‘’Amahoro ni ishingiro ry’imibereho n’iterambere’’, ubutumwa bwa Komisiyo y’ubutabera n’amahoro mu Rwanda mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro.
Kuri uyu wa 22 Werurwe 2026, Komisiyo y’Abepisikopi y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda yizihije umunsi mpuzamahanga w’amahoro usanzwe wizihizwa tariki ya 1 Mutarama buri mwaka. Komisiyo y’ubutabera n’amahoro ivuga ko amahoro ari impano y’Imana kandi buri wese agomba kuba umunyamahoro akamenya no kuyatanga ku bandi. Insanganyamatsiko yatanzwe na Papa Leo XIV iragira iti” Duharanire amahoro atagira intwaro kandi agamije gukumira intwaro.”
Padiri Valens Niragire umunyamabanga wa komisiyo y’Abepisikopi y’ubutabera n’amahoro (CEJP) yavuze ko amahoro ari ishingiro ry’imibereho y’abantu n’iterambere ryabo. Asobanura ko guhimbaza umunsi w’amahoro ari ukwiyibutsa ko amahoro ari ikintu cya ngombwa mu buzima no mu mibereho y’abagize umuryango no mu buzima bw’igihugu. Yagize ati” Guhimbaza umunsi w’amahoro ni ukwiyibutsa ko amahoro ari impano y’Imana. Kuba umuntu w’amahoro ni uguharanira ko nta muntu wabura amahoro n’ibyishimo biguturutseho.’’
Padiri Valens akomeza avuga ko guhimbaza umunsi w’amahoro ari ugushyiraho ingamba mu mpande zose kugira ngo haboneke amahoro haba mu rugo, ababyeyi bakabana neza hagati yabo, birinda guhemukirana n’ihohotera, bigisha abana imico myiza no kubaha buri wese. Yagize ati”Iyo murera abana banyu neza mukabarinda ingeso mbi kandi mukabaha ibyo bakeneye ngo bakure neza, muba muri kubaka umutima wabo wuje amahoro.”
Yavuze ko no mu kazi abantu bagomba gukorana neza bagahana amahoro. Ati ‘’Abakora hamwe mu kazi ni abavandimwe, ni abasangirangendo. Birakwiye ko babana neza, bakoroherana kandi bagafashanya batishishanya cyangwa ngo bamwe bavunishe abandi.’’
Yagarutse kuri bimwe mu bibangamira amahoro kandi bikayabuza umuntu harimo kwigizayo Imana yo soko y’amahoro nyakuri. Yagize ati’’ Kimwe mu bitubuza amahoro ni uko abantu basigaye bigizayo Imana n’ibyayo, bakibwira ko ntacyo bimaze. Gusenga Imana by’ukuri bitarimo uburyarya ni byo biduha kubaka amahoro tudakoresheje izindi ntwaro usibye intwaro y’urukundo.’’
Padiri Valens yasabye abakristu kuzirikana abantu benshi babuze amahoro , ibihugu biri mu ntambara zihitana abantu benshi b’inzirakarengane ,abana, abagore, abageze mu zabukuru, abafite ubumuga n’abandi; ingo zabuze ibyishimo kubera ihohotera no kutumvikana, abana babuze kirera bari mu muhanda n’ahandi habi hatari mu muryango.
Mu buhamya bwa UWIZEYIMANA Immacule umukristu wo muri Paruwasi ya Cyanika yavuze ko yari yarabuze amahoro kubera ibyamubayeho muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994 kubera ibikomere bya Jenoside yagize. Nyuma yo guhabwa inyigisho na Komisiyo y’ubutabera n’amahoro Diyosezi ya Gikongoro , yahisemo kubabarira abamukoreye ibyaha muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Yagize ati “ Kuba umunsi mpuzamahanga w’amahoro wizihirijwe iwacu muri paruwasi ya Cyanika, biranejeje cyane kuko nongeye kumva ko amahoro ngomba kuyaharanira mfatanyije n’abandi. Njyewe nta mahoro nagiraga kubera ibikomere nahuye nabyo. Ariko nyuma yo guhabwa inyigisho zamfashije gukira ibikomere no kwiyubaka, nkabasha gutanga imbabazi ku bampemukiye muri Jenoside yakorewe abatutsi, ubu numva narabohotse kandi mfite amahoro. Abo nahaye imbabazi tubanye neza, turasuhuzanya kandi tukifurizanya amahoro ya Kristu. Byamfashije kumva ko nanjye naba umwubatsi w’amahoro.”
Mukeshimana Rosine umukristu wo muri Paruwasi ya Cyanika yavuze ko amahoro ari ikintu cya ngombwa gihabwa umuntu wese kandi nawe abigizemo uruhare . Yagize ati ‘’Diyosezi ya Gikongoro twishimye cyane kuba uyu munsi mpuzamahanga w’amahoro wizihijwe hano iwacu muri pruwasi ya Cyanika . Isomo bidusigiye ni ukO twese tugomba kuba ababibyi b’amahoro . Mu myaka yashize muri paruwasi yacu habaye ibintu byinshi byatumaga abantu batagira amahoro kubera ko umutekano wari wahungabanye. Kuri ubu hari intambwe imaze guterwa kugira ngo tugere ku mahoro nyayo. “
Umunsi mpuzamahanga w’amahoro wizihirijwe muri Paruwasi ya Cyanika muri Diyosezi ya Gikongoro. Wateguwe na Komisiyo y’Abepisikopi y’Ubutabera n’Amahoro mu Rwanda ifatanyije na komisiyo y’ubutabera n’amahoro ya Diyosezi ya Gikongoro na Cyangugu binyuze mu mushinga bahuriyeho wo kurwanya ihohotera. Uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 59 ku isi ufite insanganyamatsiko igira iti”Duharanire amahoro atagira intwaro kandi agamije gukumira intwaro.’’
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.