Abarwayi baradukeneye-Ubutumwa bwa Chorale de Kigali i Zaza
Kuri iki Cyumweru tariki ya 11 Gashyantare 2024, Chorale de Kigali yagiriye uruzinduko muri Paruwasi ya Zaza iherereye muri Diyosezi ya Kibungo, aho yifatanyije n’abakristu b’iyi Paruwasi mu gitambo cya Misa ndetse ikanasura abarwayi bo mu Bitaro bya Kibungo.
Muri uru ruzinduko, Chorale de Kigali yakiriwe n’abarimo Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Madamu Niyonagira Nathalie ndetse n’Ubuyobozi bwa Diyosezi ya Kibungo.
Nk’uko Umuyobozi wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude yabitangarije Kinyamateka, uruzinduko rwabo ruri muri gahunda bihaye yo gusura amaparuwasi akuze cyane kugira ngo bagire byinshi bavomayo ndetse no gukora ibikorwa bijyanye n’ubuzima rusange bitari ukuririmba mu Kiliziya gusa.
Ni muri urwo rwego bahisemo kubanza muri Paruwasi ya Zaza nk’imwe mu zikuze kurusha izindi cyane ko ari naho hazahimbarizwa Yubile ya Batisimu nk’ahantu Umunyarwanda wa mbere [Elizabeth Nyirambeba] yabatirijwe.
Uretse Kuririmba Misa, Chorale de Kigali yanasuye abarwayi bo mu bitaro bya Kibungo basangira isengesho, ibataramira mu ndirimbo nkeya ndetse inabaha ubufasha yari yagennye cyane cyane ku barwayi bababaye ndetse bakennye kurusha abandi.
Iki gikorwa cyo gusura abarwayi bo mu Bitaro bya Kibungo cyanahuriranye n’umunsi Mpuzamahanga wo gusabira abarwayi.
Agaruka kucyo uruzinduko rwabo i Zaza rwasize by’umwihariko ku gusura abarwayi, Bwana Hodari yavuze ko bahakuye isomo ko abarwayi bakeneye buri wese.
Ati “Twahakuye isomo ko abarwayi badukeneye, buri wese ajye azirikana abarwayi. Imibereho y’abantu bo mu bitaro irababaje, hari abo ubona bagabanye igitenge kandi gishaje, ukibaza uti: Ese ubwo uwo muntu wagabanye igitenge na mugenzi we, arabona ibiryo bituma abona amashereka yo konsa umwana?”
Akomeza agira ati “Ibyo twajyanye ntibihagije kuri bo, ari nayo mpamvu dusaba buri wese kuzirikana ko hari umurwayi umukeneye, cyane cyane mu bitaro byo hirya mu byaro, abantu ntibagume i Kigali gusa kuko siho hari abababaye honyine ahubwo no hirya mu byaro hariyo abarwayi bababaye kandi bakennye.”
Uru ruzinduko rwasize imbuto yo kurushaho kwita ku barwayi mu bakristu ba Paruwasi ya Zaza.
Ibi byagarutsweho na Padiri Jules Caesar Bukakaza uyobora Paruwasi ya Zaza wavuze ko ubutumwa chorale yatanze n’igikorwa bakoze cyo gusura abarwayi bizagira uruhare mu kurushaho gukuza umuco wo kwita ku bababaye n’abarwayi muri Diyosezi ya Kibungo by’umwihariko muri Paruwasi ya Zaza.
Ati “N’ubwo dusanganywe umuco wo gusura abarwayi, ariko kuba Chorale de Kigali yavuye i Kigali ikaza iwacu hari kinini bizongera muri ibyo bikorwa kuko ni urugero rwiza.”
Ibi byanagarutsweho n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibungo John Gahima wavuze ko uretse kuba urugendo rwa Chorale de Kigali ari ingirakamaro ku barwariye mu bitaro ayoboye, runakwiye gusigira isomo buri wese ko umuntu wese urwaye akwiye gusurwa no kwitabwaho.
Ati “Nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga ngo nari ndwaye uransura, nari imbohe uransura, nari nshonje urangaburira, isomo nuko umurwayi akwiye gusurwa, umuntu ubabaye akwiye kwitabwaho no gufashwa ahariho hose. Ubwo rero ni uruzinduko rukwiye gusigira buri wese uwo mukoro wo kumva ko umurwayi amukeneye aho ari hose.”
Uretse Zaza, mu iteganyabikorwa ry’umwaka rya Chorale de Kigali rizarangira muri Nyakanga, biteganyijwe ko muri Kamena 2024 bazasura Paruwasi Katederali ya Nyundo.
Umunsi mpuzamahanga w’ abarwayi, washyizweho na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II mu mwaka wa 1992, ukaba uzirikanwa ku rwego rw’isi buri mwaka, tariki ya 11 Gashyantare (Ku munsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi w’i Lurude).
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.