"Amacakubiri yose ni umwanda" Myr Filipo
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye ibirori byo gusoza icyumweru cy'uburezi Gatolika, byabereye i Kabgayi kuri uyu wa 7 Kamena 2024, Myr Filipo Rukamba yasabye amashuri Gatolika gutoza abana kubana na bose mu bumwe n'ubufatanye, bakirinda amacakubiri kuko na yo ari umwanda.
Myr Filipo Rukamba ushinzwe Komisiyo y'uburezi mu Nama y'Abepiskopi ari na we watanze inyigisho mu Gitambo cya Misa yo gusoza icyumweru cy'Uburezi Gatolika yavuze ko mu karere k'ibiyaga bigari kakunze kurangwa n'amacakubiri, amashuri Gatolika afite inshingano yo gutoza abana kubana no kuzuzanya na bose kuko Imana ari cyo yagennye.
Yagize ati "Mugenzi wawe si umwanzi wawe. Ni umuntu mufatanya. Mugomba kubana muri iki gihugu mushyize hamwe. Ivanjili igira iti murabe umwe nk'uko natwe turi umwe. Icyifuzo cy'Imana ku bantu ni uko babaho mu bumwe no mu bwuzuzanye. Icyubaka igihugu ni ubwo bwuzuzanye."
Yakomeje avuga ko amashuri afite inshingano yo kurwanya amacakubiri aho ava akagera kuko ari umwanda wa Roho n'ubwenge.
Ati"Twumve ko amacakubiri yose ari umwanda wa Roho ari umwanda w'ubwenge.Ni umwanda wa Roho kuko atuma tudakunda, ni umwanda w'ubwenge kuko atuma twumva nabi. Ejo hazaza heza hazaturuka ku bumwe, ntihazaturuka mu macakubiri cyangwa mu bwironde."
Iyaremye Briante umunyeshuri wiga mu rwunge rw'amashuri rwa Sainte Marie Kibuye muri Diyosezi ya Nyundo zone ya Kibuye, wavuze mu izina ry'abanyeshuri yavuze yagaragaje impungenge yo kuba isomo ry'iyobokamana ridahabwa agaciro kandi ari ryo ryafashaga mu kurwanya uyu mwanda w'umutima no gutoza abana indangagaciro asaba ko ryakongera guhabwa umwanya ndetse rikanashyirwa mu masomo ateganywa na Rwanda Equip.
Gatabazi Pascal, wari uhagarariye Minisiteri y'uburezi, yavuze ko iyi minisiteri ishima uruhare rukomeye Kiliziya igira mu burezi bw'u Rwanda. By'umwihariko yashimye uburyo Amashuri ya Kiliziya atoza abana indangagaciro bigatuma bavamo umuntu wuzuye.
Ni ku nshuro ya 16 icyumweru cy'uburezi gatolika cyizihijwe. Uyu mwaka kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti "umwana usukuye mu ishuri risukuye".
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.