Papa Fransisiko aritegura guhura n’abana baturutse ku migabane yose y’ isi
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi Papa Fransisiko yatangaje itariki azahuriraho n’abana baturutse ku migabane yose y’ isi, asaba abantu bakuru kwigira ku bana bato umuco mwiza w’ubunyangamugayo n’uwo kutagira uwo baheza.
Mu isengesho ry’indamutso ya Malayiko ryo kuri iki cyumweru tariki 1 Ukwakira 2023, Nyirubutungane Papa Fransisiko yatangaje ko ku wa 6 Ugushyingo 2023 azahura n’abana baturutse ku migabane yose y’isi; Insanganyamatsiko y’uyu munsi ikaba igira iti “Twigire ku bana b’abahungu n’abakobwa.”
Papa Fransisiko yavuze ko iyi gahunda yateguwe na Dekasiteri ishinzwe uburezi n’umuco muri Kiliziya, abana bose bakazahurira na Papa mu ngoro yitiriwe Paul VI I i Roma. Avuga ko uku guhura kw’abana baturutse hirya no hino ku isi bifite na none intego yo kwibutsa no kwigisha abakuru ubuzima babayemo bakiri bato, aho usanga abana barangwa no kuvugisha ukuri, kwigaragaza uko bari; ndetse n’Ivanjili ntagatifu ikavugako Ubwami bw’Ijuru ari ubwo abameze nk’abana bato.
Papa Fransisiko avuga ko abantu bakuru bakwiye kwigira ku bana umuco wo kubana neza na buri wese, kwakira no kubaha buri wese ndetse no kubaha ibindi biremwa; Avuga ko na we yiteze kwigira byinshi ku bana bazitabira iyi gahunda.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.