Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Afurika y’Epfo: Caritas yahisemo kujya itanga amafaranga aho kugurira abatishoboye ibiribwa n'ibikoresho

Ubuyobozi bwa Caritas yo mu gihugu cya Afurika y’Epfo bwemeje ko buzajya buha umugenerwabikorwa amafaranga akigurira ibyo akeneye aho kumugenera imfashanyo rusange rimwe na rimwe idahuye n’ibyo akennye.

Afurika y’Epfo: Caritas yahisemo kujya itanga amafaranga aho kugurira abatishoboye ibiribwa n'ibikoresho
Afurika y’Epfo: Caritas yahisemo kujya itanga amafaranga aho kugurira abatishoboye ibiribwa n'ibikoresho

Soeur Maria de Lurdes Lodi Rissini, umuhuzabikorwa wa Caritas yo muri iki gihugu avuga ko bahereye ku bagenerwabikorwa ba Caritas bo muri diyosezi ya Queenstown bagiye guhindura uburyo bushya bw’inkunga bageneraga abakene, aho kubagurira imfashanyo mu buryo bwa rusange bakagenera buri munkene inkunga y’amafaranga, akaba ari we wigurira ibyo akeneye.

Mu kiganiro yagiranye na Aciafrica.org ku wa gatatu tariki 15 Gashyantare 2023, Soeur Maria de Lurdes Lodi Rissini yatangaje ko mu masomo bigeye ku cyorezo cya COVID-19 harimo no guha umwanya abagenerwabikorwa bakagira uruhare rwo kumenya gukoresha neza inkunga bahawe, bityo kubaha amafaranga bakigurira ibyo bakennye biruta kubagenera ibyo bahabwa, rimwe na rimwe bitajyanye n’ibyo bakennye mu miryango yabo.

Soeur Maria de Lurdes Lodi Rissini yagize ati “ Mu bunararibonye twavanye ku cyorezo cya Covid 19, twasanze ari byiza guha abantu amafaranga bakigurira ibyo bakeneye byihutirwa; n’ubusanzwe nta bushobozi bwinshi tugira; guha amafaranga umugenerwabikorwa bimufasha gukemura ikibazo abona cyihutirwa kurusha ibindi mu buzima bwe. ”

Soeur Maria de Lurdes Lodi Rissini avuga ko uyu mwanzuro wamaze kwemezwa n’Inama y’Abepiskopi Gatolika (SACBC)muri iki gihugu, bityo abafite umutima ugira impuhwe kandi ufasha bakaba bazajya bageza inkunga zabo mu mafaranga kuri Caritas ya Paruwasi, nayo ikayohereza kuri diyosezi no ku rwego rw’igihugu hagafatirwa hamwe umwanzuro w’imikoreshereze yayo. Ubu buryo bukaba butabuza abari basanganywe umutima wo gufasha abakene ku buryo bw’umwihariko bakabagenera ibikoresho, imyenda yo kwambara n’izindi nkunga.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose