Papa Fransisiko yoherereje ubutumwa abadiyakoni ubwo bahimbazaga Yubile
Ku cyumweru tariki 23 Gashyantare 2025, Papa Fransisiko umaze iminsi mu bitaro kubera uburwayi bw'ibihaha, yoherereje abadiyakoni ubutumwa, ubwo bahimbaza ga Yubile i Roma.
Mu butumwa asanzwe atanga nyuma y'Isengesho ry'Indamutso ya Malayika, Papa Fransisiko yashishikarije Abadiyakoni gukomeza umurimo bakora mu byishimo no mu rukundo.
Yagize ati“Ndabifuriza gukomeza gukora ubutumwa bwanyu mu byishimo nk'uko Ivanjili y’uyu munsi itubwira kuba ikimenyetso cy’urukundo rwakira byose, kandi ruhindura ibibi ibyiza rugatuma habaho isi yuje ubuvandimwe.”
Muri ubu butumwa kandi Papa Fransisiko yashimiye abadiyakoni ubwitange bagira mu kwamamaza Ivanjili no mu bikorwa by’ubugiraneza bakora muri Kiliziya, bigatuma urukundo n'impuhwe by’Imana bigera kuri bose.
Papa yasoje ubu butumwa ashimira abaganga bo mu bitaro bya Gemelli I Roma uburyo bakomeje kumwitaho n’ubwitange bagira mu kwita ku barwayi.
Yubile mu rwego rw'Abadiyakoni yahimbajwe kuri iki cyumweru tariki 23 Gashyantare 2025, i Roma. Ni ibirori byabimburiwe n'igitambo cya Misa yanaherewemo ubudiyakoni, abadiyakoni iteka 23.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.