Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abayobozi ba Kiliziya Gatolika bakomeje gufata mu mugongo Umuryango w’Umwamikazi Elizabeti II watanze ku myaka 96

Nyuma y’urupfu rw’umwamikazi w’Ubwongereza Elizabeti II rwabaye kuri uyu wa kane tariki 8 Nzeri 2022, abayobozi mu nzego nkuru za Kiliziya Gatolika hirya no hino ku isi bakomeje gutanga ubutumwa bwihanganisha abo mu muryango we n’abaturage b’u Bwongereza; bakanagaruka ku byaranze ingoma ye n’umubano yagiranye na Kiliziya Gatolika mu myaka 70 ishize.

Abayobozi ba Kiliziya Gatolika bakomeje gufata mu mugongo Umuryango w’Umwamikazi Elizabeti II watanze ku myaka 96
Abayobozi ba Kiliziya Gatolika bakomeje gufata mu mugongo Umuryango w’Umwamikazi Elizabeti II watanze ku myaka 96

Mu butumwa bw’akababaro yoherereje King Charles III umuhungu w’imfura w’Umwamikazi Elizabeti II, Papa Fransisiko yagaragaje ko ababaje n’urupfu rw’uyu mwamikazi waranzwe no gukunda abantu no kubanira bose neza mu gihe cy’imyaka 70 yari amaze ku ngoma; Papa Fransisiko yihanganisha abo mu muryango we, abaturage bo mu bwami bw’u Bwongereza ndetse n’abo mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza(Commonwealth).

Uretse Papa Fransisiko wohereje ubutumwa bwo kwifatanya n’uyu uryango, hari n’abandi bayobozi mu nzego za Kiliziya Gatolika ku isi bagiye bagaragaza akababaro batewe n’urupfu rw’uyu mwamikazi, banagaruka cyane ku byaranze ubuzima bwe, ubutegetsi bwe n’amasomo benshi mu bakiri ku isi bamwigiraho.

Mu butumwa bwe, Karidinali Arthur Roche Ubuyobozi wa Dekasiteri ishinzwe Iyobokamana na Gatigisimu i Roma yagaragaje ko Umwamikazi Elizabeti II yari afite ukwemera gutangaje, bikagaragazwa n’ubutumwa bwihariye yageneraga abantu ku munsi mukuru wa Noheli; ingiro ye ikarangwa n’ibikorwa bigaragaza ko amurikiwe n’ivanjili haba mu bikorwa by’ubwami, mu mibereho isanzwe, no mu ruhando mpuzamahanga.

Musenyeri Hugh Gilbert, Perezida w’Inama y’Abepiskopi muri Scotland ari naho uyu mwamikazi yatangiye yavuze ko ibikorwa by’ubwitange byaranze ubuzima bw’Umwamikazi Elizabeti II byagaragaje uburyo yari umuyobozi w’umukristu, bikaba byaramubereye n’impamba yatumye ategeka ubu bwami igihe kirekire kandi mu mahoro n’ituze.

Karidinali Vincent Nichos, Arkiyepiskopi wa Westminster akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi mu Bwongereza na Wales na we yagarutse ku bikorwa by’umwemera byaranze Umwamikazi Elizabeti II, avuga ko ubuhanga, umutuzo n’ubwitange byaramuranze byatumye aba umuntu w’ikitegererezo kuri benshi

Abandi bayobozi ba Kiliziya Gatolika bohereje ubutumwa bw’akababaro bwo kwifatanya n’uyu muryango ni Myr Salvatore J.Cordileone, arkiyepiskopi wa San Fransisiko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na Myr Denis Nulty, Umwepiskopi wa Kildare na Leighlin mu Buhorandi.

N’ubwo yari umuyobozi wo hejuru mu idini ry’Abangilikani rifite inkomoko mu Bwongereza, Umwamikazi Elizabeti II yagaragaje imibanire myiza n’abayobozi ba Kiliziya Gatolika mu buryo bwinshi, ibi bigaragarira mu mihuro n’ibiganiro yagiye agirana nabo dore ko ku ngoma ye yabonanye n’abashumba ba Kiliziya Gatolika 5 mu myaka itandukanye. Abo ni Papa Piyo XII, Papa Yohani XXIII, Papa Yohani Pawulo II, Papa Benedigito 16, na Papa Fransisiko mushumba wa Kiliziya Gatolika uyu munsi.

Umwaka umwe mbere yo kwima ingoma, MU 1951 Umwamikazi Elizabeti II yahuye na Papa Piyo XII. Ari kumwe n’umugabo we, tariki 5 gicurasi 1961 umwamikazi Elizabeti II na Prince Philip basuye Papa Yohani XXIII, bagirana ibiganiro.

Umwamikazi Elizabeti II yahuye na Papa Yohani Pawulo II inshuro 3, arizo iyo ku wa 13 Ukwakira 1980 ubwo we n’umugabo we Prince Philip basuraga Vatikani mu rugendo rw’akazi, iyo muri Gicurasi 1982 mu ruzinduko rwa gishumba uyu mushumba wa Kiliziya Gatolika yagiriye mu bwongereza; n’iyo ku wa 17 Ukwakira 2000 mu rugendo yagiriye i Vatikani na none rwari rugamije kugirana ibiganiro na Papa Yohani Pawulo II.

Tariki 16 Nzeri 2010, yakiriye umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Benedigito wa 16 mu Bwongereza, mu ruzinduko rw’iminsi 4 uyu mushumba wa Kiliziya yagiriraga muri iki gihugu.

Tariki 3 Mata 2014 Umwamikazi Elizabeti II yagiriye uruzinduko i Roma abonana na Papa Fransisiko,uru ruzinduko rukaba rwari muri gahunda yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 100 ishize hatangijwe imikoranire mu bya dipolomasi hagati y’Ubwami bw’u Uwongereza na Leta ya Vatikani.

Umwamikazi Elizabeti II yavutse tariki 21 Mata 1926 , mu muryango wa Prince Albert na Elisabeth Bowes-Lyon, wari igikomangoma cya York. Yimye ingoma Tariki 6 Gashyantare 1952 afite imyaka 27. Mu gihe cy’imyaka 70 yamaze ku bwami yakoranye n’abaminisitiri 15 b’u Bwongereza ni ukuvuga kuva muri Minisitiri w’intebe wa mbere w’u Bwongereza Bwana Winston Churchill kugeza kuri Madamu Liz Truss uherutse gutorwa ku wa 6 Nzeri 2022.

Umwamikazi Elizabeti II yashakanye n’igikomangoma cya Edinburgh Philip, babyarana abana 4 aribo Prince Charles wahise anamusimbura ku ntebe y’ubwami, Anne, Andrew na Edward. Umugabo we Prince Philip yitabye Imana tariki 9 mata 2021, naho Umwamikazi Elizabeti II atanga ku wa kane tariki 8 Nzeri 2022, afite imyaka 96. Tariki 2 Kamena 2022 nibwo yizihije Yubile y’imyaka 70 amaze ari Umwamikazi w’u Bwongereza.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose