Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Bimwe mu bibazo by’ingutu bibangamiye umuryango n’umuti ukwiye kuri byo

Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Kabgayi yagaragaje bimwe mu bibazo by’ingutu bibangamiye umuryango ku buryo asaba ko byitabwaho ku bw’inyungu z’ejo hazaza.

Bimwe mu bibazo by’ingutu bibangamiye umuryango n’umuti ukwiye kuri byo
Bimwe mu bibazo by’ingutu bibangamiye umuryango n’umuti ukwiye kuri byo

Ibi Myr Balthazar yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 01 Werurwe 2024, ubwo yatangizaga amahugurwa y’iminsi itatu yahuje abahagarariye Komisiyo ishinzwe ikenurabushyo ry’umuryango muri paruwasi zigize Diyosezi ya Kabgayi.

Myr Balthazar yatangiye avuga ku kibazo cya gatanya zikomeje kuba nyinshi mu muryango aho imanza zo gusaba gatanya zikomeje kuba nyinshi mu nkiko. Ati “wagira ngo ugushyingirwa kwabaye nk’amasezerano y’igihe runaka (Contract). Ibi bigira ingaruka mbi ku bana, ku miryango ku nshuti no kubashakanye ubwabo.”

Myr Balthazar akomeza avuga ko ikibazo cy’amikoro make kitoroheye umuryango kuko hari benshi bananirwa kwihanganira ibihe bibi bacamo bigatuma umuryango ushobora kuvukamo imvururu.

Imiryango ibana itarasezeranye, ubuharike, ugucana inyuma n’ubusambanyi, imyumvire mibi ku bijyanye n’ihame ry’uburinganire, kuboneza imbyaro hadakoreshejwe uburyo bwa kamere, abana b’abakobwa baterwa inda batagejeje ku myaka y’ubukure, ihohoterwa rikorerwa abana, ihungabana mu muryango , indwara zidakira, imihango ya gipagani, ubwomanzi bw’abana n’abakuru, ubutinganyi, umwiryane, amakimbirane, intonganya , intugunda, guhoza ku nkeke n’ubwicanye nabyo byagarutsweho na Myr Balthazar nk’ibibangamiye umuryango w’uyu munsi n’ejo hazaza.

Avuga ku nkomoko y’ibi bibazo bibangamiye umuryango, Myr Balthazar yagaragaje ko ibi bibazo byose akensi bituruka ku cyaha, ubuhakanamana, kutamenya no kutumva neza isakaramentu ryo gushyingirwa no kutariha agaciro karyo, imitekerereze yadutse n’imyumvire yica umuco n’umwaduko w’ingirwandangagaciro, ikoranabuhanga, itumanaho n’imbuga nkoranyambaga byihutisha kandi bikamamaza imitekerereze itajyane n’umuco.

Uretse ibi kandi Myr Balthazar akomeza avuga ko hari politike n’amategeko bisenya umuryango muri kamere yawo no mu butumwa bwawo, imyumvire mibi ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, imyumvire mibi n’ikoreshwa nabi ry’ikitwa uburenganzira, iyamamaza ry’ibiyobyabwenge kubera irari ry’ifaranga, ibikomere by’amateka y’umuntu, umuryango n’igihugu, ibura ry’akazi n’isaranganya ridahwitse ry’umutungo rusange, kwikunda bikabije no kuba ba nyamwigendaho, icyaha cy’ubusambanyi, kudohoka ku burere bw’abana, ubuzima buhenze butajyanye n’imiterere y’akazi, iyangiza ry’ibidukikije, isi n’ikirere, imbaraga nke mu mitegurire y’abifuza gushinga ingo, imbaraga nke mu iyogezabutumwa ry’ingo n’umuryango n’ibindi.

Myr Balthazar yasoreje kucyo abona nk’umuti ukwiye ku bibazo bikomeje kubangamira umuryango.

Ahereye ku kunoza uburere bw’abana mu ngo, Myr Balthazar asaba ababyeyi gukomera ku ndangagaciro y’uburere buboneye kuko ishuri rihera mu muryango.

Avuga ko na Kiliziya ikwiye gukomera ku nyigisho itanga ku muryango, iyogezabutumwa rigashinga imizi mu buryo bunoze, hakajyaho gahunda inoze yo gutegura abageni, gushyiraho gahunda yihariye yo guherekeza ingo zimaze imyaka mike zishakanye no kuba hafi y’ingo n’imiryango ifite ibibazo byihariye.

Myr Balthazar kandi agaragaza ko Leta igomba kugira uruhare rukomeye mu kubungabunga umuryango ishyiraho mbere na mbere politike zubaka umuryango, kwamagana gahunda zituruka hanze zigamije gusenya kamere nkirisitu Nyarwanda. Leta kandi isabwa gukomeza gahunda zo kurwanya ubukene hashyirwa imbaraga ku miryango ifite amikoro make no gukomera ku isaranganya ry’umutungo rusange.

Asoza avuga ko kwita ku bidukikije no kubungabunga umutungo rusange nabyo bifite uruhare rukomeye mu buzima bw’abantu n’ubwimiryango ariyo mpamvu bikwiye kwitabwaho.

Aya mahugurwa afite insanganyamatsiko igira iti “Umuryango igicumbi cy’abahamya b’amizero.” Biteganyijwe ko abahagarariye komisiyo y’umuryango mu iyogezabutumwa ryabo bazafata imirongo migari igamije gufasha umuryango kurushaho kuba mwiza nk’uko Kiliziya ibibifuriza.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose