Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abashakanye baributswa kongera guhana akabaruwa k’urukundo, kamwe mu dushya turi mu gusoza icyumweru cy’umuryango muri Diyosezi ya Kabgayi.

Kuva tariki ya 09 Gashyantare 2026 Kiliziya Gatolika mu Rwanda yatangije icyumweru cyahariwe umuryango kizasozwa ku ya 14 Gashyantare 2026 n’umunsi mukuru wa Mutagatifu Valente (Saint Valentin) urugero rw’abakundana akaba n’umurinzi wabo. Muri Diyosezi ya Kabgayi hateguwe gahunda zitandukanye muri buri paruwasi harimo n’imigoroba y’umuryango mu rwego rwo kwitegura neza umunsi mukuru w’umuryango uzizihizwa kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Gashyantare 2026 muri buri Paruwasi.

Abashakanye baributswa kongera guhana akabaruwa k’urukundo, kamwe mu dushya turi  mu gusoza icyumweru cy’umuryango muri Diyosezi ya Kabgayi.
Abashakanye baributswa kongera guhana akabaruwa k’urukundo, kamwe mu dushya turi mu gusoza icyumweru cy’umuryango muri Diyosezi ya Kabgayi.

Mu Kiganiro kirambuye Kinyamateka yagiranye na Padiri Aloys MUNYENSANGA uyobora komisiyo y’umuryango muri Diyosezi ya Kabgayi akaba na Padiri mukuru wa Paruwasi ya Cyeza yavuze ko hateguwe udushya twinshi ariko by’umwihariko muri Paruwasi ya Cyeza abashakanye bakazahana akabaruwa k’urukundo umwe ku wundi mu gitambo cya misa mu mwanya wo guhana amahoro ya Kristu. Ibi ni ukugira ngo abashakanye bongere bahane umwanya wo kuganira no kongera kwishima.

Yagize ati” Hirya no hino muri Paruwasi zose zigize Diyosezi ya Kabgayi, icyumweru cy’umuryango kiri kugenda neza , habaye gahunda zitandukanye harimo na Noveni yo gusabira umuryango. Ibirori byo gusoza iki cyumweru bizabera muri buri Paruwasi.

Muri Paruwasi ya Cyeza umunsi w’abakundana (Saint Valentin) uzizihizwa ku cyumweru tariki ya 15 Gashyantare 2026 mu gitambo cya misa kizaturirwa kuri Paruwasi no muri santarale zose 4 zigize paruwasi. Abitabiriye ibirori by’umunsi mukuru w’abakundana bazaza bitwaje Buji, bazinjirana mu Kiliziya mu mutambagiro, ibyiciro byose by’abagize umuryango . Abashakanye bazaba bicaranye hamwe n’abana babo ku babafite babashije kubazana, abapfakazi nabo ni uko bazaba bari kumwe n’abana babo ku babafite kandi bashoboye kuza. Amasomo matagatifu azasomwa n’abagize umuryango, isomo rya mbere ni abashakanye bombi umugabo n’umugore bari kumwe n’umwana wabo, naho isomo rya kabiri ni umubyeyi wibana ari kumwe n’umwana we.

Padiri Aloys akomeza avuga ko hateguwe gahunda yo gusubira mu masezerano y’abashakanye nk’uko n’ahandi bizakorwa , guha umugisha ababyeyi bibana (Abapfakazi), guha abana , guha umugisha ingimbi n’abangavu, guha umugisha urubyiruko n’abageze mu zabukuru ndetse n’isengesho ryo gusabira abo mu miryango y’abiyeguriye Imana. Amasengesho rusange azavugwa n’abagize ibyiciro byose by’umuryango mu rwego rwo kuwusabira kugira ngo ibyonnyi biwugarije bihoshe .

Agashya muri Paruwasi ya Cyeza mu gihe cyo guhana amahoro ya Kristu, abashakanye bazahana ibaruwa y’urukundo buri wese yandikiye undi, iherekejwe n’akarabo ka Roza nk’uko n’ahandi bazaba bagahanye. Muri icyo gihe kandi ababyeyi bibana n’abihaye Imana bazaba bafite indabo bateguye bazishyikirize Yezu kuri Alitari.

Agaruka ku byakozwe mu cyumweru cyahariwe umuryango ,Padiri Aloys yavuze ko hirya no hino muri Diyosezi ya Kabgayi komisiyo y’umuryango yasuye ibyiciro byose by’abagize umuryango babagezaho ikiganiro bateguriwe. Hari kandi na Noveni y’umuryango yateguwe yakozwe n’abagize umuryango muri Paruwasi zose. Hakozwe n’igikorwa cyo gusura imiryango ikivuka, gusura abageze mu zabukuru ,ababyeyi bibana , abana bibana, ingo zifite ibibazo no kuganira nazo kugira ngo barebe icyashoboka ngo zibane neza.

Padiri Aloys Munyensanga avuga ko no mu mashuri abana batasigaye kuko bashyizeho za Club z’umuryango mu mashuri kugira ngo batangire kuganirizwa bakiri bato , babategurire kuba ababyeyi b’ejo hazaza. Aha hatanzwe ibiganiro bigenewe abana bari mu mashuri ingimbi n’abangavu muri Club zashinzwe na komisiyo y’umuryango muri Paruwasi ya Cyeza, habaye kandi na Forum y’umuryango muri paruwasi ya Cyeza .

Padiri Aloys asobanura ko impamvu bahisemo gushishikariza umuryango kongera guhana ibaruwa y’urukundo,bishingiye ahanini ku kuba imiryango itakibona umwanya wo kuganira, abashakanye bamwe bakabana ntwe uvugisha undi. Agira ati” Abashakanye ntibakibona umwanya wo kuganira, Kandi nyamara iyo abantu baganira umuntu akugezaho ibibazo bihari n’ibyifuzo n’ingamba kandi akanagushimira, akakubwira ibyo anenga n’ibyo yifuza ko mwahindura. Twifuza ko abashakanye baganira bagahana akabaruwa k’urukundo buri wese afite icyo yandikiye uwo bashakanye, bakiyibutsa iminsi yabo ya kera bakirambagizanya. Hari kandi n’ubuhamya buzatangwa n’imiryango ibanye neza n’ababyeyi bibana bafite ubuhamya bwiza.

Mu tundi dushya twihariye mu birori byo kwizihiza umunsi w’umuryango muri paruwasi ya Cyeza harimo impano zizatangwa , aho abakwe n’abakazana bazagenera impano ba nyirabukwe na ba Sebukwe ku bakibafite , ba Nyirabukwe na ba sebukwe nabo bakagenera impano abakazana n’abakwe kugira ngo umuryango wongere waguke kandi ugirane umubano mwiza. Abana nabo bazagenera impano ababyeyi , Nyuma ababyeyi nabo bazagenera impano abana, mu rwego rwo gusigasira urukundo rw’umuryango mugari ababyeyi bagomba kwereka abana babo , ibirori bikomereze mu miryango.

Muri Paruwase ya Ruhango yisunze Yezu Nyirimpuhwe, icyumweru cy’umuryango cyaranzwe n’imigoroba yo gusingiza Imana basabira ibyiciro byose by’abagize umuryango. Nyuma yo gusingiza Imana bahabwaga inyigisho, kuri uyu wa 14 Gashyantare 2026 bizihirije hamwe umunsi mukuru wa Mutagatifu Valenti, ibirori bikazakomeza no kuri iki cyumweru mu misa zombie by’umwiariko mu misa ya gatatu izatangira saa Tanu ,aho abashakanye bazasubira mu masezerano , bakaziyakirira hamwe n’abandi babyeyi bibana n’abandi bagize ibyiciro by’umuryango.

Insanganyamatsiko yagenderwagaho muri iki cyumweru cyahariwe umuryango yatanzwe na Komisiyo y’umuryango mu nama y’abepisikopi Gatolika iragira iti” Urugo nirusigasire umubano n’ubumwe by’abarugize, rugire uruhare mu kubaka ubumwe bwa Kiliziya.”

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose