Bamwe mu bakobwa bo mu Ndiza bahangayikishijwe n'abasore babasaba amafaranga kugira ngo bashyingiranwe
Bamwe mu rubyiruko [abasore n'inkumi] bo muri Duwayene ya Kanyanza (hakunze kwitwa zone ya Ndiza) bavuga ko bugarijwe n'ikibazo cy'imyumvire ya bamwe mu basore barambagiza abakobwa ariko bakabategeka kubaha amafaranga kugira ngo babone gushyingiranwa.
Ni ikibazo bavuga ko kigenda gifata intera kuko hari n'ababigize umuco aho umusore arambagiza umukobwa bakagira n'ibiciro bumvikanaho byamafaranga agomba kuzamuha cyangwa se ibindi bikorwa agomba kubanza gukora nko gutanga isakaro cyangwa inzugi ku musore bagiye kubana, ngo iyo umukobwa atayatanze umusore aramureka agashaka undi ubimuha.
Iki kibazo cyagaragarijwe mu Ihuriro ry'Urubyiruko rwa Diyosezi ya Kabgayi, Duwayene ya Kanyanza. Muri iri huriro ryari ribaye ku nshuro ya 15, hibanzwe ku guhugura urubyiruko ku ngingo zimwe na zimwe zari zateguwe hibandwa ku bibazo bibangamiye urubyiruko kandi bishobora kugira ingaruka ku buzima bwabo.
Kimwe mu byibanzweho cyane ni ikibazo kijyanye no kugura abasore, kimwe mu bibazo biri gufata indi ntera muri aka gace aho abakobwa basabwa gutanga amafaranga kugira ngo bakunde babone abagabo.
Bamwe mu rubyiruko rwaganiriye na Kinyamateka bemeza ko iki kibazo gihari kandi ko kibangamiye iterambere ry'urubyiruko n'umuryango w'ejo hazaza.
Mu buhamya batanga bw'ibyo babona muri Paruwasi zabo bavuga ko hari nabo bisigira igikomere bitewe n'uko hari n'ababikorera imbere y'abayobozi "ugasanga umusore n'inkumi bari bagiye gusezerana imbere y'amategeko, umukobwa yaba ataraha umusore amafaranga cyangwa ibindi bintu yamutegetse kuzana akamuhinduka agataha badasezeranye."
Justine Idufashe wo muri Paruwasi ya Ntarabana yavuze ko muri aka gace abakobwa bugarijwe n'ikibazo gikomeye cy'abasore babaka amafaranga kugira ngo babane nk'umugabo n'umugore.
Yagize ati “Inaha umukobwa ahura n'umusore yakurambagiza akakubwira ati: ni ukumpa amafaranga. Benshi barayatanga kuko iyo wanze kuyatanga uramubura. Hari igihe uba utayafite ukayasaba iwanyu bakayaguha ukayatanga ku buryo tubona ari ikibazo gikomeye kuko iwanyu uba ubateje ubukene. Twebwe twumva bitubangamiye kuko icya mbere ni urukundo ntabwo bagomba gushyira imbere amafaranga."
Idufashe ahuza na Nzambazamariya Josianne nawe wo muri Paruwasi ya Ntarabana uvuga ko n'ababyeyi babigiramo uruhare bagashyigikira umuco wo gutanga amafaranga.
Ati "Inaha muri Ntarabana umukobwa ariga byakwanga akava mu ishuri, yaba ageze igihe cyo kurambagizwa, umusore akamusaba ko azamuha amafaranga kugira ngo bakunde babane. Hari n'ababyeyi babigiramo uruhare, kuko iyo utayafite ababyeyi baremera bakagurisha n'isambu cyangwa ubundi butunzi bwabo bakaguha amafaranga umusore aba yakwatse kugira agutware, iyo utayamuhaye arakureka akajya gushaka undi. Biratubangamiye kuko ntabwo urukundo rushingiye ku mafaranga, kandi noneho abasore benshi bamaze kubyishyiramo."
Nzambazamariya yakomeje avuga ko bifuza ko iyi myumvire yahinduka kuko ngo urukundo rushingiye ku mafaranga rutaramba. Ati "Niyo uyatanze bigera hagati akakwirukana kuko ntabwo aba agukunda.”
Abasore bo muri Ndiza nabo bemeza ko ibivugwa n'uru rubyiruko bihari.
Nsanzimana Philbert wo muri Paruwasi ya Kanyanza yavuze ko abasore bagenzi be baka amafaranga abakobwa nyamara atari igikorwa kiza kibereye umuntu witegura kuba umugabo.
