Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Amateka n'ubuhamya bya Padiri Roger Depienne witangiye ubutumwa muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda imyaka isaga 60 witabye Imana.

Padiri Roger Paul Marie Depienne wakoreye ubutumwa mu Rwanda imyaka igera kuri 61 yitabye Imana afite imyaka 99. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku wa 14 Werurwe 2026. Padiri Roger Depienne ni umwe mu bapadiri b’abamisiyoneri bagize uruhare rukomeye mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda (FIDEI DENUM). Yageze mu Rwanda mu 1960, ahava asubira iwabo mu Bubiligi mu mwaka wa 2012. Yavukiye mu Bubiligi, i Tintigny,ku itariki ya 18/06/1927 akurira i Namur ari naho yitabye Imana ari.

Amateka n'ubuhamya bya Padiri Roger Depienne witangiye  ubutumwa muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda  imyaka isaga 60  witabye Imana.
Amateka n'ubuhamya bya Padiri Roger Depienne witangiye ubutumwa muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda imyaka isaga 60 witabye Imana.

Inyandiko zivuga ku buzima bwe zigaragaza ko n’ubwo atatekerezaga kuzaba umupadiri akiri muto, ubuzima yabayemo cyane cyane mu mashuri Gatolika no mu miryango y’urubyiruko, bwamugejeje ku guhitamo inzira y’ubusaseridoti. Yahawe ubupadiri ku itariki ya 29/07/1951, kuri ubu yiteguraga kwizihiza Yubile y’imyaka 100 y’amavuko n’imyaka 75 y’ubusaseredoti.

Padiri Roger Paul Marie Depienne yakoreye ubutumwa muri Arkidiyosezi ya Kigali muri paruwasi ya Rulindo, Rutongo, Nyamirambo, Kabuye na Kigarama n’ahandi . Padiri Roger Depienne yabanye na benshi kuko yageze mu Rwanda ari umupadiri ukiri muto. Padiri Phocas HITIMANA umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali ni umwe mu bamumenye wanabanye nawe na we kuva mu 1999

Mu mu butumwa banyujije mu itangazo basohoye nyuma y’iyi nteko rusange , Abepiskopi bashimangiye ko bashingiye ku Ijambo ry’Imana ribahamagarira “gutangaza Ijambo ry'ihumure igihe cyose, mu gihe gikwiye no mu kidakwiye, biyemeje kurwanya ikibi, guhumuriza no kwigisha bafite ukwihangana” (2 Tim 4,2). Bavuze ko bazakomeza uru rugendo bakurikiza umurage w’abababanjirije, batitaye ku mbogamizi bahura na zo.

Agaruka ku byaranze ubuzima bwe , Padiri Phocas yavuze ko Padiri Roger Paul Marie Depienne yavukiye mu muryango w’abakristu, avuka ari umwana wa gatatu mu muryango wabo, yabaye mu Rwanda igihe kini ari naho yamaze igice kinini cy’ubuzima bwe. Yize amashuri ye mu iseminari ya Namur, yahawe ubupadiri afite imyaka 24, abura umwaka umwe ngo ageze ku myaka yemewe yo guhabwa ubupadiri. Icyo gihe byasabye ko ahabwa uburenganzira bwihariye bwo guhabwa ubupadiri afite iyo myaka.

Kuva muri 1951 kugeza mu 1960 yabaye umupadiri wungirije (Viqueri) mu ma Paruwasi atandukanye mu gace k’iwabo. Nyuma yaje kumva impuruza ya Papa Pio , yari ikubiye mu gatabo kitwa FIDEI DENUM ari naryo zina ryahawe abamisiyoneri b’ubundi buryo batari abo mu miryango y’abihaye Imana bajya kuvuga ubutumwa. Yaje mu Rwanda aje gukora mu mirimo tekinike, atari ukuba muri Paruwasi gusa. Yaje aje gutangiza ikitwaga Secour Catholic y’u Rwanda , kuri ubu niyo Caritas Rwanda. Amaze gutangiza Secour Catholic Rwanda, yakomeje umurimo wo gufasha urubyiruko mu muryango wa JOC (Jeunnese Ouvrieres Chretienne ).

Yakoranye n’ababikira b’abasomusiyo mu gushinga Paruwasi ya Kabuye mu mwaka wa 1961-1963 , nyuma bamwimurira kujya muri Paruwasi ya Saint Michel ari naho yakoreye umurimo wo gufasha urubyiruko muri JOC . Yahavuye ajya gukurikirana imirimo yo gushinga Paruwasi ya Nyamirambo mu 1964. Yafatanyije n’abalayiki bari bifuje kwegerezwa ubukristu I Nyamirambo ahakora ibikorwa byinshi kuva mu 1964 kugeza mu 1981 ni bwo yahavuye ajya mu butumwa muri Paruwasi ya Rutongo , asimburana n’abapadiri bera bari yo, baza I Nyamirambo we, ajya I Rutongo, ahamara imyaka igera ku 10.

Nyuma yaho yahawe ubutumwa muri Paruwasi ya Rulindo bwo gusimbura abapadiri bera, yahamaze imyaka 16 akajya mu kiruhuko akongera akagaruka. Avuye muri Paruwasi ya Rulindo , yagarutse muri Paruwasi ya Nyamirambo aho yafatanyije ubutumwa na bagenzi babri mu isuri rya College Saint Andre Nyamirambo. I Nyamirambo niho yavuye ajya muri Paruwasi ya Kigarama kuva muri 2008 kugeza muri 2012 ari na bwo yasubiye iwabo agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Padiri Phocas HITIMANA umunyamabanga wa Arkidiyosezi ya Kigali yashimangiye ko Padiri Depienne yakomeye ku butumwa bwa gisaseredoti kugeza ku munota wa nyuma . Agira ati’’Mu buhamya twahawe n’umuvandimwe we wabanye nawe mu minsi ye ya nyuma , yavuze ko buri gihe padiri Depienne yaharaniraga kurangisha inshingano za gisaseredoti, kenshi yahoraga abaza ngo misa iraba ryari, mu gihe abaganga babaga barimo kubabwira ko ari mu minsi ye ya nyuma bagomba kumufasha.

Mu buhamya bavuze ko ku itariki ya 08/03/2026 asa nk’aho ari bwo yarangije ubutumwa bwe bwa nyuma kuko yavuze ko ashaka kujya mu misa, bamushyira mu kagare bamujyana yo, avuye mu misa yaryamye atuje, ameze neza ntiyongera kugaruka mu buzima kugeza ashizemo umwuka ku ya 14/03/2026.

Padiri Jean Pierre Albert Kaberamanzi uvuka muri Paruwasi ya Nyamirambo akaba ari naho akorera umutumwa, yavuze ko yabatijwe na Padiri Roger Depienne. Mu buhamya bwe avuga ko Padiri Depienne yari umuntu utuje, uvuga neza yitonze kandi akavuga amagambo makeya , agafasha urubyiruko kandi akarutoza gukunda Imana.

Yagize ati “ Padiri Depienne yakundishije abantu benshi misa , yafashije abakene benshi , yubatse inzu za Caritas I Nyamirambo, agasura ingo z’abakristu urugo ku rundi. Yari afite umutima witanga ,utananirwa, yakiraga buri wese akamubonera umwanya, yari afite ukuntu yiyoroshya, yakundaga kandi gusura amashuri. Yashyize imbaraga nyinshi mu ishingwa ry’imiryango y’agisiyo Gatolika, aho yafashije mu gushinga umuryango w’abasaveri muri Paruwasi ya Nyamirambo mu 1970. Yari afite uburyo bwiza bwo kwita ku rubyiruko no kwita ku bahereza bato.”

Muri iri tangazo, Abepiskopi bongeye gushimangira ko ubumwe ari inkingi ikomeye mu mibereho ya Kiliziya, haba mu mikorere yayo no mu bufatanye bw’Abepiskopi. Banaburiye abashaka gutesha agaciro ubutumwa bwabo cyangwa kubacamo ibice, basaba abakirisitu n’abandi bose bafite umutima mwiza kurangwa n’ubushishozi, ubwitonzi n’urukundo.

