Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abepiskopi Gatolika barasaba abatuye akarere k’Ibiyaga Bigari kwima amatwi ababashora mu macakubiri n'intambara

Abepiskopi bagize ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi bo mu bihugu bya Afurika yo hagati (ACEAC), barasaba abatuye aka karere kwima amatwi ababashora mu macakubiri n'intambara, bakimakaza inzira y’amahoro, kuko ari yo izakemura ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kugaragara muri aka karere.

Abepiskopi Gatolika barasaba abatuye akarere k’Ibiyaga Bigari kwima amatwi ababashora mu macakubiri n'intambara
Abepiskopi Gatolika barasaba abatuye akarere k’Ibiyaga Bigari kwima amatwi ababashora mu macakubiri n'intambara

Ibi byavugiwe mu nama yabahurije i Roma ku wa 18 Ukwakira 2023 aho yari yitabiriwe na Myr Jose Moko, Perezida w’ihuriro akanaba na Visi Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika muri Kongo, Myr Vincent Harolimana, Visi Prezida wa mbere wa ACEAC na Visi Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda ndetse na Myr Bonaventure Nahimana, Visi perezida wa 2 wa ACEAC na Prezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu gihugu cy’u Burundi.

Mu ibaruwa isoza iyi nama, Abepiskopi basabye abaturage b'ibihugu bitatu, u Burundi, DR Congo n'u Rwanda, cyane cyane urubyiruko n'abagore, kutemera gukoreshwa n'abiyemeje kubiba inzangano n'amacakubiri, bikomeje kuba intandaro y'intambara n'imidugararo muri aka karere.

Bati, “Turasaba abantu bose, gukomeza kwitandukanya n’ibibacamo ibice, kwitandukanya n'amacakubiri mu karere k’ibiyaga bigari ahubwo bakumva icyo Kiliziya ibasaba aricyo ubufatanye muri byose.”

Abepiskopi basabye Abayobora ibihugu byo mu karere k'Ibiyaga bigari gukemura ikibazo cy’umutekano muke wabaye akarande muri aka karere ukaba unakomeje gutwara ubuzima bw'inzirakarengane.

Bavuga ko intambara zimaze imyaka isaga 40 mu karere zatwaye ubuzima bw'amamiliyoni y'abantu, abandi bava mu byabo ndetse ziba n'intandaro y'ubukene bukomeje kwiyongera mu batuye ibi bihugu, Imana yari yarahaye umugisha wo kugira imitungo kamere itagira uko ingana.

Nk'uko bakomeza babivuga, umuti w'ibi bibazo ni umwe gusa, ari wo kubaka amahoro n'ubuvandimwe hagati y'ibihugu n'ababituye.

Bati, “Turabashishikariza kubaka ikiraro cy’amahoro hagati y’ibihugu byacu n’abaturage bacu dushyiraho uburyo bwiza bwo kubana kivandimwe.”

Abepiskopi bavuga ko bizera badashidikanya ko abaturage b'U Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasiya Kongo (DRC) n’u Rwanda bifuza kubana mu mahoro n’umutekano ndetse bagafatanya kubaka iterambere.

Mu myanzuro itandukanye yafatiwe muri iyi nama, Abepiskopi biyemeje kubyutsa no kongerera imbaraga, gahunda zitandukanye zigamije kwimakaza umuco w'amahoro n'ubwumvikane mu karere kuko ejo hazaza h’abatuye ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari hubakiye ku Isano iri hagati y’abaturage batuye ibyo bihugu.

Bati “Twifuje kuvugurura inzego na komisiyo zacu kugira ngo dushimangire umuco w’amahoro n’uburezi mu bikorwa bikozwe mu mahoro hagamijwe gukumira amakimbirane.”

Mu bikorwa Kiliziya yifuza guha imbaraga mu rwego rwo kurenga ivangura ryamunze akarere harimo ihuriro ry’urubyiruko rihuza urubyiruko rwo mu karere, ubucuruzi bwambikiranya imipaka bukozwe mu mahoro (COSOPAX), gahunda ya Wa Mama wa Mwangaza n'ibindi.

Muri iyi nama kandi Abepiskopi basabye imiryango mpuzamahanga nka ICGLR, EAC, SADC, Umuryango w’ubumwe bw’Afurika, Umuryango w’abibumbye n’indi miryango yo mu karere ndetse n’amahanga guhagurukira ikibazo cy'umutekano mu karere bashyigikira inzira y’amahoro.

Kugera ubu, imirwano irakomeje mu Majyaruguru y’umujyi wa Goma ari nako umwuka w'ivangura, gushyamirana n'intambara ukomeza kwiyongera. Abepiskopi bakaba bavuga ko amahoro n'ubwumvikane ari wo muti rukumbi uzakemura izi ntambara.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose