Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abakristu barasabwa gushimangira urukundo nyarwo mu muryango no kubaha isakaramentu ry’ugushyingirwa

Mu gihe none tariki ya 7 Gashyantare 2024, Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangiye ku mugaragaro icyumweru cyahariwe kwita ku muryango, Abakristu barongera kwibutswa gusabira ingo zabo n’izindi ngo zose, cyane cyane izizwi ko zifite ibibazo bikomeye.

Abakristu barasabwa gushimangira urukundo nyarwo mu muryango no kubaha isakaramentu ry’ugushyingirwa
Abakristu barasabwa gushimangira urukundo nyarwo mu muryango no kubaha isakaramentu ry’ugushyingirwa

Icyumweru cy’umuryango cyatangijwe na Antoni Kardinali Kambanda mu gitambo cya Misa yaturiye kuri Paruwasi Regina Pacis Remera.

Mu butumwa bwa Myr Casimir Uwumukiza, Igisonga cya Arkiyepiskopi wa Kigali ari nawe Munyamabanga wa Komisiyo y’Abepiskopi y’Umuryango avuga ko uyu mwaka hazibandwa ku kureba uko ibyiciro byose by’abagize urugo byarebwamo amizero nk’ahantu havukira ndetse hakanarererwa abahamya b’amizero.

Ati “Muzi ko n’intego ya Yubile y’impurirane ari “Turangamire Kristu, Soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro. Ni muri urwo rwego rero, Komisiyo y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ishinzwe umuryango yateguriye ingo z’abakristu Noveni irimo inyigisho nto, izifashishwa mu cyumweru cy'Umuryango 2024. Iyi noveni izatubere kandi umwanya wo gushishikarira gusabira urugo rwacu n’izindi ngo zose, cyane cyane izo tuzi ko zifite ibibazo bikomeye.”

Uretse Noveni yateguriwe umuryango, muri iki cyumweru kandi hateguwe ibiganiro binyuranye ku rukundo mu muryango, ubuhamya bufatika, misa, n’ibindi bikorwa by’ikenurabushyo bibereye buri cyiciro kigize urugo.

Mu biganiro bizatangwa harimo iby’urubyiruko, ibireba abashakanye bakibana, abashakanye batakibana, ndetse n’ibireba abapfakazi.

Myr Uwumukiza yakomeje avuga ko nk’uko Papa Franisisko yabigarutseho mu nyandiko ye “AMORIS LAETITIA”, buri muntu akwiriye kumva ko ahamagariwe kwita ku buzima bw’imiryango, abigiranye urukundo, cyane cyane gufasha izifite ingorane, kuko “imiryango atari ikibazo, ahubwo mbere na mbere, ari amahirwe kuko ariho muntu avukira, akifuza kuharererwa, kuhakurira no kuhasazira.

Icyumweru cy’umuryango mu Rwanda cyashyizweho mu mwaka wa 2017 hagamijwe kubaka umuryango no gukomeza gutanga umuganda mu gushakira ibisubizo birambye ibibazo by’ingutu byugarije abawugize.

Iki cyumweru kiba mu cyumweru hizihizwamo Mutagatifu Valentine ku itariki ya 14 Gashyantare, gusa uyu mwaka wa 2024 kubera ko Igisibo kizatangira tariki ya 14 Gashyantare, icyumweru cy’umuryango kizasozwa tariki ya 13 Gashyantare 2024.

Mu Rwanda cyashyizweho nyuma y’icyifuzo cya Papa Fransisko mu nyandiko ye “AMORIS LAETITIA”, kuri nomero 208, aho asaba Kiliziya guhanga udushya mu ikenurabushyo ry’umuryango, cyane mu gihe cya “St Valentin”, aho usanga abantu benshi muri iyi si, baba batwawe n’ibikorwa by’ubucuruzi cyangwa biyobya mu byerekeye urukundo.

Muri iyo nyandiko“AMORIS LAETITIA” yasozaga Sinodi iherutse ku muryango, Papa Fransisko, yongeye gukangurira abantu batuye isi gushimangira urukundo nyarwo mu muryango no kubaha ugushyingirwa k’umugabo n’umugore. Buri wese akaba ikimenyetso cy’impuhwe no kuba hafi y’imiryango idafite amahoro kuko “ibyishimo by’urukundo nyarwo mu muryango ari n’ibyishimo bya Kiliziya.”

Muri iyo Nyandiko Papa Fransisko yagize ati “Koko rero, kwiga gukunda undi muntu, ntabwo ari ibintu byizana ku buryo butunguranye, cyangwa byigishwa mu isomo rigufi rishobora gutangwa mbere yo gushyingirwa. Mu by’ukuri, buri muntu atangira kwitegura gushyingirwa akivuka. Ibintu byose umuryango avukamo uba waramugiriye, byagombye gutuma yigira ku mateka ye bwite, bikamwigisha kwitanga atizigama, ku buryo budasubirwaho. Birashoboka ko, abagera igihe cyo gushyingirwa barabyiteguye neza ari abahawe urugero n’ababyeyi babo bwite, bakamenya neza icyo gushyingirwa gikristu ari cyo, aho abashakanye bombi, umwe ahitamo kubana n’undi ntacyo amuca, kandi bagakomeza kuvugurura buri gihe iryo sezerano bagiranye. Ni muri ubwo buryo, ibikorwa byose by’ikenurabushyo bigamije gufasha abashakanye kurushaho kujya mbere mu rukundo no gushyira Ivanjili mu buzima bw’umuryango wabo, ari ingenzi kuko bifasha abana babo kwitegura hakiri kare, ubuzima bw’abashakanye bw’ejo hazaza.”

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose