Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abashakanye barashishikarizwa kwitabira gahunda yo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa Kamere kuko yemewe na OMS na MINISANTE

Abitabiriye inama isuzuma aho gahunda y’itegenyabikorwa ry’imyaka itanu rya Kiliziya Gatolika mu Rwanda rijyanye na gahunda yo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa Kamere bagaragaje ko mu myaka itatu ishize umubare w’abitabira iyi gahunda ugenda wiyongera, hakaba hagikenewe ubukangurambaga bwo kwigisha abashakanye ko ubu buryo bwemewe na MINISANTE ndetse na OMS

Abashakanye barashishikarizwa kwitabira gahunda yo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa Kamere kuko yemewe na OMS na MINISANTE
Abashakanye barashishikarizwa kwitabira gahunda yo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa Kamere kuko yemewe na OMS na MINISANTE

Kabayiza Martin wakoze isuzuma ry’aho iri teganyabikorwa rigeze, yagaragaje imbaraga Caritas Rwanda na Komisiyo y’umuryango mu ishami ry’Ubusugire bw’ingo bageze mu kwigisha abashakanye guteganya ibyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere; uruhare rw’amadiyosezi mu kugeza iyi gahunda mu maparuwasi no mu bigonderabuzima biyobowe na Kiliziya ndetse na zimwe mu mbogamizi zituma itihuta.

Muri iri suzuma, hagaragaye ko gahunda yo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere yamaze kugera mu maparuwasi 161 muri 216, ku bufatanye bwa Caritas Rwanda, SNAF binyuze muri gahunda y’abafasha b’ingo ndetse na Komisiyo y’umuryango ku rwego rwa diyosezi na paruwasi.

Zimwe mu mbogamizi iyi gahunda igihura nazo zituma aumubare w’abayitabira uba muto ugereranyije n’abitabira ubundi buryo bwigishwa na Leta zirimo kuba hari abashakanye bacyumva ko ubu buryo ari bwigishwa na Kiliziya butemewe na Leta, abo injijuke babusuzugura kandi nta bumenyi babufiteho, n’umubare muto w’abakozi mu bigonderabuzima n’amaparuwasi bakira abafashaka kubukoresha.

Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida W’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda witabiriye iyi nama yavuze ko uretse no kuba ubu buryo bufasha abashakanye guteganya imbyaro, ari n’uburyo bufite umwihariko w’uko ababukoresha bahabwa inyigisho z’imbonezamubano hagati y’abashakanye, Kiliziya ikaba yarabuhisemo ngo bufashe abagize umuryango kugira ubuzima bwiza, kubana neza, gutera imbere no kuzuza inshingano za kibyeyi uko bikwiriye.

Karidinali Kambanda avuga ko abashakanye bakwiye kwitabira iyi gahunda yo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa Kamere kuko yemewe n’inzego z’ubuzima ku isi(OMS), Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ikaba iyemera kandi yaratangiye kuyikangurira abantu; ubuhamya bw’abakoresha bukaba bugaruka ku kuba nta ngaruka zindi ubu buryo bugira mu mubiri ugereranyije n’ubundi bwigishwa.

Soeur Uwimana Agnes uyobora Serivisi y’Ubusugire bw’Ingo muri Komisiyo ishinzwe ikenurabushyo ry’umuryango mu nama y’abepiskopi yatangarije Kinyamateka ko n’ubwo iri teganyabikorwa ryarogowe n’icyorezo cya Covid 19 cyateye iri teganyabikorwa rikimara gutangira, bagifite icyizere cyo kugera ku ngo zateganyijwe mu iteganyabikorwa maze bakongera umubare w’abateganya imbyaro bakoresheje ubu bryo.

Ibi kandi byagarutsweho na Dr. Kanani Bosco ushinzwe ishami ry’Ubuzima muri Caritas Rwanda wabwiye Kinyamateka ko hari gahunda yo gutegura ibiganiro, inyigisho n’amashusho byigisha abashakanye kwitabira gahunda yo guteganya imbyaro hakoreshejwe uburyo bwa kamere, bikazajya binyuzwa kuri Radio, televiziyo, n’izindi nzira zihuta z’ikoranabuhanga.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose