Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Arikiyepiskopi wa Chicago yamaganye gahunda ya Trump yo kwirukana Abimukira

Karidinali Blase Cupich, Arikiyepiskopi wa Chicago, yagaragaje impungenge afite kuri gahunda yo kwirukana abimukira n’abantu batujuje ibyangombwa byo kuba abene gihugu ba Amerika.

Arikiyepiskopi wa Chicago yamaganye gahunda ya Trump yo kwirukana Abimukira
Arikiyepiskopi wa Chicago yamaganye gahunda ya Trump yo kwirukana Abimukira

Kardinali Cupich avuga ko iyi gahunda iramutse ishyizwe mu bikorwa yagira ingaruka zikomeye ku bimukira ari na yo mpamvu ahamagarira abakristu n'abatuye Chicago bose kwitandukanya n'iki cyemezo.

Ati: “Abakristu Gatolika n'abatuye Chicago bose dufatanyije kuvugira no kurengera uburenganzira bw’abimukira n’abashaka ubuhungiro. Dukwiye guhakana gahunda iyo ari yo yose igamije kwirukana umubare munini w'Abanyamerika bavutse ku babyeyi badafite ibyangombwa."

Ibi Kardinali yabivugiye mu mujyi wa Mexico, ku cyumweru umunsi wabanjirije ukurahira kwa Perezida Donald Trump, we wasezeranye ko azahagurukira,agahashya ubwimukira butemewe n’amategeko.

Karidinali avuga ko Chicago ndetse na Leta zunze Ubumwe za Amerika muri rusange ifitiye umwenda abimukira kuko imbaraga n’ubudasa igihugu gifite ubu kibikesha ibisekuruza by’abimukira kandi ntanyungu abimukira. yasabye ubuyobozi bushinzwe abinjira n’abasohoka kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Perezida Donald Trump yarahiriye kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Perezida wa 47. Mu Ijambo rye akaba yagaragaje gahunda y'ibikorwa azibandaho harimo no guhangana n'ikibazo cy'abimukira banyura mu nzira zitemewe n'amategeko.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose