Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Amateka ya Paruwase yisunze Mutagatifu Andereya Gitarama ihimbaza Yubile y’Imyaka 50 imaze ishinzwe

Kuri uyu wa 15 Kanama 2025, Paruwasi yisunze Mutagatifu Andereya Gitarama muri Diyosezi ya Kabgayi, irahimbaza Yubile y’imyaka 50 imaze ishinzwe. Iyi paruwasi imaze kuba ubukombe, ni imwe muri Paruwasi 31 zigize Diyosezi ya Kabgayi ikaba yarashinzwe mu 1975.

Amateka ya Paruwase yisunze Mutagatifu Andereya Gitarama ihimbaza Yubile y’Imyaka 50 imaze ishinzwe
Amateka ya Paruwase yisunze Mutagatifu Andereya Gitarama ihimbaza Yubile y’Imyaka 50 imaze ishinzwe

Amakuru Kinyamateka ikesha ubuyobozi bwa Paruwase avuga ko igitekerezo cyo gushing Paruwase cyatangiye mu mwaka w’1972, nk’uko bamwe mu basaza bakuze muri iyi paruwase barimo Habimana Gerard w’imyaka 77 na Ndahimana Francois w’imyaka 83 babibatangarije. Abasaza bavuga ko icyo gihe abakristu basengera mu gashuri gato kari gahari, Nyuma baza kujya ahahoze urukiko rwa kanto, hakurya y’umuhanda ku nzu yanditseho Agaseke. Abakristu bakomeje kwiyongera baza kwimukira ahahoze urukiko rw’iremezo rwa Gitarama, hafi y’akarere, bavuga ko icyo gihe habaga misa imwe yumvwaga n’abakuze naho abakiri batoya bakajya i Kabgayi.

Padiri Alphonse Ntezimana, uvuka mu karere ka Ruli, ubu ni muri paruwase ya Gitarama niwe wabaye umupadiri wa mbere wayoboye iyi paruwase. Umusaza Francois Ndahimana avuga ko ariwe wavugije inzogera uwo munsi w’ishingwa rya Paruwasi. Icyo gihe icumbi ry’abapadiri ryari ryubatse ahari ishuri ribanza rya Mutagatifu Andereya ahagana hepfo.

Mu 1975, nibwo Kiliziya yubatswe, abakristu bagaruka ahubatse kiliziya ubu. Iyo Kiliziya yahawe umugisha na Musenyeri Andereya Peraudin wari umwepiskopi wa Kabgayi, tariki ya 30/7/1975 iragizwa Mutagatifu Andereya intumwa.

Uko imyaka yagiye ishira, abakristu ba paruwase yisunze mutagatifu Andereya bakomeje kwiyongera, havuka igitekerezo cyo kuyagura. Mu 1992 Kiliziya ya Gitarama yaraguwe kuko abakristu bari bamaze kuba benshi. Mu mwaka w’ i 2014 abakristu bashyize hamwe bavugurura kiliziya ishyirwamo amakaro kuri Alitali na plafond. Mu mwaka w’i 2022 Kiliziya ya St Andre Gitarama yongeye kuvugururwa, iragurwa kuko abakristu bari batakiyikwirwamo. Nyuma yo kuyivugura no kuyagura Myr Balthazar yayihaye umugisha tariki ya 16 Gashyantare 2025.

Duhereye kuri Padiri Alphonse Ntezimana wabaye padiri mukuru wa Paruwase yisunze mutagatifu Andere Gitarama wayiyoboye kuva 1975 kugeza mu 1979, iyi paruwase imaze kuyoborwa n’abapadiri 11. Bakurikiranye muri ubu buryo: Padiri NTEZIMANA Alphonse (1975-1979), Padiri MAYIRA Basile (1979-1981), Padiri NSENGIMAN Yohani (1981-1989), Padiri BAMBONEYEHO Juvenal (1989-1994, Padiri HITIMANA Josaphat (1994-2004), Padiri TWAGIRAYEZU Emmanuel (2004-2005), Padiri SINDIKUBWABO Révocat (2005-2006), Padiri KARANGWA Hildebrand (2006-2012), Padiri MUNYANZIZA Alphonse (2012-2016), Padiri KOMEZUSENGE Sylvère (2016-2018) na Padiri NIYITANGA Anatole wahageze kuva muri 2018 akaba ari nawe uhari kugeza ubu.

Paruwase ya Gitarama ihereye ubu mu Mudugudu wa Ruhina, Akagali ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga, Intara y’Amajyepfo. Ihana imbibi na paruwasi ya Kabgayi, Paruwase ya Gitare, paruwase ya Musambira, paruwase Kivumu na paruwase ya Cyeza. Ifite abakristu bagera bihumbi 30.729 (Ni imibare ya Statistiques ya 2024).

Paruwase ya Gitarama ifite uturere tw’iyogezabutumwa 16 na santarali 5. Ifite kandi imiryangoremezo y’abana 100 ishamikiye ku miryangoremezo y’abakuru.

Intego ya Paruwasi igira iti ‘’Byose mu muryango remezo’’ Padiri mukuru wa Paruwase ya Gitarama Anatole NIYITNGA asobanura ko impamvu bahisemo iyi ntego ari uko mu miryangoremezo ari ho kiliziya itangirira. Ati ‘’Mu muryango remezi niho kiliziya itangirira, ni aho abakristu bahurira bagasenga bayobowe n’ijambo ry’Imana, bakubaka ubuvandimwe hagati yabo. Ibikorwa byose paruwasi yifuza gukora ibinyuza mu muryangoremezo.’’

Paruwase ya St Andre Gitarama irahimbaza yubile y'imyaka 50 imaze ishinzwe.
Paruwase ya St Andre Gitarama irahimbaza yubile y'imyaka 50 imaze ishinzwe.
Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose