Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Amafoto: Nyuma ya Kayonza, Gicumbi nayo yatangirijwemo ubukangurambaga ku kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 19 Werurwe 2024, Komisiyo y’Abepiskopi y’Ubutabera n’Amahoro n’inzego za Leta bafatanyije bakomereje ubukangurambanga ku kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside n’Ibyaha bifitanye isano na yo mu Karere ka Gicumbi.

Amafoto: Nyuma ya Kayonza, Gicumbi nayo yatangirijwemo ubukangurambaga ku kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside
Amafoto: Nyuma ya Kayonza, Gicumbi nayo yatangirijwemo ubukangurambaga ku kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside

Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Mutete, cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego za Leta banyuranye barimo; Madamu Mukansanga Solange, Ushinzwe Igenamigambi mu Ntara y’Amajyaruguru akaba ari nawe wari uhagarariye Guverineri, Bwana Mbonyintwari Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, C.S Prudence Nirere Ngendahimana wungirije Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Lt. Col Charles Kamali, Umugaba w’Inkeragutabara mu Karere ka Gicumbi, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge mu Karere ka Gicumbi n’abandi.

Ubutumwa bw’aba bose bwibanze ku gushimira Komisiyo y’Abepiskopi y’Ubutabera n’Amahoro yateguye ubukangurambaga ku Itegeko ryerekeranye n’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo ndetse banasaba abaturage b’Akarere ka gicumbi kumva ko ari uruhare rwabo ku kurwanya no kwirinda ibyo byaha.

By’umwihariko kandi, basabye ababyeyi kwirinda kubwira abana babo amateka agoretse ari byo bise ‘Ingengabitekerezo yo ku ishyiga’ ngo kuko umwana mu byo akwiye kuragwa ingengabitekerezo itagakwiye kuzamo.

Francis Zebaze, Umujyanama mu bya Tekiniki wa Komisiyo y’Abepiskopi y’Ubutabera n’Amahoro yasobanuye ko impamvu y’ubu bukangurambaga yaturutse ku cyifuzo cy’Abepiskopi Gatolika bashatse kutanga umusanzu wabo ku guhangana n’Ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Ati “Nyuma y’imbaraga Leta y’u Rwanda yashyize mu gutuma Abanyarwanda bongera kuba umwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Abepiskopi bifuje ko hakorwa ubukangurambaga henshi hashoboka kugira ngo abaturage bamenye itegeko rirebana jyanye n’ingenga kugira ngo ya ntego ya Leta y’u Rwanda yo kugira abanyarwanda bunze ubumwe irusheho kugerwaho.”

Zebaze kandi yasabye abaturage ba Gicumbi kwihatira gusobanukirwa n’iryo tegeko kugira ngo hatazagira uhanwa naryo kubera kutamenya, anasaba buri wese kugerageza akaba intumwa kuri bose kugira ngo iryo tegeko rigere hose.

Mu izina rya Guverineri w’Intara y’amajyaruguru, Mukansanga Solange yasabye abaturage kuba intumwa mu gusobanurira abaturage bose kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Madamu Mukansanga avuga ko byaba bibabaje abatuye Akarere ka Gicumbi by’umwihariko mu Murenge wa Mutete baramutse bagaragayeho Ingengabitekerezo ya Jenoside kandi babonye amahugurwa.

Kugeza ubu ubu bukangurambaga bumaze gutangizwa mu Turere twa Rusizi, Nyamagabe, Kayonza na Gicumbi. Biteganyijwe ko ejo buzakomereza mu Karere ka Huye.

Francis Zebaze
Francis Zebaze
Ubu bukangurambaga bwari bwitabiriwe n'abayobozi b'amadini n'amatorero
Ubu bukangurambaga bwari bwitabiriwe n'abayobozi b'amadini n'amatorero
Abaturage bari bitabiriye ari benshi kandi
Abaturage bari bitabiriye ari benshi kandi
Madamu Mukansanga Solange
Madamu Mukansanga Solange
Lt. Col Charles Kamali, Umugaba w'Inkeragutabara muri Gicumbi yasabye abaturage ba Gicumbi guca ukubiri n'icyaha nka Mutagatifu Dominiko Saviyo
Lt. Col Charles Kamali, Umugaba w'Inkeragutabara muri Gicumbi yasabye abaturage ba Gicumbi guca ukubiri n'icyaha nka Mutagatifu Dominiko Saviyo
C.S Prudence Nirere Ngendahimana wungirije Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru
C.S Prudence Nirere Ngendahimana wungirije Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose