Bakiriye bate izindi nyubako za Diyosezi ya Kabgayi zije guteza imbere umujyi wa Muhanga?
Abikorera bo mu Karere ka Muhanga barashimira Diyosezi ya Kabgayi ikomeje gutanga umusanzu mu iterambere ry'ubukungu n'ubukerarugendo by'uyu mujyi. Ni nyuma y’aho kuri uyu wa gatatu tariki 30 Kanama 2023 iyi diyosezi ifunguye ku mugaragaro hoteli ya kabiri muri uyu mujyi yitwa“Hotel Lucerna Kabgayi ” n’uruhererekane rw’amazu y’ubucuruzi azwi ku mazina ya LuminaI, Lumina II,na Lumina III.
Kimonyo Juvenal Perezida w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Muhanga PSF yavuze ko ntako bisa kugira Diyosezi ya Kabgayi muri aka karere. Ishusho nziza Muhanga igaragaza harimo uruhare runini rwa diyosezi mu mpande zose z’ibikorwaremezo. Ati “Nahoraga mbazwa ibibazo by’amahoteli make ariko ubu uyu munsi igisubizo turakibonye. Uruhare rwa Kiliziya mu iterambere ry’Akarere ka Muhanga rurafatika kandi Abihayimana bari ku mwanya mwiza ku bijyanye na serIvice nziza.
Nyiricyubahiro Myr Balthazar Ntivuguruzwa Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi yashimangiye ko intego ari “Senga kandi ukore”. Yabihuje no kuba ibikorwa nk’ibi bizana inyungu zituma hari ibibazo bikemuka biturutse ku nyungu ziba zavuye muri ibyo bikorwa bityo bigafasha mu butumwa bwa kiliziya bwo kwamamaza ivanjili.”
Yakomeje avuga ko iterambere rikenewe buri gihe kandi ko aho rigeze rizana n’ibindi bishya bityo rero nta guhagaraga mu rugendo rugana mu iterambere. Ati“Ibi bikorwa bifitiye akamaro abatuye Akarere ka Muhanga mu buryo bw’imyemerere n’uburyo bw’umubiri kuko ishoramari Kiliziya ikora rizana inyungu kandi rikanafasha abaturage kubona akazi .”
Rwiyemezamirimo Muhamud uzwi cyane muri uyu mujyi wabimburiye abandi mu gufata umwanya mu nzu nshya y’ubucuruzi Lumina I yavuze ko abihayimana bakomeje guteza imbere umujyi wa Muhanga ukaba usa neza ku buryo bushimishije . Ati “Ndabashimira kuko batumye umujyi wacu usa neza kandi hakaba hari n’ibindi bikorwa byiza bagikomeza kutugezaho. Diyosezi ya Kabgayi itumye umujyi wacu uba mwiza, batumye ugira agaciro karenze kandi natwe abikorera turabashimira cyane.
Utamuriza Anitha umucungamutungo w’ikigo cy’imari cya Dutere Imbere IMF yavuze ko iterambere rya Kiliziya Gatolika by’umwihariko Diyosezi ya Kabgayi rihaye ishusho nshya umujyi wa Muhanga. Yagize ati”Muhanga igizwe na Diyosezi, kuko duhereye nko kuri universite ya ICK , ihahiro rigezweho rya Lumina II , Hoteli nziza ya Saint Andre , ibitaro by’amaso…. byose ni ibyiza biri i Muhanga twazaniwe na Diyosezi . Abantu benshi bahawe akazi kandi na service batanga ni nziza , twumva ari ibyo kwishimirwa tunasaba ko byakwiyongera kandi bikagera no ku bakristu muri rusange .
Kugeza ubu mu karere ka Muhanga harabarurwa Hotel 3 zigezweho harimo 2 za Diyosezi ya Kabgayi. Iyi hoteri nshya Lucerna ifite ubushobozi bwo kwakira abantu bari hejuru ya 45 icya rimwe ikagira umwihariko wo kuba ifite ibyumba byakwakira abantu barenze umwe ni ukuvuga nk’umuryango munini mu gihe kinini kiri hejuru y’amezi atatu.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.