“Tubeho mu kuri, tube ishema ry’igihugu na Kiliziya” Insanganyamatsiko y’Icyumweru cy’Uburezi Gatolika 2026-2027
Iyi nsanganyamatsiko yatangarijwe mu nama yabereye i Kigali, muri Centre Saint Paul, kuri uyu wa 10 Ukwakira 2026, Yahuje abapadiri bahagarariye amashuri Gatolika muri diyosezi zose zo mu Rwanda, ikaba yari igamije kurebera hamwe uko umwaka w’amashuri wa 2026-2027 watangiye, uko Icyumweru cy’Uburezi Gatolika kizizihizwa muri uyu mwaka, ndetse n’ibindi bibazo bijyanye n’uburezi, hagamijwe gushakira hamwe ibisubizo byafasha kurushaho guteza imbere ireme ry’uburezi.
Iyi nama yayobowe na Musenyeri Jean Bosco Ntagungira, Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Butare, akaba na Perezida wa Komisiyo ishinzwe Uburezi Gatolika n’Umuco mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na Kinyamateka, Musenyeri Jean Bosco Ntagungira yasobanuye impamvu bahisemo insanganyamatsiko igira iti “Tubeho mu kuri, tube ishema ry’igihugu na Kiliziya.” Avuga ko impamvu nyamukuru ari ukugira ngo abana batozwe gukumira ikinyoma.
Yagize ati “Muri iyi nama twagarutse ku kibazo cyabaye cy’uko amashuri amwe n’amwe yakopeye abana bitwaye nabi ndetse n’abarezi babibafashijemo mu bijyanye no gukopera, bituma dufata insanganyamatsiko igomba gukumira ikinyoma mu barezi no mu banyeshuri bacu.”
Musenyeri Jean Bosco yakomeje avuga ko iyi ari insanganyamatsiko abana n’abarezi bazasobanurirwa, kuko kubaho mu kuri ari byo bizabaha kwigenga.
Yagize ati “Tuzi ko Yezu Kristu yatubwiye ko ukuri kuzaduha kwigenga kandi ko ari we nzira ukuri n’ubugingo. Ibyo twabishingiye ku ijambo ry’Imana kandi dusaba abana bacu abarezi bacu kubaho mu kuri bakirinda ikinyoma bakubakira ku bwangabugayo.”
Yanakomoje ku bibazo byabangamiye abarezi mu gutangira uyu mwaka w’amashuri wa 2026-2027.
Yavuze ko basanze kuba amafaranga y’ishuri atangwa na Leta agera ku mashuri atinze bituma abayobozi b’amashuri batangira umwaka bahangayitse, ndetse bamwe bagafata imyenda kugira ngo bakomeze imirimo yabo. Icyakora, basabye inzego bireba gushaka ibisubizo byarinda imihangayiko abana n’abarezi.
Muri iyi nama kandi hatangajwe ko Icyumweru cy’Uburezi Gatolika ku rwego rw’igihugu kizasorezwa muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri muri Kamena 2027.
Ijwi
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.