Ambasaderi Déogratias Ndagano Mangokube yatanze impapuro zimwemerera guhagararira R D Congo i Vatikani
Ambasaderi Déogratias Ndagano Mangokube yatangaje ko yishimiye uburyo yakiriwe na Papa Fransisiko i Roma, anavuga ko azaharanira kunoza imikoranire myiza n’umubano mwiza hagati ya Leta ya Vatikani na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ambasaderi Déogratias Ndagano Mangokube yabitangaje ku wa mbere tariki 31 Ukwakira 2022, mu kiganiro yagiranye na Vaticannews.com nyuma yo gutanga impapuro zimwemerera guharagarira iki gihugu i Vatikani. Aganira n’iki gitangazamakuru, Ambasaderi Déogratias Ndagano Mangokube avuga ko igihugu ahagarariye gishima umusanzu Kiliziya Gatolika yatanze mu iterambere ry’urwego rw’uburezi rwacyo , haba mu mashuri y’incuke, abanza, ayisumbuye na Kaminuza. Akavuga ko uyu musanzu watanzwe na Kiliziya utambutse kure urwego rwo kuba ari idini ryigisha iyobokamana.
Ambasaderi Déogratias Ndagano Mangokube yagize ati “ Ubumenyi Abakongomani benshi bavanye mu mashuri Gatolika buratanga umuganda mu guteza imbere igihugu”, yongeraho ko bikomeza kubaka umuco w’ubwuzuzanye hagati ya Kiliziya gatolika muri iki gihugu na Leta.
Abajijwe niba abaturage ba RD Congo bataracitse intege nyuma y’isubikwa ry’uruzinduko Papa Fransisiko yateganyaga kuhagirira muri Nyakanga 2022 rukaza guhinduka, Ambasaderi Déogratias Ndagano Mangokube avuga ko abatuye iki gihugu batigeze bacika intege, kandi ko bakimutegereje nk’uko ahora avuga ko atabibagiwe, yongeraho ko mu rwego rwo kugaragariza Papa Fransisiko urukundo bamufitiye ubu bakoresheje imyenda y’ibitenge iriho ishusho ya Papa Fransisiko, bakaba barayimuhayemo impano kandi nabo bakunda kubyamabara kubera urukundo bamukunda.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.