Abakristu b’i Mutete barasaba ko Umushinga wo kubaka Centre-Imbabazi i Mutete wasubukurwa
Abakristu ba Paruwasi Mutete, Diyosezi ya Byumba bavuga ko nyuma yo kubwirwa ko muri iyi Paruwasi hagiye kubakwa ikigo cy’amahugurwa kizwi nka “Centre-Imbabazi” kizafasha mu gutanga inyigisho zigamije ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, imyaka ine ishize bategereje , bagasaba Paruwasi na Diyosezi kubagaragariza aho uwo mushinga w’ingirakamaro ugeze.
Mu kiganiro bamwe mu bakristu n’abaturage bo mu murenge wa Mutete bagiranye na Kinyamateka ku wa 11 Nyakanga 2023, bagaragarije umunyamakuru ko igitekerezo cy’uyu mushinga bacyakiranye ibyishimo kuko babonaga ko iyi Centre ari indi nzira izafasha abahatuye mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge;imyaka ikaba igera kuri 4 bategereje itangizwa ry'uyu mushinga amaso agahera mu kirere.
Gasana Apolinari yagize ati “ Diyosezi yari yatwemereye ko igiye kubaka ikigo cya Centre-Imbabazi kuri paruwasi ya Mutete, kizajya gifasha mu guhugura abantu ku bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, kugeza uyu munsi ntabwo tuzi aho uyu mushinga waheze. Kuva Covid-19 yatangira nta kindi kintu bongeye kuwuvugaho.Muzatubarize aho waheze.”
Gasana avuga kandi ko kuba muri uyu murenge hari ingo zikigaragaramo ihohoterwa, muri iki kigo hazajya hanatangirwamo inyigisho z’imbonezamubano ku bashakanye zigamije kurwanya ihohoterwa no guhoshya amakimbirane mu muryango; agasaba ko Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro ya Kiliziya Gatolika na Paruwasi ya Mutete kuvugana na Diyosezi ya Byumba bakureba uko uyu mushinga washyirwa mu bikorwa.
Muhorakeye Doroteya yatangarije Kinyamateka ko igitekerezo cyo kubaka Centre-Imbabazi i Mutete bacyakiriye neza, ngo kuko bari barabwiwe ko n’abaturutse mu yandi maparuwasi bazajya baza kuhahugurirwa bityo bigatuma i Mutete harushaho kumenyekana no gutera imbere. Yongeraho ko iyi Centre-imbabazi yifuzwa n’abatari abakristu gatolika bo muri aka gace nk’ahantu hakorewe Jenoside mu 1994, bityo inyigisho zari ziteganyijwe kuyitangirwamo zigafasha mu rugendo rw’isanamitima, gusaba imbabazi no kuzitanga hagati y’abayikoze n’abayirokotse.
Aganira na Kinyamateka, Padiri Narcisse Rulenga Padiri mukuru wa Paruwasi Mutete yahumurije abatuye i Mutete, avuga ko uyu mushinga ugihari kandi utazajyanywa ahandi. Yagize ati “Kuvuga ko uyu mushinga wasubitswe ntabwo aribyo, uracyahari kandi turacyashaka ukuntu twawushyira mu bikorwa, turacyegeranya inkunga kugira ngo tubashe kuwushyira mu bikorwa.”
Padiri Narcisse avuga ko uyu mushinga uzakenera amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari 7, bityo bakaba bagikomeje igikorwa cyo kwegeranya ubushobozi kugira ngo babone kuwutangira uko wakabaye, akavuga ko amafaranga akenewe ataraboneka. Avuga kandi ko mu minsi ishize yagiye kureba Myr Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Byumba bakavugana ku ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga; akamara impungenge abakristu b’i Mutete ko uyu mushinga ugihari kandi ubushobozi nibumara kuboneka umushinga “Centre-Imbabazi”i Mutete uzatangira nta shiti.
Umushinga wo kubaka “Centre- Imbabazi”i Mutete izatangirwamo inyigisho n’amahugurwa ku bumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda watangajwe na Myr Seriviliyani Nzakamwita wari Umwepiskopi wa Byumba ahagana mu 2019, ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru.Ubuyobozi bwa Paruwasi Mutete bukaba butangaza ko uyu mushinga uteganya kuzatwara agera kuri Miliyari 7 z'amafaranga y'u Rwanda.
Umushinga wo kubaka “Centre- Imbabazi”i Mutete izatangirwamo inyigisho n’amahugurwa ku bumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda watangajwe na Myr Seriviliyani Nzakamwita wari Umwepiskopi wa Byumba ahagana mu 2019, ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru.Ubuyobozi bwa Paruwasi Mutete bukaba butangaza ko uyu mushinga uteganya kuzatwara agera kuri Miliyari 7 z'amafaranga y'u Rwanda.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.