Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Bagaragarije Ababyeyi ko Hope Walks Rwanda yabasubije amahirwe yo gutera Umupira bari baravukijwe na Clubfoot

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana uburwayi bwa Clubfoot wizihirijwe muri Foyer de Charite ku Irebero kuwa 2 Kamena 2023, abana bavuwe ubu burwayi bagaragaje ko Umuryango Hopewalks Rwanda utabavuye gusa ahubwo wabongereye n’amahirwe yo gukuza impano yo gukina umupira.

Bagaragarije Ababyeyi ko Hope Walks Rwanda yabasubije amahirwe yo gutera Umupira bari baravukijwe na Clubfoot
Bagaragarije Ababyeyi ko Hope Walks Rwanda yabasubije amahirwe yo gutera Umupira bari baravukijwe na Clubfoot

Umuhoza Vestine wo mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kigarama mu buhamya bwe yagaragaje ibyishimo aterwa no kubona umwana we babonaga atazashobora no guhagarara, ubu akaba ajya mu kibuga, agatera umupira ku buryo bushimishije.

Yagize ati “Umwana wanjye akimara kuvuka nagize agahinda ko afite ubumuga, mujyanye kwa muganga i Gikondo bambwira ko ubu bumuga bukira, bandangira ibitaro namuvurizamo byo ku Nkuru nziza, abaganga bamaze kumunanura bamushyiraho sima, nyuma bamwambika udukweto, ibirenge biragororoka. Ubu yujuje imyaka 12, agenda neza kandi akunda gukina umupira bikanezeza.”

Avuga ko Hope Walks kuri we yamugaruriye ibyishimo, ikanaha amahirwe umwana we yo gukuza impano yo gukina umupira.

Kabarira Thacienne ufite abana babiri bavukanye Clubfoot bakavurwa bagakira yatanze buhamya bw’uko abaturanyi no mu muryango yashatsemo bari baramugize igicibwa ngo abyara abana bafite ubumuga gusa, aho amenyeye ko iyi ndwara ivurwa igakira muto ajya ku bitaro bya Masaka, ahasanga abakozi ba Hope Walks Rwanda baramufashya. Yagize ati “Nkimara kubyara umwana wa mbere akavukana ubumuga bw’ikirenge, abaturanyi batangiye kunyisekera; umugabo wanjye na we atangira ku nyinuba ngo ndavuza ibiki ko ari ibyo mu muryango mvukamo.”

Avuga ko nyuma y’amezi make ikirenge cy’umwana we gitangiye kurambuka umugabo we yabonye ko no gukira bishoboka, abaturanyi batungurwa no kubona bwa bumuga bwarakize, ubu uwo mwana agenda neza, arirukanka kandi atera umupira nta kibazo afite, udi muto aracyavurwa.

Madamu Karungi Rebecca ushinzwe Ishami ry’ubuzima n’iterambere ry’imibereho myiza mu karere ka Kicukiro witabiriye uyu muhango avuga ko bishimira uruhare Hope Walks Rwanda igira mu kuvura abana bavukanye ubumuga bwa Clubfoot, ababyeyi bagahabwa ibikoresho by’ibanze ku buntu, abana bakavuzwa kugeza bakize. Madamu Karungi avuga kandi ko kuba abana b’Abanyarwanda baragize amahirwe yo kubona uyu mufatanyabikorwa ari andi mahirwe kuko bibarinda gukurana ubu bumuga nk’uko cyera byahoze; akavuga ko nk’akarere bazakomeza kugira uruhare mu gushishikariza ababyeyi kumenya no gusobanukirwa iyi ndwara bityo aho babonye umwana wayivukanye bakihutira kumujyana kwa muganga hakirikare kugira ngo avuzwe.

Dr. Habyarimana Jean Claude ushinzwe Hope Walks Ishami ryo mu Rwanda yabwiye abitabiriye iyi gahunda ko kuba hari umwana wavukana iyi ndwara ntavuzwe, agakurana ubumuga bw’ibirenge byaba bibabaje mu gihe mu ntara zose zo mu Rwanda hari ibitaro Hope Walks ikorana nabyo, hari abaganga bahuguwe ku kuvura iyi ndwara, ndetse n’ibikoresho byifashishwa bigatangwa ku buntu nta kindi kiguzi uretse kwishyura ubwisungane bwa Mituweli nk’uko ari gahunda ya Leta. Dr, Habyarimana avuga ko kuva uyu muryango wagera mu Rwanda mu 2009, abana bagera 7.300 bamaze kuvurwa indwara ya clubfoot bagakira neza, bakaba biteguye kwakira n’undi mubyeyi wese wazana umwana ufite ubu burwayi ngo bamufashe.

Madamu Uwizeye Esperance uhagarariye Hope Walks ku mugabane w’Afurika witabiriye uyu muhango yabwiye itangazamakuru ko clubfoot ari ubumuga buvurwa bugakira ku muntu uwo ari we wese, gusa bigatandukanywa n’uko uyivuwe akiri muto aba afite amahirwe yo kutaba yagira ubundi bumuga bitewe n’uko amagufwa ye aba atarakomera, mu gihe uyivuwe amaze gukura bibanza bikagorana. Avuga ko nyuma y’uko uyu muryango utagirijwe muri Amerika mu 2006, mu 2009 aribwo wagejejwe mu Rwanda; ku mugabane w’Afurika ukaba ukorera mu bihugu 13 birimo n’u Rwanda.

RBC igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda abana 500 bavukana ubumuga bwa clubfoot, igakangurira ababyeyi kwihutira kujyana kwa muganga mwana uvutse afite ubu bumuga kuko buvurwa, bugakira. Dr. Fabrice wari uhagarariye RBC muri uyu muhango yasabye ababyeyi kutazuyaza bajya kuvuza mu buryo bwa magendu umwana uvukanye clubfoot, n’abagifite imyumvire ko byaba ari amarozi bakayireka. Avuga kandi ko ku bufatanye bwa Hope Walks Rwanda na MINISANTE abana bagera ku 7.300 mu Rwanda bavuwe ubu bumuga bagakira.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose