Ambasaderi wa Israheli mu Rwanda yashimye umusanzu wa Hope Walks- Rwanda mu kuvura abana bavukanye ubumuga bw’ibirenge(Clubfoot)
Mu muhango wo gutanga ibikoresho bizifashishwa mu kuvura abana bavukanye ubumuga bw’ibirenge(Clubfoot)bavurirwa mu Bitaro by’Inkuru Nziza kuri uyu wa G atanu tariki 22 Nzeri 2023, Ambasaderi w’igihugu cya Israheli mu Rwanda yashimye uruhare rwa Hope Walks ishami ry’u Rwanda mu kumenyekanisha iyi ndwara, kuvura abana bayivukanye ndetse no gufasha ababyeyi kubona ibyo ibanze mu kuvuza abana babo.
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango barimo abagenerwabikorwa b’uyu muryango,abaganga n’abakozi b’uyu muryango; Nyakubahwa Einat Weiss Ambasaderi wa Israheli mu Rwanda yashimiye buri mubyeyi wemera gufata umwanya akajya kuvuza umwana we ubu bumuga, anashimira umuryango Hope Walks ishami ry’u Rwanda wiyemeje kwita ku bana bavukana ubu bumuga, ukaba unagira uruhare mu kwereka abantu ko ari ubumuga buvurwa bugakira.
Ambasaderi Einat Weiss yagize ati “ Numva ndi mu mwanya wa buri mubyeyi wemera gufata umwanya akita ku mwana we kugira ngo akure neza. Ndashimira kandi Hope Walks yo mu Rwanda yiyemeje kwita ku bana bavukana ubu bumuga.Ni umusanzu mwiza batanga kugira ngo aba bana bazakure neza.” Ati “ Inzozi zacu ni uko aba bana bakura neza badafite ubu bumuga, bakazabasha gukina n’abandi nta kintu kibabangamira.”Inkunga yatanzwe ikaba igizwe n’inkweto 85 zifashishwa mu kugorora ingingo z’abana bavurwa Clubfoot.
Habyarimana Jean Claude Umuyobozi wa Hope Walks ishami ry’u Rwanda yashimiye Ambasade ya Isiraheli mu Rwanda yateye inkunga uyu muryango ukabasha kugura ibi ibikoresho mu buvuzi; anavuga ko mu bana bose uyu muryango wamenye ukabakurikirana bakize ubu bumuga.
Akomoza ku bikorwa Hope Walks ishami ry’u Rwanda ikora mu rwego rwo kuvura abana bavukanye ubu bumuga, Habyarimana Jean Claude ayagize ati “Buri mwaka twakira abana bari hagati ya 500 na 600 bavukanye ubu bumuga, bose baravurwa bagakira. Ubumuga bwa Club Foot ni ubumuga buvurwa bugakira, tukaba dushishikariza ababyeyi kuvuza umwana wabuvukanye hakiri kare, kuko iyo avuwe hakiri kare bimufasha gukira vuba.”Ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda, uyu muryango ukaba ukorana n’ibitaro 13 biherereye hirya no hino mu gihugu.
Uwera Sandrine na Cuma Eliezar bombi ni ababyeyi bahawe ibikoresho bibafasha kugorora ibirenge by’abana babo bavukanye ubumuga bwa Clubfoot. Mu kiganiro na Kinyamateka, bayigaragarije ko bakibona abana babo bavukanye ubu bumuga byabateye agahinda, bakibaza uko abana babo bazabaho ubuzima bwose bafite ubumuga. Aba babyeyi bavuga ko Hope Walks yababereye umufasha batabona uko bavuga kuko bakimara kuyimenya no kuyigana, bahise babona ko abana babo batagikuranye ubumuga bw’ikirenge ukundi. Ibirenge by’abana babo bikaba byaratangiye kugororoka.
Umuyobozi w’Ibitaro by’Inkuru Nziza Dr. Mpatswenumugabo Jean Bosco yavuze ko bishimiye kwakira impano bahawe na Ambasade ya Israheli ku bufatanye n’umuryango Hope Walks ishami ryo mu Rwanda. Avuga ko bitoroshye kubuza ababyeyi kubyara abana bafite ubumuga bwa Clubfoot kuko ntawe ubigiramo uruhare, gusa bikaba ari andi mahirwe kubona abagiraneza bemera gufasha abaganga n’ababyeyi kwita no kuvura abana bavukanye ubu bumuga.Yashimiye kandi Umuryango Hope Walks ishami ry'u Rwanda wiyemeje kuvura abana bose bavukanye ubumuga bwa clubfoot,ukanafasha ababyeyi kubona ibyo ibanze bibafasha kugera ku bitaro bavurizaho.

Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.