Abapadiri 5 barahiriye kuzuza inshingano mu rukiko rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda TECIR
Mu muhango wabereye ku cyicaro cy’Inama y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda i Kigali ku wa 1 Ukuboza 2022, Abapadiri batanu bo mu madiyosezi atandukanye barahiriye kuzuza inshingano mu butumwa bahawe mu rukiko rwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda TECIR.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Myr Visenti Harolimana Umwepiskopi wa Ruhengeri unashinzwe imirimo y’urukiro TECIR mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda yashimye inteko y’abacamanza b’uru rukiko kubwo imirimo bakora hagamijwe kwakira ababagana no kubafasha gukemura ibibazo byabo mu butabera n’ukuri. Yashimye kandi abapadiri bashya abahawe ubutumwa bushya muri uru rukiko, avuga ko ari amabko mashya rwungutse kugira ngo imirimo yarwo ikomeze igende neza.
Padiri Sylvere Komezusenge, Umuyobozi wa TECIR yabwiye Kinyamateka ko mu Rwanda hari urukiko rumwe rwa Kiliziya Gatolika arirwo TECIR rufite icyicaro i Kigali ku cyicaro cy’Inama y’Abepiskopi Gatolika, uru rukiko rukagira n’amashami muri buri diyosezi azwi ku izina rya Section Locale, aho nibura muri buri diyosezi haba hari abantu batatu bashinzwe kwakira ibirego by’aho hantu. Buri Diyosezi ikaba ifite Padiri ubite ubu butumwa mu nshingano.
Akomoza mubyo uru rukiko rwagezeho mu mwaka wa 2021/2022, Padiri Sylvere avuga ko uru rukiko rwakiriye ibibazo 18 by’abashakanye bifuzaga gusuzumirwa ko Isakaramentu ry’Ugushyingirwa bahanye ryari ryuzuye, imanza 10 murizo zikaba zararangiye. Avuga kandi ko batanze umusanzu mu gutegura agatabo gakubiyemo inyandiko igaragaza uburenganzira bw’umwanya, kurwanya ihohoterwa rimukorerwa n’icyo amategeko ateganya kubashobora kumuhohotera.
Mu nzego za TECIR, Musenyeri Visenti Harolimana ni we ukuriye uru rukiko mu Rwanda (Moderateur du TECIR), rufite kandi umukozi ushinzwe kurengera isakaramentu(Defenseur du Lieu), ushinzwe ubutabera ufatwa nk’umushinjacyaha (Promoteur de Justice),n’abacamanza(Juges); abapadiri bahabwa ubutumwa muri uru rukiko bakaba ari abize amasomo ajyanye n’amategeko ya Kiliziya.
Karidinali Antoni Kambanda, arkiyepiskopi wa Kigali witabiriye uyu muhango yavuze ko umusanzu TECIR itanga unagaragarira mu bikorwa by’ikenurabushyo ry’umuryango kuko ifasha zimwe mu ngo z’abashakanye kumenya icyo Kiliziya iteganya ku kubaka umuryango mwiza, kurera neza no kurengera umwana; yongeyeho ko nk’urukiko rwa Kiliziya rufasha kurenganura abarengana, rugatanga ubutabera ndetse rukanafasha abantu kwiyunga.
Umuhango wo kwakira indahiro z’aba bapadiri witabiriwe n’Abepiskopi Gatolika bose bo mu Rwanda uko ari 8, n’abapadiri basanzwe bakora ubutumwa muri uru rukiko. Abapadiri barahiriye kuzuza inshingano muri TECIR ni Padiri Michel Nsengumuremyi wa Diyosezi Ruhengeri, Padiri Denis Kiyenje wa Diyosezi ya Butare, Padiri Thomas Nizeye wa Diyosezi Kibungo, Padiri Laurent Ngendahayo wa Diyosezi ya Nyundo na Padiri Emilien Ngerageze wa Diyosezi ya Byumba.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.