Ati "Abasore bakwiye kureka uyu muco kuko hano hari amahirwe menshi y'aho abasore bashobora gukura amafaranga, nko mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro no mu bindi bikorwa. Abategereza kuzasaba amafaranga abakobwa nta rukundo baba bafite kandi n'ingo zubakiye ku gutanga amafaranga ntabwo ziramba. Umusore ntagomba gutegereza amaboko aturutse ahandi, ahubwo yagombye gukora cyane kugira ngo we ubwe abanze yigire."
Rongin Nzeyimana umuyobozi w'urubyiruko muri Dowayene ya Kanyanza yavuze ko urubyiruko rwo muri regiyo ya Ndiza rwugarijwe n'ikibazo cyo kwaka amafaranga abakobwa ngo bakunde barongorwe.
Ati "Ntabwo ari ukubeshya birahari, bikorwa cyane n'urubyiruko rwitakarije ikizere n'abasore batagira indangagaciro za gikristu kandi batajya bitabira amahuriro y'urubyiruko. Kenshi babaka amafranga umubare runaka , inzugi cyangwa isakaro na moto, hari n'abayasaba ababyeyi b'abakobwa bakayabaha kugira ngo bakunde bajyane abakobwa babo. Icyo tubona ni uko nta rukundo abo bantu baba bafitanye ahubwo niyo babanye amafaranga yamwatse agashira, amwohereza iwabo kuzana ayandi, yayabura urugo rugasenyuka."
Rongin yakomeje avuga ko zimwe mu mpamvu zitera ubwiyongere bw'iki kibazo ari abakobwa bananirwa kwihangana no gutegereza hakaba n'abasore b'abasongarere batagira icyo bakora bahora batekereza kuzasaba amafaranga abakobwa. Ati "Nyamara si ishema ry'urubyiruko rwo mu Ndiza.”
Ubwo yasozaga iri huriro ry'Urubyiruko, ku wa 31 Ukuboza 2023, Myr Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, yasabye urubyiruko kurushaho gukora cyane rukiteza imbere kandi bakazirikana ko ari amizere yabo bwite.
Myr Ntivuguruzwa yakomeje asaba urubyiruko kurangwa n'ubukristu buhamye, abibutsa ko ari amizero ya Kiliziya, igihugu nabo ubwabo bityo ko bagomba guharanira kwiyubaka ari nako bubaka Kiliziya n'igihugu muri rusange.
Yanakomeje abasaba kurushaho gufatira urugero ku babyeyi babo mu kuba abamamazabutumwa beza.
Umuyobozi w'akarere ka Muhanga, Madamu Kayitare Jacqueline yavuze ko aka gace kiganjemo cyane imirimo y'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'ubuhinzi bunyuranye bityo ko abasore baho bakwiye gukora cyane kandi bakiteza aho gusaba amafaranga abakobwa.
Yagize ati "Dufite inshingano zo kuba hafi urubyiruko no kubashyigikira mu mihigo yanyu myiza. Nk'urubyiruko rw'abakrsitu murasabwa kwitwara neza no kugira intego ziganisha ku iterambere. Mukitandukanya n'ibikorwa bigayitse byose harimo no gusaba amafaranga abakobwa murambagiza. Intambwe mwateye mugomba kuyiha agaciro, mugashyira mu bikorwa ingamba nziza muba mwafatiye mu mahuriro nkaya. Aya mahirwe muba mwabonye mugomba kuyabyaza umusaruro kandi mugashyira mu bikorwa intego n'ingamba muhafatira."
Madamu Kayitare yakomeje agira ati "Rubyiruko rwacu twabemereye kugendana namwe mu bibazo bibugarije, ibitekerezo byanyu bigahabwa agaciro. Gushyira hamwe no gusenga mubigire intwaro kandi twasanze isengesho ari urukingo rukomeye rurinda ibyangiza abakiri bato. Turabasaba gukora cyane, mukivana mu bukene kandi mukarenga imyumvire mibi ibagumisha mu bujiji itaganisha ku iterambere, muharanire kwera imbuto nziza zikomoka ku mirimo yamaboko yanyu."
Ikitwa zone ya Ndiza ari nayo Duwayene ya Kanyanza ni akarere kubutumwa kagizwe n'amaparuwasi atanu ariyo, Kanyanza, Ntarabana, Kibangu Nyabinoni na Kabacuzi. Iyi zone ahanini iri mu gice kigizwe n'imisozi miremire ibarizwa mu mirenge itandatu igize Akarere ka Muhanga, [Kabacuzi, Kiyumba, Rongi, Nyabinoni, Kibangu na Rugendabari]
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.