Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abapadiri n'Abapasiteri biyemeje kuba ku isonga mu rugamba rwo guhangana n'ihohoterwa

Binyuze mu mushinga ugamije kurwanya ihohoterwa, Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro mu Nama y'Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, ku nkunga ya SCIAF, yahuguye abashinzwe gukurikirana no gushyira mu bikorwa gahunda z'umushinga ku ngingo ijyanye no kurinda abana n'abagore ihohoterwa.

Abapadiri n'Abapasiteri biyemeje kuba ku isonga mu rugamba rwo guhangana n'ihohoterwa
Abapadiri n'Abapasiteri biyemeje kuba ku isonga mu rugamba rwo guhangana n'ihohoterwa

Ni amahugurwa yabereye I Kigali muri Centre Missionaire Lavigerie, yatangijwe ku mugaragaro na padiri Valens Niragire umunyamabanga wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro, wahaye ikaze abitabiriye amahugurwa barimo abayobozi ba paruwasi Gatolika umushinga ukoreramo ndetse n'abayobozi b'Itorero rya EAR bakorana na wo n'abakozi ba komisiyo y'ubutabera n'amahoro ndetse n'abo mu bunyamabanga bwa serivisi y'ubusugire bw'ingo SNAF.

Padiri Valens Niragire yasabye abitabiriye aya mahugurwa by'umwihariko Abapadiri n'Abapasiteri, kuba ijisho rireba mbere igishobora guhungabanya umwana.

Ati "Nk'abari ku ruhembe, dufite inshingano zikomeye zo kurengera umwana ndetse n'utishoboye muri rusange. Tugomba kubamenya kandi tukabitaho kugira ngo babone ko tutabahutaza kandi bafite agaciro. Nk'umwana we, agomba kwitabwaho mbere na mbere kugira ngo azakure neza ari umuntu ufite agaciro mu bandi. Umukoro abapadiri n'abapasiteri bafite ni ukubera ijisho abana ndetse n'abandi babaye, abafite ubumuga n'abandi bafite ingorane z'ubuzima. Aho kumuhutaza, tubafashe kweguka no kujya mbere haba kuri Roho no ku mubiri .“

Bwana Nzeyimana Theodore impuguke mu bijyanye no kurinda abana n'abagore ihohoterwa muri rusange, ari na we watanze amahugurwa yagarutse ku ngingo zijyanye zirimo: Uburenganzira bw'umwana, ihohoterwa rikorerwa abana n'abagore, amoko yaryo ndetse n'uburyo watanga amakuru igihe ubonye umwana cyangwa umugore ahohoterwa ndetse no kwimakaza gahunda y'uburinganire n'ubwuzuzanye mu muryango.

Pasiteri Rukundo Ferdinand ukorera muri EAR paruwasi ya Rutunga Diyosezi ya Gasabo yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi kandi ko yajya akorwa kenshi kugira ngo abantu barusheho gukangukira kumenya amategeko arengera umwana no kumurinda ihohoterwa.

Yagize ati "Umwana ni we shingiro ry'ubuzima bw'ejo hazaza, ni we uzavamo umuyobozi, umupadiri n'umupasiteri. Agomba kwitabwaho. Duhura n'abakirisitu b'ingeri zose, kandi bo mu miryango ikeneye gufashwa kumenya amategeko rero bizadufasha kumenya inzira zikwiye zo kurwanya ihohoterwa n'uburyo twafasha uwagize ikibazo."

Pasiteri Ferdinand yakomeje avuga icyo bagiye gukora cyane cyane kirebana no kwita ku bana harimo n'abafite ubumuga.

Ati "Ngiye gukora ikarita yo hirya yihishe y'umwuka (Spiritual maping) yo kumenya ibibazo birimo kumenya abana batiga, abana bafite ubumuga ni bangahe? Abana baza ku rusengero bafite ibihe bibazo? Bityo tukunganira umwarimu na Leta hagamijwe kumenyekanisha uburenganzira bw'umwana no kumurinda ihohoterwa iryo ari ryo ryose. Abantu bose bakwiye kwinjira muri iki kibazo, bakagisesengura kandi bakakigisha kugira ngo twese dushyigikire abana."

Umushinga wa Komisiyo y'Ubutabera n'Amahoro n'Itorero ry'Angilikqni ry'U Rwanda wo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina watangiye mu mwaka wa 2016, ukaba waratewe inkunga na SCIAF. Ukorera mu bice bitatu ari byo umujyi wa Kigali muri paruwasi ya Cyahafi na Rutunga; Diyosezi ya Byumba muri paruwasi ya Mutete na Gishaka ndetse na Diyosezi ya Butare muri paruwasi ya Ngoma na EAR Katedarali ya Butare.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose