Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abasore batatu bavukana baherewe Ubusaseridoti umunsi umwe

Abasore batatu bava inda imwe bo mu gihugu cya Croatia baherewe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti umunsi umwe. Ni inkuru abakristu benshi muri iki gihugu bavuga ko itangaje, abandi bakavuga ko byose byabaye ku bushake bw’Imana.

Abasore batatu bavukana baherewe Ubusaseridoti umunsi umwe
Abasore batatu bavukana baherewe Ubusaseridoti umunsi umwe

Ku wa 24 Kamena 2023, nibwo Myr Želimir Puljić Intumwa ya Papa mu gihugu cya Croatia yayoboye Igitambo cy’Ukaristiya cyabereyemo umuhango w’Itangwa ry’Ubusaseridoti ku basore batatu bavuka aribo Renato, Marko, na Robert Puder. Muri uyu muhango, Diyakoni Renato na Diyakoni Marko bahawe Isakaramentu ry’Ubusaseridoti, naho murumuna wabo Fratri Robert ahabwa icyiciro cy’Ubudiyakoni.

Mu butumwa yagejeje kubitabiriye uyu muhango, Myr Želimir Puljić yavuze ko muntu adakwiye kwitwaza ko ari umunyantege nke mu gihe Imana imuhamagaye ngo imutume, avuga ko icyo ingenzi ari ukumva ijwi ryayo no kwiringira ubuntu bwayo.

Yagize ati “Mwizere mudashidikanya ubuntu bw’Imana, Izabashoboza gukora byinshi kandi niyo ibatera imbaraga. Muri kumwe kandi ifite imigambi inyuranye ishaka gukora kuri iyi si ibibanyujijeho.”

Inshuti n’abavandimwe bitabiriye uyu muhango batangariye igitangaza cyabaye muri uyu muryango, ababyeyi bombi b’aba bapadiri bashimira Imana yatoye abana babo, banavugako bo batigeze babitekereza nk’abantu, gusa Imana ikaba itoranya itarebeye ku mitekerereze y’abantu. Bavuga ko ari andi mahirwe bagize kuko bazajya bahabwa inama nziza zitangwa n’abapadiri ku buryo buboroheye; kandi ko banejejwe no kubona abana babo basangiye isano banasangiye umurage w’ijuru.

Myr Želimir yasabye aba bavandimwe bahawe Ubusaseridoti kurushaho kwiyambaza Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi uvuganira abakristu n’Abihayimana by’umwihariko.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose