Abaririmbyi Salome&Roberto batangiye urugendo rugana ku Isakaramentu ry’Ugushyingirwa
Abaririmbyi bazwi cyane mu ndirimbo zisingiza Imana, Marie Salomé Iratwibuka na Roberto Nshimiyimana batangiye urugendo rugana ku Isakaramentu ry’Ugushyingirwa.
Abaririmbyi bazwi cyane mu ndirimbo zisingiza Imana, Marie Salomé Iratwibuka na Roberto Nshimiyimana batangiye urugendo rugana ku Isakaramentu ry’Ugushyingirwa.
Uru rugendo rwatangiye kuri uyu mugoroba wa tariki ya 19 Mutarama 2023, mu Busanza, ubwo Roberto yatunguraga umukunzi we Salomé akamwambika impeta y’urukundo (fiançailles).
Mu kiganiro n’Inyarwanda, Iratwibuka yavuze ko we na Roberto bahujwe no kuririmba indirimbo zihimbaza ndetse zigasingiza Imana, gusa uko bagiye bamarana igihe ariko baje kwisanga mu rukundo mu mwaka wa 2022.
Yagize ati “Twatangiye gukundana mu mwaka wa 2022, ariko ibijyanye no gukora nk’itsinda twatangiye kuririmbana mu mwaka wa 2019.”
Mu biganiro bagiye bakora inshuro zitandukanye ku binyamakuru binyuranye, Roberto na Salomé bagiye bahakana ko bakundana bitari ibya kivandimwe.
Salomé yasobanuye ko batangiye biyumva nk’abavandimwe bisanzwe ko ibijyanye n’urukundo byaturutse ku bucuti bwagiye bukura kugeza bakundanye muri 2022.
Salomé yagize ati “Nari nsanzwe mbizi [ko ankunda]. Ariko yatinze kubivuga, navuga ko twese twari tubizi ko dukundana, icyaburaga kwari ugutera intambwe.”
Uku kuba baratinze kubibwirana ngo nibyo byatumye akenshi batemera cyangwa ngo bahakane ubwo babaga babajijwe niba bakundana.
Itsinda rya Salome Roberto (SR) ryashinzwe ku mugaragaro muri 2020, nubwo Salome na Roberto bari basanzwe ari abaririmbyi mu makorari atandukanye yo muri Kiliziya Gatolika. Iri tsinda riririmba ahanini indirimbo zihimbaza ndetse zigasingiza Imana hamwe n’indirimbo zivuga ku buzima bw’abantu muri rusange.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.