Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abanyamadini barasabwa kugira uruhare mu guhangana n’ihezwa rikorerwa abafite ubumuga

None ku wa Kabiri, tariki ya 20 Gashyantare 2024, Abayobozi 22 b’amadini n’amatorero yo mu Murenge wa Bumbogo uherereye mu Karere ka Gasabo basabwe kugira uruhare mu gukumira no guca imbogamizi zituma abafite ubumuga bumva bahejwe mu bikorwa rusange nko gusenga, kwiga, akazi, kuyobora n’ibindi.

Abanyamadini barasabwa kugira uruhare mu guhangana n’ihezwa rikorerwa abafite ubumuga
Abanyamadini barasabwa kugira uruhare mu guhangana n’ihezwa rikorerwa abafite ubumuga

Ibi babisabiwe mu mahugurwa bahawe n’Umuryango Nyarwanda ufasha abana bafite ubumuga no kongerera ubushobozi imiryango yabo ‘Love with Actions’ n’Umuryango mpuzamahanga wa gikirstu ‘Hope Wlaks’ ufasha ababyeyi kwita no kuvura abana bavukanye uburwayi bw’ibirenge buzwi nka Clubfoot.

Gilbert Kubwimana uyobora Love with Actions avuga ko bahisemo gukorana n’abayobozi b’amadini n’amatorero kuko abafite ubwo bumuga ahanini usanga ari abayoboke muri ayo madini bityo ko byakoroshya ubukangurambaga mu kwita ku bafite ubumuga, ndetse no kumenyekanisha ko uburwayi mvukanwa bw’ibirenge ‘Clubfoot’ iyo buvuwe kare bukira butaratera ubumuga.

Ati “Twifuza ko akato gahabwa abafite ubumuga kavaho, tukabona abafite ubumuga binjizwa mu bikorwa by’amadini n’by’iterambere ry’igihugu.”

Kubwimana akomeza avuga ko indi mpamvu yo guhugura abanyamadini ari uko mu madini n’amatorero hari ibisa no guheza abafite ubumuga bihakorerwa.

Ati “Hari aho ujya ugasanga abafite ubumuga bicara inyuma, ahandi ukibaza uti ese aho abantu babatirizwa byakorohera ufite ubumuga kuhagera? Ese kujya kuri altari byorohera ufite ubumuga? Ese ufite ubumupa yaba pasiteri byoroshye nk’abandi (…)? Izi nizo mpamvu rero twahisemo kwibutsa abayobozi b’amadini n’amatorero ko bafite inshingano zo kwita ku bafite ubumuga cyane ko aribo bafite umubare munini w’abatuye igihugu.”

Mu kiganiro yatanze, Alain Munyeshuri, umukozi wa Hope Walks yasobanuriye abayobozi b’amadini n’amatorero ku burwayi mvukanwa bwa Clubfoot ndetse abasaba kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kubwira abayoboke babo ko ubwo burwayi bukira iyo buvuwe kare.

Kugira ngo ubu burwayi buvurwe kandi bukire neza, bisaba ko umwana atangira kuvurwa kuva ku minsi umunani umwana akivuka. Iyo umwana atavuwe akiri muto ubu burwayi bushobora kuvamo ubumuga bw’ibirenge.

Munyeshuri avuga ko ari uburwayi buhangayikishije kuko bwiganje cyane mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bitewe n’uko aribyo bigaragaramo umubare munini w’ababyara abana benshi.

Kugeza ubu, imibare igaragaza ko mu bana 806 bavuka, umwana umwe muri bo avukana Clubfoot.

Kugeza ubu kandi, ntiharagaragara igitera uburwayi bwa Clubfoot gusa hakekwa ko ari uruhererekane rwo mu miryango.

Abitabiriye aya mahugurwa nabo bavuga ko bakozwe ku mutima n’ibikorwa bya Hope Walks na Love with Actions bityo ko biyemeje kugira uruhare mu bukangurambaga bugamije kwita ku bafite ubumuga no gufasha abana bavukana Clubfoot kuba bavurwa hakiri kare.

Pasitori Emmanuel Kwiringirimana, ukorera ubutumwa muri Paruwasi Anglikani ya Rubungo avuga ko basobanukiwe n’ubumuga ndetse n’uburyo bwo gufasha no kudaheza abafite ubwo bumuga.

Pasitori Kwiringirimana akomeza avuga ko mu madini bayoboye bagiye gukora ubukanguramaga kugira ngo babanze bahangane n’ikibazo cy’imyumvire iheza abafite ubumuga hanyuma kandi banashake ubushobozi bwo gukuraho imbogamizi zituma abafite ubumuga batisanga mu bikorwa rusange by’amadini.

Pasitori yongeyeho ko yatunguwe no kumva ko clubfoot ivurwa igakira, bityo ko bagiye gushyira imbaraga mu kwigisha abayoboke ko mu gihe umwana avukanye clubfoot bajya bamuvuza hakiri kare.

Umuryango Love with Actions usanganywe ubufatanye na Hope Walks mu kumenyekanisha no kuvuza uburwayi bwa Clubfoot.

Kubwimana avuga ko bakeyene abanyamadini mu guca akato gahabwa
Kubwimana avuga ko bakeyene abanyamadini mu guca akato gahabwa
Munyeshuri yasobanuriye abayobozi b'amadini ku burwayi mvukanwa bw'ibirenge 'Clubfoot'
Munyeshuri yasobanuriye abayobozi b'amadini ku burwayi mvukanwa bw'ibirenge 'Clubfoot'
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose