"Turifuza ko akira vuba kandi birashoboka", Perezida Trump
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump ubwo yakiraga mugenzi we w'u Bufaransa Emmanuel Macron kuri uyu wa mbere tariki 24 Gashyantare 2025, bageneye Papa Fransisiko ubutumwa bwo kumukomeza mu bihe bikomeye arimo by'uburwayi.
Nyuma yo kumwakira no gufata ifoto y'urwibutso, Perezida Trump yagize ati: “Papa Fransisiko turamwifuriza koroherwa, turashaka ko akira. Ararwaye cyane ariko turashaka ko akira kandi birashoboka.”
Perezida Macron nawe yunzemo ati“ Turazirikana Nyirubutungane Papa Fransisiko. Turamwifuriza gukira kandi gukira vuba.”
Papa Fransisiko amaze iminsi 11 mu bitaro bya Gemelli I Roma. Amakuru aheruka avuga uko ubuzima bwe buhagaze avuga ko arimo koroherwa bikagaragazwa n'uko igipimo cy’umwuka bamuhaga cyagabanyijwe n'Ibizami by'Amaraso bikaba bimeze neza ndetse n'impyiko zikaba zitakomeje kugira ibibazo.
Abakristu hirya no hino batangiye amasengesho yo kumusabira. I Vatikani ku rubuga rwa Mutagatifu Petero, buri mugoroba Saa Tatu isaha ya Roma hatangijwe gahunda y'Ishapule yo gusabira Papa Fransisiko gukira.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.