Padiri Depienne yakoze ibikorwa by’urukundo birimo nko gusura abarwayi, aho yakoraga urugendo n’amaguru asanga abakristu hirya no hino aho bari. Yageze mu Rwanda yihatira kumenya ururimi rw’ikinyarwanda.

Padiri Jean Pierre akomeza avuga ko yaranzwe no kwegera abantu bose mu ngeri zitandukanye, akagendana nabo, akaganira nabo. Yari umurezi ukunda abana, abakuru n’urubyiruko. Ageze muri Paruwasi ya Nyamirambo yatangiye kuzana imiryango y’abihaye Imana harimo na za Monasteri. Ibi yabitangaje ubwo bari mu kiganiro kuri Televiziyo ya Kiliziya Gatolika Pacis Tv kigaruka ku kwibuka padiri Roger Depienne .

Agira ati ‘’ Padiri Depienne yazanye Ababikira b’Abakarumerita, Abafurere b’Abayozifiti, Abenebikira, haza abo kwa Nyiranuma n’abandi. Yashinze ishuri I Butamwa ryigisha imyuga agira uruhare runini mu gushishikariza urubyiruko kwiga imyuga. Niwe watangije umuryango w’aba Dominikani, atangiza Club Rafiki I Nyamirambo afatanyije n’abadominikani.

Abakristu bo muri Paruwasi ya Nyamirambo babanye nawe, barimo Mukamurenzi Marie Madeleine bavuze ko yari umupadiri udasanzwe ukunda abantu bose kandi akitangira abakene n’abababaye . Agira ati ‘’Njyewe namumenye mu 1965 maze gushyingirwa. Yabaye inshuti y’umuryango wacu, atubera umuvandimwe kandi atubera n’umuyobozi wa Roho. Yari umupadiri urangwa no kugira gahunda, agakora imirimo ye neza kandi ku gihe.’’

Mukecuru Byukusenge Agnes umukristu wo muri Paruwasi yaragijwe Karoli Lwanga i Nyamirambo, afite imyaka 89 yabwiye Kinyamateka ko icyo azi kuri Padiri Depienne yabonaga ari umuntu w’Imana koko , yakundaga ubutumwa , akabukorana imbaraga atiganda. Yagize ati ‘’Padiri Depienne yabaga hano wenyine nta wundi mupadiri wamufashaga. Nta n’icumbi yagiraga, yaracumbikaga. Yakoraga akazi ubutananirwa kandi atiganda. Yari kandi umupadiri utuje cyane. Byose yabikoraga mu mutuzo ndetse akavuga mumagambo make

Muri we wasangaga azi umukristu uwo ari we wese, azi ibye, azi aho atuye, wasangaga yibereye mu bakristu be, yashyikiranaga n’abantu bose ari abana, abakuru, urubyiruko… n’ubwo yabaga wenyine, byose yabigiraga ibye. Misa, gusura abarwayi, n’ibindi byose yarabikoraga neza. Iyo wamubonaga wibazaga niba abona uko asinzira. Ntabwo yari umuntu ufite ibigango yari afite urubavu ruto. Ubundi akagira ubushake bwo gukorera Kiliziya ku buryo butangaje. Uko niko twamubonaga muri rusange, kubera ko yakundaga abakristu be, twamwiyumvagamo cyane. Yabaye igihe kinini I Nyamirambo ameze nk’umuturage waho. Yari azi ikinyarwanda neze nk’aho yahavukiye.’’

Kuri uyu wa 18 Werurwe 2026 Padiri Roger Depienne yashyinguwe i wabo mu gihugu cy’Ububiligi. Nyiricyubahiro Antoine Karidinali Kambanda Arkiyepisikopi wa Kigali yayoboye igitambo cya misa yo kumuherekeza no kumuusabira Padiri muri Chapelle Saint Paul i Kigali. Padiri Roge Paul Marie Depienne yitabye Imana ageze mu zabukuru, asize umurage ukomeye w’urukundo, ukwemera, no kwitangira abandi. Ku bamumenye bose, azahora yibukwa nk’umupadiri witanze atizigamyekandi wahinduye ubuzima bw’abantu benshi.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose