Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Amateka n’umubano wa Diyosezi ya Kabgayi na Arkidiyosezi ya Kigali byongeye gushimangirwa n’ishami rya Pacis Tv ryafunguwe muri iyi Diyosezi.

Kuri iki cyumweru cya Mashami, Pacis TV yahimbaje isabukuru y'imyaka itandatu imaze ishinzwe inafungura ishami ryayo i Kabgayi. Gufungura ishami rya televiziyo ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda Pacis TV I Kabgayi byahuriranye no kwizihiza icyumweru cya mashami. Ubutumwa bwatanzwe bushimangira amateka yihariye ya Diyosezi ya Kabgayi mu mateka y'Igihugu n'amateka ya Kiliziya no mu mateka y'Itangazamakuru Gatolika kuko ari ho hatangiriye ibindi bitangazamakuru 2 bya Kiliziya Gatoklika harimo Kinyamateka na Radiyo Mariya . By’umwihariko hashize imyaka 50 Diyosezi ya Kabgayi yemeye ko havuka Arkidiyosezi ya Kigali kuko Kabgayi ariyo yahoze yitwa Arkidiyosezi.

Amateka n’umubano wa Diyosezi ya Kabgayi na Arkidiyosezi ya Kigali byongeye gushimangirwa  n’ishami rya Pacis Tv ryafunguwe muri iyi Diyosezi.
Amateka n’umubano wa Diyosezi ya Kabgayi na Arkidiyosezi ya Kigali byongeye gushimangirwa n’ishami rya Pacis Tv ryafunguwe muri iyi Diyosezi.

Ibirori byitabiriwe n’abayobozi batandukanye, barimo Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiringiyimana Marie José. Umuyobozi wa Televiziyo Rwanda , abahagarariye uturere twose Diyosezi ya kabgayi ikoreramo ubutumwa ,Kamonyi, Muhanga, Ruhango na Nyanza , umuyobozi w’urugaga rw’abikorera PSF mu karere ka Muhanga n’abandi batandukanye.

Myr Balthazar NTIVUGURUZWA Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi yavuze ko Pacis TV ije I Kabgayi gukomeza gushimangira umubano bafitanye na Arkidiyosezi ya Kigali bikaba ari amateka akomeye akomeza ubufatanye buvuka ku kuba Kigali yaravutse kuri Kabgayi. Yagize ati ‘’Ni ubufatanye bushinze imizi hagati ya Diyosezi ya Kabgayi na Pacis Tv by’umwihariko nka Diyosezi ya Kabgayi ifite amateka akomeye mu itangazamakuru rya Kiliziya Gatolika. Pacis Tv iraje kandi izavoma ibintu byinshi cyane mu mateka y’itangazamakuru rishinze imizi muri muri Diyosezi ya Kabgayi kuko hari ibitangazamakuru 2 bya Kiliziya gatolika byahavukiye. Pacist Tv nayo izahungukira byinshi mu mateka maremare y’iyogezabutumwa muri Diyosezi ya Kabgayi.

Pacis TV igomba guhagarara ku ntego yabo y’ubutumwa , igafasha abantu bose bagahindura ubuzima ariko mu buryo bwiza. Bubakiye ku mbaraga z’ivanjiri no ku nyigisho za Kiliziya kandi baharanira iterambere rya muntu mu mfuruka ze zose. Pacis tv ni ikomere kuri mission yayo, ku ntego yayo , ku cyerekezo cyayo no ku masezerano yagiranye n’abo ije gushyikiriza ubutumwa bwiza.”

Mu butumwa bwa Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda Arkiyepisikopi wa Kigali akaba n’ umuyobozi mukuru wa Pacis Tv, bwatanzwe na Padiri Jean de Dieu Tumushimire uyobora Pacis Tv yavuze ko bifuza ko Pacis TV iba igikoresho cy’iyogezabutumwa, ikaba indahemuka ku butumwa bwa Kiliziya , ishingiye cyane ku bukungu bw’ishyinguranyandiko rikomeye cyane riri muri mu nzu ndangamurage ya Kabgayi kugira ngo igeze inkuru nziza zishingiye ku mateka ari nako ikomeza gukura ijya mbere.

Yagize ati ‘’Turifuza ko Pacis TV ihinduka igikoresho cyo guhanga udushya, imbere y’inzitizi nyinshi zizitira iyogezabumwa, ikarebera k’urugero rw’uko byagenze muri Covid 19 , ubwo hatekerezwaga uburyo bushya bwo kugira ngo ubutumwa bukomeze muri Kiliziya ni ubwo hariho inzitizi nyinshi. Pacis Tv muri Diyosezi ya Kabgayi izahinduka igitangazamakuru kijyanye n’uburezi n’uburere bushingiye ku iyogezabutumwa. Duhereye ku kuba hari iseminari nto n’iseminari nkuru ndetse na Kaminuza gatolika ya Kabagayi ICK. Kubera ko abogezabutumwa benshi mu gihe cyashize, bari barize mu iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Lewu ndetse no mu iseminari nkuru . Ibi bituma Pacis Tv igomba kuba igikoresho kigeza kure uburezi. Turifuza kandi ko Pacis Tv ihinduka igikoresho cy’ubumwe ,ubwiyunge n’amahoro nk’uko izin ryayo riri. Pacis Tv ibereyeho amahoro kugira ngo itangaze ijambo rikiza imitima y’abantu kandi ryomora ibikomere by’abantu.”

Diyosezi ya Kabgayi ifite seminari 2, Seminar into yaragijwe mutagatifu Lewu na Seminari nkuru ya Firozofiya yaragijwe mutagatifu Tomasi wa Akwini , ifite Kaminuza ya Gatokika ya Kabgayi ICK yigisha iby'Itangazamakuru n'Itumanaho , inzu ndangamurage ibitse amateka ya Kabgayi n’ibindi byinshi bifasha mu iterambere rya Diyosezi no mu iyogezabutumwa.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwiringiyimana Marie José., yashimiye PACIS TV ku ntambwe imaze gutera mu myaka itandatu ishize, agaragaza ko gufungura iri shami rishya i Kabgayi atari amahirwe ku baturage b’Akarere ka Muhanga gusa ahubwo ko ari n’amahirwe no ku turere twose two mu ntara y’ amajyepfo.

Padiri Jean de Dieu TUMUSHIMIRE umuyobozi wa Pacis avuga mu myaka 10 iri imbere Pacis Tv iteganya ko itazaba iri gukorera mu Rwanda gusa, ahubwo bifuza kugera no mu bigugu duturanye muri aka karere ndetse no hirya yaho cyane cyane hakifuzwa ko I Vatikani bagira yo ubahagarariye kubera ko ubutumwa bwa Pacis Tv bugera kure.

Agaruka ku ishami rishya bafunguye muri Diyosezi ya Kabagayi Padiri Jean de Dieu yagize ati ‘’ Tuje hano I Kabgayi rero bijyana n’amateka Diyosezi ya Kabgayi isangiye na Arkidiyosezi ya Kigali. Agira ati’’Hashize imyaka 50 , icyari Arkidiyosezi ya Kabgayi yemeye ko havuka Arkidiyosezi ya Kigali, bityo Kabgayi iba Diyosezi, naho Kigali iba Arkidiyose, tukaba turi mu rugendo rwo Kwizihiza Yubile y’imyaka 50 Arkidiyosezi ya Kigali ivutse. Ni amateka akomeye dusangiye na Kabgayi isanzwe yihariye kuba igicumbi cy’itangazamakuru gatolika kuko ariho ibitangazamakuru bya mbere nka KInyamateka na Radio Maria byavukiye.

Gufungura ishami rya Pacis TV byahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 6 imaze ivutse, Ishami rya Pacis Tv muri Diyosezi ya KABGAYI rije rikurikira ishami rya Pacis TV muri Diyosezi ya Cyangugu, Gikongoro I Kibeho na Butare. Biteganyijwe ko no mu zindi Diyosezi zose bazahagera mu rwego rwo kwegera abakristu.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose