Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abana batatu bo mu rugo rumwe bashyiriweho uburyo bwo kubafasha kugera ku ishuri nyuma y'imyaka myinshi bajya ku ishuri bahetswe

Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n'isi mu kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wahariwe abantu bafite ubumuga, Diyosezi ya Nyundo ibinyujije muri Caritas ya Nyundo, ku bufatanye n'Ihuriro ry'Imiryango Nyarwanda y'abafite ubumuga (NUDOR) n'Akarere ka Rutsiro batashye inzira z'abafite ubumuga.

Abana batatu bo mu rugo rumwe bashyiriweho uburyo bwo kubafasha kugera ku ishuri  nyuma y'imyaka myinshi bajya ku ishuri bahetswe
Abana batatu bo mu rugo rumwe bashyiriweho uburyo bwo kubafasha kugera ku ishuri nyuma y'imyaka myinshi bajya ku ishuri bahetswe

Inzira zatashywe tariki ya 3 Ukuboza 2023, zubatswe mu rwunge rw'amashuri rwa St Pierre Kavumu ndetse no mu rugo rwa Banzi Theogene ufite abana batatu bafite ubumuga bw'ingingo.

Ni igikorwa cyabereye muri Paruwasi ya Kivumu iherereye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Kivumu, kikabanzirizwa n'Igitambo cya Misa cyatuwe na Myr Jean Marie Vianney Nsengumuremyi, Igisonga cy'Umwepiskopi wa Diyosezi ya Nyundo Ari nawe Perezida wa Caritas Rwanda.

Mu bandi bitabiriye iki gikorwa harimo Bwana Jean Maurice Munyaneza, Umuyobozi ushinzwe Imirimo Rusange mu Karere ka Rutsiro wari uhagarariye Umuyobozi w'Akarere.

Aganira na Kinyamateka.rw, Padiri Jean Paul Rutakisha uyobora Caritas ya Diyosezi ya Nyundo ari nayo yakurikiranye ishyirwamubikorwa ry'iki gikorwa, yavuze ko babikoze babijyanishije n'intego za Caritas zo gufasha abababaye ndetse n'abatagira kirengera.

Ati "Mu ibarura twakoze, twitaye cyane cyane ku miryango y'abafite ubumuga ariko babaye cyane ku rusha abandi. Ni muri urwo rwego twatekereje kuri uriya muryango kuko ahantu batuye ntabwo horoherezaga abana kujya ku ishuri.

Abana kugira ngo bagere cyangwa bave ku ishuri byasabaga ko ise na nyina bajya ibihe byo kubajyana ku ishuri ndetse no kujya kubakurayo kuko uburyo bwari bushoboka bwari ukubaheka gusa."

Padiri Rutakisha yakomeje avuga ko impamvu kandi bahisemo kubaka ibikorwa by'abafite ubumuga mu ishuri rya St Pierre Kivumu ari uko hari abanyeshuri baburaga uko bimukira mu yandi mashuri bitewe no kuba nta buryo bwo kuhagera buhari.

Ati "Hari amashuri batashoboraga kugeramo bitewe n'aho aherereye, nta bibaho bihari bakwifashisha n'ibindi, ku buryo wasangaga abarimu aribo basabwa kuza bagasanga umwana aho ari. Ibi byanagiraga ingaruka kuko hari igihe umwana yagumaga mu mwaka yigamo ubutimuka."

Padiri Rutakisha yongeyeho ko ibikorwa byo gufasha umuryango wa Banzi bitagarukiye ku kubaka inzira abana be bazajya banyuramo gusa ahubwo ko bahisemo kuwufasha byisumbuyeho.

Ati "Umuryango wa bariya bana nawo twawutekerejeho, niyo mpamvu n'inzu yabo twayivuguruye, tukabaha inka kugira ngo bajye bita kuri bariya bana ariko bitanababujije kwita ku rugo kugira ngo mu rugo hagire icyinjira."

Yakomeje ati "Turashaka no kuzajya tunabafasha mu bindi bikorwa byabafasha kwiteza imbere kugira ngo babe umuryango ufite icyizere cy'ubuzima ku buryo nta bantu bazongera kubaseka bababwira amagambo atari meza bishingiye ku kuba barabyaye abana bafite ubumuga."

Donath Niyomugabo, Ni umuhungu mukuru mu bana batatu bavukanye ubumuga bwingingo mu rugo rwa Banzi Theogene, akaba yiga ibijyanye n'Ikoranabuhanga [Level 3] muri Koleji Indashyikirwa iherereye mu Murenge wa Boneza.

Nk'umwe mu bavukanye ubumuga bw'ingingo yabwiye Kinyamateka ko urugendo rwabo rutari rworoshye kuva avuka kugeza aho ageze ubu.

Ati “Batuvuzeho amagambo mabi yo kudusesereza. Iyo ababyeyi bacu babaga batujyanye ku ishuri barasekwaga cyane ngo bararwana niki (...) mbese ni urugendo rutoroshye pee!"

Donath ashingiye ku nzira itoroshye banyuzemo yashimiye byimazeyo, Caritas ya Nyundo, NUDOR na Leta y'u Rwanda kubwo kwita ku bantu bafite ubumuga.

Ati "Ndashimira Kiliziya Gatolika, ni umubyeyi wacu, ndayikunda kandi nkunda gusenga. Ibikorwa nk'ibi badukorera nibyo bimpa motivation yo gutsinda. Hano kuri Paruwasi yacu, ku ishuri baramfasha pe, Padiri Paulin [uyobora St Pierre Kivumu] ni Umubyeyi nshimira cyane kuko atuba hafi."

Nubwo Donath ashima ubufasha bahabwa ariko, nawe akomeza asaba ko umuryango we wafashwa kwifasha kugira ngo biworohere kwita kuri we na barumuna be.

Ati "Mama na Papa Mama batwitaho uko bashoboye gusa dukeneye nk'icyatuma mama abona icyo yakora ku buryo kubona ibikoresho byajya bitworohera. Kuko nko kubona ubwisungane mu kwivuza n'ibikoresho by'ishuri biracyagoranye."

Yongeyeho ko nubwo bo bafashwa kandi hari aho bageze, gusa ngo ubufasha ku bafite ubumuga buracyari buke kuko hari ababura uko bajya ku ishuri.

Igikorwa cyo kubaka inzira z'abafite ubumuga mu kigo cya Kivumu, mu rugo rwa Banzi no gushyira ibikoresho byabafite ubumuga mu byumba by'ishuri rya G.S St Pierre Kivumu, bibarurwa ko cyatwaye Miliyoni 25frw.

Mu birori byabaye kuri uwo munsi kandi hanaremewe imiryango isaga 300 yo muri uyu Murenge wa Kivumu aho yahawe yahawe amatungo magufi, amaremare, ndetse abafite ubumuga bahabwa inyunganirangingo.

Imiryango ibiri yahawe inka, imiryango 20 ihabwa ihene, imiryango 300 ihabwa inkoko aho buri muryango wahawe inkoko enye, imiryango ibiri igizwe n'abantu 20 ihabwa ubwisungane mu kwivuza. Mu nyunganirangingo harimo imbago zahawe abantu 19 n'igare ry'abafite ubumuga ryahawe umuntu umwe.

Insanganyamatsiko y'uyu mwaka igura iti "Dufatanye n'abantu bafite ubumuga, tugere ku ntego z'iterambere rirambye."

Umunsi mpuzamahanga w'abafite ubumuga watangiye kwizihizwa ku Isi yose mu mwaka wa 1992.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose