Abakristu ba Paruwasi ya Gihara bagejeje kuri Myr Balthazar icyifuzo cy’uko Santarali ya Sheli yagirwa Paruwasi
Mu rugendo rwa mbere Musenyeri Balthazar Ntivugururwa yagiriye muri paruwasi yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Pawulo ya Gihara, Abakristu b’iyi Paruwasi bamugejejeho icyifuzo cy’uko Santarali ya Sheri imwe mu masantarali 3 agize iyi paruwasi yagirwa paruwasi, ikorohereza urugendo abakristu bo muri iyi santarali bakora baza i Gihara.
Iki cyifuzo bakigaragarije Myr Balthazar mu rugendo rwa mbere yagiriye muri iyi paruwasi kuri uyu wa 24 Kamena 2023. Mudahinyuka Sivivani, umwe mu bakristu bo muri iyi paruwasi yagize yagiz e ati “Nyiricyubahiro Musenyeri, mu rwego rwo kugabanya urugendo abakristu ba Santarali ya Sheri bakora baza hano i Gihara, turagira ngo mwe n’abo mufatanyije muzarebenniba bishoboka, Santarali ya Sheri mube mwayigira paruwasi kuko iri kure cyane ya paruwasi, kandi inafite ibyangombwa byose byatuma yaba paruwasi, bityo abakristu bahatuye nabo bakajya babona abapadiri hafi yabo.”
Aganira na Kinyamateka, Shyirambere Emmanuel utuye muri iyi santarali yayitangarije ko Santarali ya Sheri iri ku ruhande cyane ugereranyije n’aho Paruwasi ya Gihara iherereye, bityo abakristu baho bakaba bakeneye guhabwa paruwasi. Yagize ati “ Yewe Santarali ya Sheri yo iri kure pe, bamwe mu bakristu bayo hari igihe bambuka bakajya muri Paruwasi ya Komonyi, abandi bakajya muri Paruwasi ya Ruyenzi bitewe n’uko Paruwasi ya Gihara isa n’aho iri ku ruhande.”Avuga ko haramutse hashyizwe paruwasi byakorohereza abakristu bahatuye.
Mu ijambo yagejeje ku bahagarariye abakristu b’iyi paruwasi, Musenyeri Balthazar yavuze ko icyi cyifuzo yacyakiriye kandi agiye kubitekerezaho kugira ngo arebe uko cyazashyirwa mu bikorwa. Muri uru rugendo, Myr Balthazar yashimye Paruwasi ya Gihara yatangaje ku mugaragaro imiterere mishya y’inzego z’ibanze za Kiliziya ni ukuvuga imiryango remezo n’uturere tw’ubutumwa, avuga ko iki gikorwa gihura neza n’icyerekezo cy’ubutumwa cya Diyosezi ya Kabgayi cyo kwegera abakristu binyuze mu kubasanganiza inzego z’ibanze za Kiliziya, hakaba ariho ubutumwa bukorerwa.
Nk’uko byagarutsweho na Padiri Habimana Jean Damascene, Paruwasi ya Gihara yari ifite imiryango remezo 82, mu ivugurura rishya ikaba yagize imiryango remezo 134, uturere tw’ubutumwa tuva kuri 12tuba 19. Iyi paruwasi iherereye mu karere ka Kamonyi yashinzwe mu 1968, ifte amasantarali 3 ariyo Runda,Gihara na Sheri.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.