Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Besheje umuhigo wo gutemberera ku ndiba y’inyanja ku munsi w’abakundana

Umugabo witwa Beth Neale ukomoka mu gihugu cy’Afurika y’Epfo n’umukunzi we Miles Cloutier bakoze ibintu bidasanzwe ku munsi w’abakundana wa 2023, bajya kuwizihiriza ku ndiba y’inyanja.

Besheje umuhigo wo gutemberera ku ndiba y’inyanja ku munsi w’abakundana
Besheje umuhigo wo gutemberera ku ndiba y’inyanja ku munsi w’abakundana

Beth Neale na Miles Cloutier bo muri Afurika y’Epfo baciye aka gahigo kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023 ubwo hirya no hino mu bihugu byo ku isi ababishoboye bizihizaga umunsi w’abakundana, abenshi bazi ku izina rya St Valentin.

Uyu mugabo n’umugore bamaze imyaka 5 bakundana bafite umwana umwe ufite umwaka umwe n’igice. Bavuga ko uyu muhigo bari bamaze igihe bawutegura, maze bafata urugendo berekeza mu gace kitwa Maldives, ahitwa the LUX South Ari Atoll resort, hoteli iri ku nyanja. Bamanuka hasi mu nyanja, abamara iminota 3 n’amasegonda 24 baganira amagambo meza y’urukundo.

Muri uru rugendo rugamije gukora ikintu kitigeze kigerwaho n’undi muntu ku isi, Beth w’imyaka 40 n’umukunzi we Miles w’imyaka 33 bamanukanye mu nyanja n’umufotozi wabigize umwuga witwa Sidey the Shark, inzobere mu gufotora ibibera hasi mu mazi magari; afata videwo y’urugendo rwabo kuva rugitangira kugeza rusojwe.

Nk’uko Guinness de Records ibitangaza, Beth Neale ubusanzwe akora amarushanwa yo koga ahantu harehare no kwoga mu bujyakuzima avuga ko we n’umugore we bari bamaze igihe cy’ibyumweru bitatu bitegura kuzesa uyu muhigo utarigeze ugerwaho n’undi muntu. Akaba yaratwaye ibikombe bitandukanye, ibyo imbere muri iki gihugu ndetse no ku mugabane w’Afurika.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose