Abantu barimo kwimika umuco w’urupfu aho kwimika umuco w’ubuzima-Kardinali Kambanda
Kardinali Kambanda arasaba abakora mu buvuzi kwirinda kwereka abarwayi n’abanyantege nke ko ari umutwaro cyane cyane muri iki gihe bigaragara ko abantu barimo kwimika umuco w’urupfu aho kwimica umuco w’ubuzima.
Ibi Kardinali Kambanda yabivuze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Gashyantare 2024, ubwo yari mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 79 basoje amasomo y’icyiciro cya mbere cya Kaminuza mu Ishuri rikuru ry’Ubuzima rya Ruli.
Uyu muhango wabereye ahari icyicaro cy’iri Shuri mu karere ka Gakenke, wabanjirijwe n’igitambo cya Misa yanatangiwemo isakaramentu ry’ugukomezwa ku muntu umwe wabyiteguye.
Mu butumwa bwe, Kardinali Kambanda, Umuyobozi w’ikirenga w’iri shuri yabwiye abasoje amasomo ko indwara ikomeye bagiye kuvura ari iyo kuba nyamwigendaho mu bakora mu buvuzi kuko ari indwara ituma abarwayi n’abanyantege nke batereranwa, bakigunga nabyo bikabasenyera ubuzima.
Akomeza avuga ko abantu bimirije imbere umuco wo kwimika urupfu aho kwimika umuco w’ubuzima.
Kardinali Kambanda ati “Bitangira barwanya ubuzima, banga kubyara, bakoresha imiti yicira abana mu nda, gukuramo inda n’ibindi. Bihera aho ngaho ugasanga hari ukubahuka ubuzima kugera no kuguhuhura abarwayi (euthanasia), bavuga ngo uyu araturushya, reka ataba umutwaro ku muryango no ku bukungu.”
Kardinali Kambanda akomeza agira ati “Ubu hari ibihugu bimaze kwemera amategeko yemerera abantu kwiyaka ubuzima (Kwiyahura), Ibi byose bitwereka ukuntu hari kwimikwa umuco w’urupfu hadaherewe ku kubaha Imana. Iyo umuntu yubaha Imana yubaha ubuzima.”
Ibi nibyo Kardinali Kambanda ashingiraho asaba abakora mu buvuzi kwirinda kwereka umurwayi cyangwa umunyantege nke ko ari umutwaro cyangwa kwereka umuntu ukuze ko arambiranye, ko aruhanyije, kuko ibyo bimuca intege akumva ko atagikeneye kubaho.
Ati “Mumwereke ko mwishyimiye kumufasha, kumuba hafi kugira ngo akire kandi mumwereke ko mumubonamo Yezu Kristu.”
Kugeza mu mwaka wa 2023, ibihugu birimo Ububiligi, Canada, Colombia, Switzerland, Ecuador, Luxembourg, Ubuholandi, New Zealand, Espanye, ndetse na Leta esheshatu zo muri Australia byari byaremeje mu mategeko yabyo ko guhugura (euthanasia) byemewe.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.