Abepiskopi bahagarariye abandi bo muri Afurika n’ab'i Burayi bateraniye i Nairobi
Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi bo muri Afurika na Madagasikari (SECAM) n’ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi b’i Burayi (CCEE) bateraniye mu nama nyunguranabitekerezo iri kubera mu gihugu cya Kenya kuva tariki ya 23-26 Mutarama 2024.
Iyi nama y’iminsi itatu igiye kuba ku nshuro yayo ya karindwi, iri kubera mu kigo kiberamo imyiherero cya Mariapolis, i Nairobi, muri Kenya.
Ibijyanye n’iyi nama byatangajwe n’Umunyamabanga mukuru wa SECAM, Rafael Simbine mu itangazo yashyize ahagaragara ku cyumweru tariki ya 21 Mutarama 2024.
Muri iri tangazo, Simbine yavuze ko iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Sinodi: Afurika n'Uburayi Tugendera hamwe”, bigaragaza ko hakomeje kwimakazwa no guteza imbere ubumwe n’ubufatanye hagati ya Kiliziya muri Afurika n’Uburayi.
Simbine yavuze muri iyi nama hazibandwa cyane ku kumva ijwi ry’urubyiruko ku migabane yombi no kurebera hamwe uruhare rw’urubyiruko mu gutegura Kiliziya y’ejo hazaza.
Nk’uko itangazo ribigarukaho, kuva iyi nama yatangira muri 2004, ubufatanye n’imikoranire bwabaye urubuga rukomeye rw'ibiganiro n’ubwumvikane.
Nk’uko itangazo rikomeza ribigarukaho, iyi nama yari iteganijwe muri 2021 gusa kubera icyorezo cya Covid-19 ntabwo yabaye.
Kuri ubu, biteganyijwe ko iri bwitabirwe n’Abepiskopi 20, icumi baturutse kuri buri mugabane, hamwe n'abunganizi babo umunani.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.