganywa n'itegeko. Ibi akaba ari mu rwego rwo kurinda ko abantu bafata ibyakorerwaga mu nsengero bakabyimurira mu ngo zabo.

Ibi ariko bisa n'ibitarumvikana neza muri Paruwasi ya Kabugondo kuko bamwe mu bayobozi bavuga ko abakristu batemerewe no guterana cyangwa no gusurwa na padiri mu gihe ubuyobozi bwa paruwasi buvuga ko ari bwo buryo bwonyine busigaranye kugira ngo bubashe gushyira mu bikorwa ibyo basabwe kuvugurura kuri kiliziya basanzwe bateraniramo.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose