Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Azerbaijani ikomeje gushimangira umubano wayo na Vatikani.

Azerbaijani ni igihugu giherereye mu karere ka Aziya yo hagati n’Uburayi bwo mu Burasirazuba, gikora ku nyanja y’ubururu (Caspian Sea). Gihana imbibi na Armenia, Georgia, Iran, Russia, na Turkey. Ni igihugu kigizwe n’abaturage benshi b’Abayisilamu, ariko kandi kikagira n’ andi madini atandukanye, harimo na abakristu Gatolika n’Abakirisitu b’Aborthodox.

Azerbaijani ikomeje gushimangira umubano wayo na Vatikani.
Azerbaijani ikomeje gushimangira umubano wayo na Vatikani.

Iki gihugu cya Azerbaijani gikomeje ibikorwa byinshi byo guteza imbere ubwumvikane hagati y’amadini, guharanira amahoro mu karere, no gukorana n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu bya siyansi, umuco n’iyobokamana.

Ikinyamakuru Africa News cyanditse ko umubano hagati ya Azerbaijani na Vatican ukomeje kugaragaza iterambere rihambaye rishingiye ku bikorwa bitandukanye harimo , gusana ahantu ndangamateka hatagatifu no kongera ibikorwa by’abakristu Gatolika muri Azerbaijani.

Umuryango Heydar Aliyev Foundation wateye inkunga ibikorwa byo gusana ahantu hatagatifu harimo: Basilika ya Mutagatifu Pawulo (Saint Paul Outside the Walls) i Roma. Imva za Commodilla, zifite inkomoko mu kinyejana cya 4, zari zifite amateka akomeye mu gihe cy’abakristu ba mbere n’ibindi .Izi mva za Commodilla zavumbuwe mu kinyejana cya 18 zatangiye gukorwaho ubushakashatsi mu 1900. Zizwi nk’ahashyinguwe abamaritiri ba kera b’Abakristu, Felicissimus na Agapitus. Mu gihe cyashize , zari ahantu h’ubucyerarugendo bushingiye ku iyobokamana.

Umushinga wo gusana izi mva washyigikiwe n’amasezerano yasinywe ku wa 4 Werurwe 2021 hagati ya Heydar Aliyev Foundation na Komisiyo ya Papa ishinzwe arikeologiya y’ibintu bitagatifu.

Uruzinduko rwa Visi Perezida wa mbere wa Azerbaijani, Mehriban Aliyeva, yasuye i Vatikani , yasuye Basilika ya Mutagatifu Pawulo areba aho imirimo yo kuiysana igeze. Yasuye Isomero rikuru rya Vatikani (Vatican Apostolic Library). Na Basilika ya Mutagatifu Petero (Saint Peter’s Basilica) naho harebwa ibikorwa byo kuyisana. Yasuye kandi Ibitaro bya Bambino Gesù, ibitaro bikuru byita ku bana muri Ewropu.

Visi Perezida wa mbere wa Azerbaijani, Mehriban Aliyeva mu ruzinduko rwe yahuye na Papa Leo wa XIV, aho bagarutse cyane ku kamaro k’ibiganiro hagati y’amadini, Vatikani ishima uruhare Azerbaijani igira mu guteza imbere ubwumvikane n’ubwubahane hagati y’amadini.

Mu rwego rwo kwagura ibikorwa bya Kiliziya Gatolika muri Azerbaijani, hateganyijwe kubakwa Kiliziya nshya i Baku, mu murwa mukuru w’igihugu. Iyi kiliziya izitirirwa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II (Saint John Paul II).

Mu Ukuboza 2024, Musenyeri Paul Richard Gallagher, Umunyamabanga wa Vatikani ushinzwe umubano n’ibihugu, yasuye Azerbaijani aho ashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa kiliziya nshya izitirirwa Mutagatifu Yohani Pawulo wa II ndetse anahaha umugisha.

Ni umushinga ugaragaza ukwiyongera kw’abakristu Gatolika muri Azerbaijani hamwe n’ubushake bwo gukomeza ibiganiro n’andi madini.

Ubufatanye n’umubano hagati ya Azerbaijani na Vatikani ntabwo bigarukira gusa ku myemerere, ahubwo biraguka bikagera no ku bikorwa bitandukanye nko guuhana ubumenyi mu bya siyansi, ubuhahirane mu muco n’amateka no gushyigikira ubumwe n’amahoro hagati y’abantu bafite imyizerere itandukanye.

Ibi kandi bigaragara no mu amasezerano yasinywe mu 2025 hagati y’Urwego rushinzwe amadini muri Azerbaijani n’ibiro bya Vatikani bishinzwe ibiganiro hagati y’amadini (Dicastery for Interreligious Dialogue).

Azerbaijani ni igihugu kiganje Abayisilamu cyane ariko kandi kirimo gushyira imbere ihame ryo kubana neza n’abandi, gukorana mu bikorwa byo gusigasira umuco wa gikristu no guteza imbere ibiganiro bihoraho hagati y’amadini, binyuze mu bikorwa bifatika nko gusana ahantu hatagatifu hangiritse , gufungura ibitangazamakuru bikoresha ururimi rwaho, no kubaka inyubako z’iyobokamana.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose