Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Abihayimana barasabwa komora imitima yabo kugira ngo babone imbaraga zifasha abandi

Ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi itatu ku kongerera ubushobozi abapadiri n’abiyeguriye Imana bahagarariye Komisiyo y’Ubutabera n’Amahoro muri Paruwasi za Diyosezi ya Ruhengeri mu bijyanye no gutega amatwi, isanamitima no komera ibikomere, Myr Visenti Harolimana yabasabye ko babanza komora imitima yabo kugira ngo babone imbaraga zo gufasha umuryango w’Imana.

Abihayimana barasabwa komora imitima yabo kugira ngo babone imbaraga zifasha abandi
Abihayimana barasabwa komora imitima yabo kugira ngo babone imbaraga zifasha abandi

Myr Visenti harolimana avuga ko abasaserdoti n’abiyeguriye Imana bafite ubutumwa bukomeye bwo gufasha abandi gukira ibikomere basigiwe n’amateka igihugu cyanyuzemo, nyamara abo bapadiri nabo bakaba ari abana b’ayo mateka.

Uku kuba nabo bashobora kuba bafite ibikomere bitandukanye, nibyo Myr Harolimana yashingiyeho abasaba ko bakora urugendo rwo kwiyomora mbere yo gufasha abandi.

Yagize ati “Buri wese agire urugendo rwo komora umutima we, umutima we ukire ibikomere kugira ngo agire n’imbaraga zo gufasha abandi, kuko umuntu wakomeretse, umuntu utari washobora kwakira ibikomere bye cyangwa utari wabona inzira zo kubisohokamo, biragoye ko yafasha undi. Abasaserdoti, Abiyeguriye Imana rero, buri wese akore rugendo rumufasha kwigorora n’imana, kwigorora n’amateka, n’abavandimwe kugira ngo ashobore gufasha abantu muri iyo nzira.”

Ibyo kuba Abasaserdoti n’abihayimana bagomba kubanza komora ibikomere biri ku mitima yabo kugira ngo babone imbaraga zo komora ibikomere by’abandi, byagarutswe na Padiri Valens Niragire, Umunyamabanga wa Komisiyo y’Abepiskopi y’Ubutabera n’Amahoro (CEJP).

Padiri Niragire yavuze ko Abasaserdoti n’abiyeguriye Imana nabo ari imbuto z’umuryango Nyarwanda wahuye n’amateka mabi kandi agoye ku buryo yemeza ko nabo bafite ibikomere bitandukanye.

Padiri Niragire akomeza avuga ko rero ubutumwa bafite bwo gutega amatwi abandi no kubafasha gukira ibikomere badashobora kubukora uko bikwiye mu gihe batarumva ndetse ngo banakire ibikomere bafite.

Ashingiye kuri ibi, Padiri Niragire yasabye Abasaserdoti kwimenya, kwemera ko bakomeretse kugira ngo hato batagira abandi bakomeretsa.

Yagize ati “Kwinjira mu rugendo rwo gukira ibikomere, ni ukwibutsa ko n’ubwo dufite inshingano zitureba zo gufasha abantu, ni ukwibuka ko natwe turi abantu, dufite umutima ukomereka, ariko tukumva ko tugomba kwishakamo imbaraga zo gukira no kurwana ugerageza gukira kugira ngo ubashe kuzakiza n’abandi.”

Aya mahugurwa yateguwe na Komisiyo y’Abepiskopi y’Ubutabera n’Amahoro ku nkunga ya ACN International, yabereye muri Centre Notre Dame de Fatima iherereye muri Diyosezi ya Ruhengeri, yitabirwa n’abagera kuri 40.

Muri uyu mwaka, Komisiyo y’Abepiskopi y’Ubutabera n’amahoro irateganya gutanga amahugurwa nk’aya muri Diyosezi ya Kibungo na Diyosezi ya Nyundo, zone ya Kibuye.

Myr Visenti Harolimana avuga ko bigoye komora abandi nawe utarakira ibikomere by'amateka
Myr Visenti Harolimana avuga ko bigoye komora abandi nawe utarakira ibikomere by'amateka
Padiri Valens Niragire nawe avuga ko abihayimana bakwiriye kubanza kwimenya kugira ngo babone uko bafasha abandi mu buryo busesuye
Padiri Valens Niragire nawe avuga ko abihayimana bakwiriye kubanza kwimenya kugira ngo babone uko bafasha abandi mu buryo busesuye
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose