Papa Fransisiko akomeje kuvurwa indwara y'ubuhumekero mu bitaro bya Gemelli I Roma
Ibiro by'Itangazamakuru bya Papa byatangaje amakuru mashya ku buzima bwa Papa Fransisiko, mu gihe akomeje kuvurwa indwara y'ubuhumekero mu bitaro bya Gemille i Roma.
Mu Itangazo ryo kuwa 17 Gashyantare 2025, ryatanzwe nyuma y'ibizami byari byafashwe, rivuga ko, uko ubuzima bwa Papa bwifashe bisaba igihe gihagije cyo kumuvura mu bitaro.
Iri tangazo ryagaragaje ko ibisubizo n'ibipimo by'ubuvuzi byakozwe byagaragaje ko Papa afite mikorobe nyinshi mu nzira y'ubuhumekero, akaba agomba kuruhuka no kuvurwa byimbitse ari na yo mpamvu agomba kuguma mu bitaro.
Muri iri tangazo bagize bati "Ibipimo byose byakozwe kugeza ubu bigaragaza ko uburwayi afite (Papa) bugoye, bityo bikaba bisaba ko akomeza kuvurirwa mu bitaro."
Iri tangazo kandi rinavuga ko kubera ubu burwayi gahunda za Papa z'iki cyumweru zirimo Inyigisho yo kuwa gatatu na Yubile y'Abadiyakoni atazaziyobora nk'uko byari biteganyijwe.
Umuyobozi w'Ibiro bya Papa by'Itangazamakuru, Matteo Bruni, yabwiye abanyamakuru ko muri rusange Papa Fransisiko ameze neza. Ibi bikaba byanagaragaye igihe yavuganaga kuri Telefone n'abakirisitu ba Paruwasi y'umuryango Mutagatifu yo muri Gaza.
Papa Fransisiko yagiye mu bitaro kuwa 14 Gashyantare 2025 kugira ngo avurwe uburwayi bwa Bronshite. Kugera ubu akaba ameze neza n'ubwo akomeje kuvurwa mu bitaro ndetse hakaba hari n'ikizere ko azakira vuba agasubira mu butumwa.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.