Abakristu ba Paruwase ya Kabugondo bishimiye isabukuru y’umwaka umwe imaze ishinzwe.
Kuri iki cyumweru tariki ya 20 Kamena 2025, Abakristu ba Paruwase ya Kabugondo bari mu byishimo byo guhimbaza isabukuru y’umwaka umwe ushize bahawe paruwase yabo ya Kabugondo ibyawe na Paruwase ya Mugina.
Abakristu ba Paruwase ya Kabugondo bavuga ko baruhutse urugendo rurerure bakoraga bajya muri paruwase ya Mugina. Dore ko bahoraga basaba guhabwa paruwase, kuri ubu bakaba bishimiye guhimbaza isabukuru y’umwaka umwe ushize paruwase yabo ishinzwe kuko yavutse ku itariki 20/07/2024. Kuri ubu ngo bahabwa misa 3 buri cyumweru ndetse na misa buri munsi mu gihe cy’imibyizi.
Padiri mukuru wa Paruwase ya Kabugondo SEMANYWA Victor wahawe kuyobora iyi paruwase kuva ishinzwe yavuze ko mu mwaka umwe iyi paruwase imaze bafite byinshi byo gushimira Imana. Yagize ati” Abakristu ba Kabugondo babonye Kiliziya nshya yo gusengeramo kuko mbere twasengeraga muri santarale. Ubwo hatangazwaga iteka rishyiraho paruwase Kiliziya nshya yari itaruzura neza, kuva tariki ya 13/04/2025 nibwo twatangiye kuyisengeramo nyuma yo gufungirwa kiliziya ishaje bitewe n’amabwiriza ya RGB. Kuri ubu ubuzima bw’umukristu bukaba burushaho kugenda neza. Tumaze gushyiraho inzego zitandukanye, komisiyo zitandukanye zamaze gushyirwaho. Ndashimira abakristu ba Kabugondo ishyaka n’umuhate bakomeje kugaragaza mu kurushaho kwiyubakira kiriziya.”
Padiri mukuru akomeza avuga ko mu rwego rwo kwizihiza Yubile y’impurirane kiliziya yo mu Rwanda irimo, muri paruwase ya Kabugondo bashyizho gahunda yo kuzenguruka ingo z’abakristu baziha umugisha. Ni gahunda yiswe “Umugisha muri buri rugo.” Yagize ati“Ni ibintu abakristu bishimiye cyane kuko benshi batari bazi ko umusaseredoti yagera muru buri rugo akabaha umugisha . Ubu tumaze kugera mu turere 13 kandi twifuza kuzagera mu turere twose uko ari 24. Birajyana na gahunda yo gufasha abagarukimana kugira ngo bakomorerwe amasakaramentu , bakaba bazatangira inyigisho zizamara amezi atatu gusa,ikazatangira muri uku kwezi kwa 8, kugira ngo baronke imbabazi zijyana na Yubile. Tuzasoza umwaka wa Yubile dukora urugendo nyobokamana I Kibeho twitura umubyeyi Bikiramariya umwamikazi wa Kibeho dore ko na Paruwase yaragijwe Bikiramariya umwamikazi ugira inama nziza.”
Rusanganwa Emmanuel umuyobozi w’inama nkuru ya Paruwase ya Kabugondo, yavuze ko abakristu ba Kabugondo bishimye cyane bitewe n’impamvu nyinshi. Yagize ati” Turishimye cyane kuko twabonye paruwase umwaka ukaba ushize dufite umupadiri wacu bwite, tubona amasakaramentu mu buryo butworoheye, tubona misa buri cyumweru no ku minsi mikuru isanzwe ya Kiliziya, twaruhutse imvune z’urugendo twakoraga tujya kuri paruwase ya Mugina, kuko ubu service zose tuzibonera iwacu kuri paruwase yacu.”
Emmanuel akomeza avuga ko batewe ishema no kuba bizihiza isabukuru y’umwaka umwe banasengera muri Kiliziya yabo nziza, abakristu bagizemo uruhare mu bikorwa byo kuyubaka. Ati” Twishimiye ko dusengera muri Kiliziya nziza nshya kandi noneho ikaba inakinguye. Nyuma y’urugendo rurerure rwo kubaka Kiliziya nshya kuko iyari ihari ya santarale ya Kivumu yari ishaje cyane. Ubu ubuzima bw’abakristu bwarahindutse, imiryangoremezo irahari kandi ikora neza, imiryango y’agisiyo gatolika ikomeje gukora neza. Uyu mwaka tumaze twateye intambwe mu bu Kristu, tukaba turi no gukusanya inkunga y’amafranga yo kugura intebe zigezweho zizashyirwa muri kiliziya yacu kugira ngo irusheho kuba nziza.
Paruwase ya Kabugondo yatangiwe kubakwa mu mwaka w’I 2017, abakristu bakaba bashimira cyane abapadiri babafashije mu mizo ya mbere barimo Padiri Celse Hakuziyaremye, padiri Evariste Nshimyumuremyi na Padiri Bosco Bizimana batangiranye umushinga wo kubaka Kiliziya nshya.
Abakristu ba Paruwase ya Kabugondo barashimira umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi Myr Balthazar Ntivuguruzwa wabahaye Paruwase. Baranasaba ko bahabwa umupadiri wa kabiri kuko basanzwe bafite umwe kandi nyamara ngo paruwase yabo ari nini cyane.
Mu yindi mishanga abakristu ba Kabundo bafite , hari igikorwa cyo gukusanya amafranga yo kugura intebe zigezweho zizashyirwa mu Kiliziya, gusoza igikorwa cyo kubaka amacumbi y’abapadiri bigeze kuri 80% , gutegura uko muri kilizia hose hajyamo amakaro ndetse no kuvugurura sale ya Paruwase no kubaka ibiro bishya.
Mu mishanga migari Paruwase ifite harimo no gushinga ishuri rijyanye n’igihe kugira ngo abantu babone ishuri ryiza ribegereye ndetse no gushaka uburyo bazubaka kiliziya za santarare.
Paruwase ya Kabugondo yabyawe na paruwase ya Mugina, icyo gihe iyari santarare ya Kivumu ihinduka ikicaro cya Paruwase Kabugondo. Igizwe na Santare 4 ari zo: Kivumu, Cyeru, Jenda na Kiyonza. Ni Paruwase iherereye mu Murenge wa Mugina mu tugari twa Jenda na Kabugondo. Ifite Uturere tw’ubutumwa 24 n’ imiryangoremezo 108, ifite korali 8, n’imiryango y’agisiyo gatolika itandukanye hamwe n’indi igenda ivuka muri paruwase. Paruwase ya Kabugondo iherutse guhabwa inka na Caritas ya Diyosezi ya Kabgayi nka paruwase yitwaye neza mu gikorwa cyo gukusanya imisanzu y’ukwezi k’urukundo n’Impuhwe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.