Amadini n’amatorero mu Rwanda arishimira intambwe igezweho mu kubaka ubumwe bw’abemera Kristu.
Kuri iki cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2025 muri Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Andereya I Gitaram muri Diyosezi ya Kabgayi hatangirijwe Icyumweru cyahariwe gusabira ubumwe bw’abemera Kristu 2026. Ni igikorwa cyitabiriwe cyane n’abo mu madini n’amatorero atandukanye abarizwa mu karere ka Muhanga bari kumwe n’abayobozi babo. Abahagarariye amadini n’amatorero bagaragaje ko hari intambwe imaze guterwa mu kwimakaza ubumwe bw’abemera Kristu kuko henshi imyumvire yahindutse. Iki cyumweru gitegurwa n’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda bafatanyije n’amadini n’amatorero. Insanganyamatsiko igira iti, umubiri wa Kristu ni umwe, mwuka nawe ni umwe nk’uko icyo mwiringira ari kimwe ari nacyo Imana yaduhamagariye (Efez 4:4).
Nyir’icyubahiro Myr Balthazar Ntivuguruzwa umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi yakiriye kandi aha ikaze abashyitsi bavuye mu madini n’amatorero atandukanye bitabiriye gutangiza icyumweru cy’ubumwe bw’abakristu. Yavuze ko n’ubwo dutandukanye mu migenzo , mu ndimi,mu mico , mu mateka no mu mikorere, ariko turi umubiri umwe mu mateka ya Kristu . Kristu ni umutwe wacu natwe tukaba ingingo z’umubiri we.
Yavuze ko ibidutandukanya bigaragara hagati yacu bitagomba kuruta ibidufasha kunganirana no kubakiraho ubumwe bukomoka kuri Kristu ubwe. Yagize ati” Iki cyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abakristu dutangiye ntikigomba kugarukira mu magambo cyangwa mu mihango gusa. Ni umwanya wo kwisuzuma tukibaza tuti ese mu ngo zacu mu myitwarire yacu no mu mikorere yacu twubaka kandi duharanira ubumwe koko. ? Ese twemera undi mu Kristu , ni ubwo Atari uwo mu itorero ryacu cyangwa muri Kiliziya yacu twemera ko ari umuvandimwe muri Kristu?
Myr Balthazar yavuze ko hari intambwe imaze guterwa mu kwimakaza ubumwe bw’abemera Kristu kuo no kuba twateraniye muri Kiliziya tungana gutya ni ubumwe. Ati”Turasabwa gusenga cyane , dusaba Imana kuduha umutima mushya w’ineza n’amahoro, tukareka inzika n’amacakubiri tukiyemeza guharanira kuba abahamya b’ubumwe n’ubwiyunge mu matorero yacu mu miryango yacu.”
Musenyeri MUSABYIMANA Assiel umwepisikopi wa EAR Diyosezi ya Kigeme mu nyigisho ye yagarutse ku ngingo y’ubumwe avuga ko twese turi umwe muri Kristu kuko ari we twemera kandi akaba ari we niwe duhuriyeho nk’uko amatorero yose ari aye, nta cyadutandukanya. Musenyeri Assiel yavuze ko yajyaga anyura kuri Kiliziya ya Saint Andre Gitarama akumva ashaka kuba yahinjira, ariko kubera ko yabaga ari ku rugendo ntibimukundire. Kuba yabashije kugera ku cyifuzo yari afite ngo byamushimishije ku buryo yumva koko amadini n’amatorero yose akwiye kugirana ubumwe kandi akajya atumirana.
Yagize ati” Ntabwo ubumwe ari ubw’amagambo ahubwo ubumwe buri no mu bikorwa. Muri EAR Diyosezi ya Kigeme , mu ma paruwasi atandukanye tugira ibikorwa bitandukanye byo gufasha abakene n’abandi batishoboye kandi ntabwo turobanura umuntu wese turamufasha cyane cyane muri iyi miryango ifasha abana iterwa inkunga na Compassion international. Si ibyo gusa kuko n’iyo ari ukubakira abantu badafite aho kuba ntabwo tureba ngo ni uwo mu idini yacu cyangwa se ni ukugira ngo ayizemo, ahubwo tubikora kugira ngo nawe yumve urwo rukundo rw’Imana ruduhuza,dufatanya twese nk’abagize amadini n’amatorero byose bigamije gushimangira ubumwe. Tubona rero hari intambwe nziza yatewe mu gushimangira ubumwe bw’abemera Kristu.”
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga Madame Kayitare Jacqueline wari n’umushyitsi mukuru uhagarariye inzego bwite za Leta yavuze ko bishimiye ko icyumweru cyahariwe gusabira ubumwe bw’abemera Kristu cyatangirijwe mu karere ka Muhanga ku rwego rw’igihugu, dore ko hari hamenyerewe ko gitangirizwa mu murwa mukuru wa Kigali.
Yashimangiye ko ubumwe bufite uruhare rukomeye mu mibanire y’abanyarwanda kuko ari ishingiro ry’Imibereho ya buri munsi . Yagize ati” Imiryango ishigiye ku myerere ni myinshi, kandi twese dufite uko tuyitabira , buri wese ajya aho yahisemo. Guhitamo umuryango ushingiye kumyemerere ubarizwamo ntibigutandukanya n’undi wahisemo ukundi wowe utahisemo.”
Yakomeje avuga ko ubumwe ari ikintu cy’ingenzi kandi bugenda bugerwaho gahoro gahoro. Ati” Kudahuza imyemerere, idini cyangwa itorere, ntabwo bikuraho inshingano z’uko tutagomba guhura no guhuza imbaraga kugira ngo iterambere ry’igihugu twese turihurizemo imbaraga. Ni byiza ko abanyamadini n’amatorero bibuka ubumwe kugira ngo hatazagira izindi mpamvu zatera urujijo ku bayoboke bayo akagira ngo aho yagiye niho ho heza kuruta ahandi cyangwa se aho atagiye hari inenge hafite.”
Mayor Kayitare akomeza agira ati” Abakuriye imiryango ishingiye ku myemerere barasabwa gukomeza kuba hafi kugira ngo inyigisho n’impuguro z’ubumwe bw’abemera Kristu bikomeze kureberwa hamwe duhereye ku bayobozi kugeza ku bayoboke. Guhitamo idini ubarizwamo ntibigomba gutuma dutakaza indangagaciro z’abanyarwanda harimo kugira ubumwe, ubufatante n’icyerekezo kimwe mu iterambere ry’igihugu muri rusange.
Pasteur RUZIBIZA Viateur umunyamabanga mukuru w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda yagarutse k’ubwitabire bw’abakristu baje ari benshi mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abemera Kristu 2026. Yavuze ko iki ari igisobanuro cy’uko amadini n’amatorero agenda yumva neza iki gikorwa. Ati”Igikorwa cyagenze neza ubwitabire bwari bwinshi kuruta n’igihe twabaga twabikoreye mu mugi wa Kigali dore ko ho bidusaba gushyiramo ingufu nyinshi .
Pasteur Ruzibiza yavuze ko umuryango wa Bibiliya mu Rwanda wishimira byinshi byagezweho muri gahunda yo gushimangira ubumwe bw’abemera Kristu mbere na mbere bishimira ko imyumvire yahindutse. Nta nyigisho zigitangwa mu matorero zibasira abandi.
Umusaruro w’icyumweru cy’ubumwe bw’abemera Kristu uri mu ngeri 3: Guhimdura imyumvire, Ubu umuntu wese iyo ageze kuri Kiliziya, ku rusengero cyangwa ku itorero hatitawe ku ho yahisemo kuyoboka, nta kibazo na kimwe aba afite, ahubwo abantu barakorana, barumvikana kandi baratumirana nta kibazo, iki ni ikimenyetso cy’uko imyumvire yamaze guhinduka.
Icya kabiri ni umwanya wo kongera gutanga amakuru ahagije kuri Bibiliya, ni umwanya mwiza wo kongera kubwira abantu ko Bibiliya ihari, irinzwe kandi iboneka ku giciro gitoya.
Umusaruro wa gatatu uzanwa n’ibikorwa bibyarwa n’uko abantu bateranye. Iyo abantu bahuriye hamwe bakaganira babona n’ubundi buryo bwo gufata ingamba zo ku kugira ibyo bongeramo mu byo bakora.
Umuvugizi w’itorero rya ADEPR mu Rwanda Pasteur Isaïe Ndayizeye yavuze ko ibi bikorwa bigamije gushimangira ubumwe bw’abizera Yezu Kristu , bikanajyana n’isengesho yasize yigishije abamwizera bose nk’uko tubisanga muri Yohani 17 aho yasabiye abamwemera bose kuba umwe nk’uko we na se bari umwe, Ni cyo bivuze ku itorero ADEPR. Ni umwanya wo kuzirikana k’ubutumwa n’ ibikorwa bishimangira ubumwe bw’abemera bose.
Pasteur Isaïe hari intambwe yatewe mugushimangira ubumwe bw’abemera Kristu ariko kandi hari ahakiri icyuho . Yagize ati” Icyuho kigihari gishingiye ahanini ku kuba hari abumva ko kuba bari mu itorero babarizwamo bihagije bakaba badashobora kwegera abandi ngo basengere hamwe mu bumwe nk’ubu.
Pasiteri akomeza avuga ko icyumweru cyo fusabira uubumwe bwamadini n’amatorero kuko ikicyumweru kitagamije gusa gushishikariza abantu kuba umwe ,abuhwo ni icyumweru kigamije ko Abizera Yezu Kristu bagira umwanya uhagije wo kuzirikana ko twese duhuzwa n’ijambo ry’Imana n’urukundo rwayo kandi tugahuzwa n’ubutumwa yaduhaye ,bikatubera n’umwanya wo kwisuzuma ngo turebe uburyo twese dushyira mu bikorwa ubutumwa Imana yaduhaye bwo guhindura abantu ngo bose babe umwe kandi base na Kristu .
Akomeza agira ati” Iki ni icyumweru gikomeza gukangurira abizera bose aho bari hose gufatanya kuko umuhamagaro dufite ni umwe, kandi n’umwami dufite ni umwe ni Kristu, ubutumwa twahawe ni bumwe kandi n’umwanzi dufite nawe ni umwe.”
Bigirimana Jean de Dieu wo mu itorero rya Yerusalemu nshya ribarizwa mu Karere ka Muhanga yavuze ko babona hari intambwe nziza imaze gutera mu kubaka ubumwe mu bemera Kristu bose. Yagize ati” Ubumwe ni bwiza kandi tugomba kwera imbuto zikwiriye abihannye. Ni ubwo dusengera mu madini n’amatorero atandukanye twabifata nkaho ari za adresse, ariko imyemerere n’imyizerere n’ubufatanye byakagombye kuba ikintu kimwe,Umwami ni umwe, ijuru dukorera ni rimwe .
Ati” Iyo urebye aho twavuye n’aho tugeze bigaragaza ko hari intambwe ishimishije imaze guterwa,byonyine no kuba uyu munsi twateraniye muri Kiliziya Gatolika turi benshi cyane nk’uko mwabibonye ni ikimenyetso kigaragaza ko ubumwe bugenda bugerwaho. Kuri ubu wabonye ko bene Data baje bakaririmba bakabyina bakishima, ntawe uvuga ngo aba ni bariya ntiduhuje imyemerere. Turabyishimiye cyane .
Icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abemera Kristu ctangiye ku wa 18 Mutarama 2026 kikazasozwa ku wa 25 Mutarama 2026 muri Diyosezi ya Byumba .Ibikorwa biranga icyumeru cyo gusabira ubumwe bw’abemera Kristu mbere na mbere ni ugutanga ubutumwa mu iteraniro rimwe rihuriwemo n’amadini n’amatorero bose bagasengera hamwe. Mu minsi ikurikiyeho abayobozi b’amatorero atandukanye bakomeza gutanga ubwo butumwa hifashishijwe agatabo kateguwe kayobora gahunda z’icyumweru cyo gusabira ubumwe bw’abemera Kristu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.