Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abiga muri Groupe Scholaire Notre Dame de Lourdes Byimana babangamiwe n’amabati ya Fibro ciment yashaje cyane.

Ubwo hizihizwaga umunsi mukuru wa Bikiramariya umwamikazi wa Lourdes, ku wa 11 Gashyantare 2025, abana biga mu ishuri rya Groupe scholaire Notre Dame de Lourdes Byimana bagaragaje ibibazo bafite bibabangamiye birimo n’ikibazo cy’amabati ya Fibro ciment asakaye zimwe mu nyubako z’ishuri

Abiga muri Groupe Scholaire Notre Dame de Lourdes Byimana babangamiwe n’amabati ya Fibro ciment yashaje cyane.
Abiga muri Groupe Scholaire Notre Dame de Lourdes Byimana babangamiwe n’amabati ya Fibro ciment yashaje cyane.

Mu ijambo ry’umuyobozi w’ishuri rya Notre dame de Lourdes Byimana Soeur Valerie Nyiransabimana yavuze ko ishuri rifite imbogamizi ikomeye y’ikibazo cy’amabati ya Fibro ciment agisakajwe amashuri yabo ndetse n’amacumbi y’aho abana barara. Yavuze ko iki kibazo leta ikizi, kandi yabahawe ikizere ko hari ubufasha izabaha kugira ngo igice gito gitunganywe. Umuyobozi w’ishuri yasabye ko bakomeza gufashwa kugira ngo aya mabiti asakajwe inyubako z’ishuri abe yakurwaho hose mu kigo.

Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi agaruka ku bibazo abana bo muri Lourdes bagaragaje. Yasabye ababyeyi gufatanya n’ubuyobozi bw’ishuri bagakomanga aho bazi hose hashobora kuba hava inkunga zafasha iri shuri kugira ngo barusheho guteza imbere ishuri ryabo. Yavuze kandi ko iri shuri ryareze benshi kuva muri 1956 kugeza magingo aya. Yabasabye kwishyira hamwe kuko ari bo mbaraga zishobora kugeza kure iri shuri mu iterambere. Yabasabye gukora ihuriro ry’abize muri iri shuri (Alumunayi) aho bari hirya no hino ku isi, buri wese akaba yatanga umuganda we mu iterambere ry’ishuri yizemo. Yizeje ubuyobozi bw’ishuri gukomeza gufatanya nabo aho bishoboka hose kugira uburere n’uburezi buhatangirwa burusheho kuba bwiza.

Iradukunda Emma Catherine wiga mu mwaka wa 6 MCB yavuze ko ikibazo cy’amabati ya Fibro Ciment kibabangamiye cyane kandi ko kimaze igihe. Yagize ati” Twatangiye mu wa mbere batubwira ko ikibazo cya Fibro ciment bagiye ku gikemura, na nubu ntabwo kirakemuka. Dukunda kugira ikibazo gikomeye cyane iyo imvura yaguye kuko bisaba ko twimuka, tugakurura ibitanda tukimuka. Iyo imvura yaguye turi mu ishuri dusanga matelas zatose ugasanga kuryama bibaye ikibazo, twebwe tubona bibangamye cyane kuko rimwe na rimwe binabangamira imyigire cyane cyane mu gihe cy’imvura nyinshi. Ntabwo wakwiga neza kandi utigeze uruhuka neza kubera ko wasanze matelas yanyagiwe.

Ni ikibazo gikomeye kuko iyo imvura iguye turi mu ishuri usanga umutima uba utari hamwe tuba dutekereza ibyo twasize muri dortoire. Turasaba ko badufasha bakihutisha gusakara amashuri n’amacumbi turaramo kugira ngo natwe tubashe kwiga tubishyizeho umutima.”

Neza Leylla nawe amaze imyaka 6 muri iri shuri kuko yahize kuva mu mwaka wa 2019.Yavuze ko amashuri yabo asakajwe amabati ashaje kandi hamwe hagiye hatoboka ugasanga iyo imvura iguye bibasaba kwimura ibintu kugira ngo batanyagirwa. Ati”Ay mabati aratubanngamiye ,arashaje cyane Twifuza ko gahunda yo gukuraho amabati ya Fibro ciment yakwihutishwa dore ko bavuga ko atemewe.”

Amacumbi n’amashuri y’abanyeshuri biga muri section kuva mu mwaka wa kane no mu wa 6 aracyariho amabati ya Fibro ciment kimwe n’amashuri yo mu mwaka wa mbere.

Mu bindi bibazo abanyeshuri ba Groupe scholaire Notre Dame de Lourdes Byimana bagaragaje harimo n’ikibazo cy’inzu mberabyombi ntoya idahagije ku buryo batabasha kwisanzura ngo bagaragaze impano zabo neza. Bavuga ko mu gihe cy’imyidagaduro no kugaragaza impano bamwe baba barimo imbere abandi bari hanze bigatuma ibyo bakora bitagaragara. Bifuza ko inzu mberabyombi yakagurwa kugira ngo babashe kubona aho bidagadurira hahagije.

Yagize ati” Nko mu gihe habaye inama y’ababyeyi, ababyeyi bose ntabwo bakwirwa muri sale ngo babashe kumva neza ibihavugirwa. Rimwe na rimwe usanga babaza bimwe mu bibazo biba byagarutsweho kubera ko baba batabyumvise.”

Groupe Scholaire Notre Dame de Lourdes Byimana ni ishuri ry’abakobwa riyoborwa n’ababikira b’abenebikira. Ryashinzwe n’uwari umukuru w’umuryango wa Benebikira mama Marie Therese KAMUGISHA (ari we bita mama Nyakubahwa) mu 1956-1957, ubu ririzihiza isabukuru y’imyaka 68. Rifite abanyeshuri 837 abarezi n’abayobozi 34. Rifite ikiciro rusange Tronc commun n’amashami atatu ya Science ar yo: PCB, MCB na MCE. Intego y’iri shuri igira iti”Baho kandi ukorere abandi .”

Abanyeshuri ba GSNDL bavuga ko zimwe mu nyubako zamaze gushyirwaho amabati meza ajyanye n'igihe.Aha ni imbere y'inyubako bafatiramo amafunguro.
Abanyeshuri ba GSNDL bavuga ko zimwe mu nyubako zamaze gushyirwaho amabati meza ajyanye n'igihe.Aha ni imbere y'inyubako bafatiramo amafunguro.
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose