Bimwe mu bigo bya Diyosezi ya Nyundo byabaye bihagaritse imirimo kubera ibiza
Nyuma y’ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo ku tariki 2 rishyira 3 Gicurasi 2023, bigatwara ubuzima bw’abantu n’ibintu mu ntara y’uburengerazuba n’amajyaruguru; bimwe mu bigo bya Diyosezi gatolika ya Nyundo byabaye bihagaritse imirimo mu gihe hagisanwa ibyangiritse, gukora isuku, no gushaka ibikoresho bisimbura ibyangiritse.
Mu kiganiro Kinyamateka yagiranye na Padiri Sebagaragu Jean Paul Umunyamabanga wa Diyosezi ya Nyundo yayitangarije ko imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa 2 -3 Gicurasi 2023 yateje ibiza bikabije mu ntara y’uburengerazuba, by’umwihariko mu karere ka Rubavu ahari ibikorwa byinshi by’iterambere bya Diyosezi ya Nyundo. Ibyinshi muri ibi bikorwa birasenyuka, ibikoresho birangirika.
Ibi biza byangirije bikabije inyubako ikorerwamo na serivise za Diyosezi ya Nyundo izwi ku izina rya Complex des Services Diocesains, amazi yinjira mu biro by’abakozi yangiriza ibikoresho birimo za mudasobwa, inyandiko, n’ibindi ibikoresho byo mu biro; abakorera muri iyi nyubako bakavuga ko bizatwara nibura igihe kingana n’icyumweru kugira ngo basubukure imirimo.
Seminari nto ya Nyundo ni imwe mu mashuri ya Diyosezi ya Nyundo yibasiwe n’ibiza byaturutse ku iyuzura ry’umugezi wa Sebeya unyura hafi y’iyi Seminari, Padiri Sebagaragu akaba yatangarije Kinyamateka ko nta munyeshuri wahitanywe n’ibi biza muri iri shuri; gusa ibikorwa remezo birimo amashuri, Laboratwari, ibikoresho,ububiko bw’ibiribwa n’ibindi byifashishwa mu buzima byarangiritse;
Yagize ati"Amazi y'umugezi wa Sebeye yinjiye mu iseminari, yangiriza ibikoresho byo mu mashuri, agera n'aho barara; kubwo amahirwe nta munyeshuri numwe byahitanye."Kuri ubu abanyeshuri biga muri iyi seminari bimuriwe muri Centre Pastorale St Jean Paul II Nyundo.
Amazi y’umugezi wa Sebeya kandi yasenye urukuta rw’iyi seminari, yinjira mu ishuri rya Lyceé Notre Dame d’Afrique ryo ku Nyundo yangiriza ibikoresho by’iri shuri, n’ ibyo abanyeshuri byaba ibyifashishwa mu myigire, ibiryamirwa no mu buzima busanzwe bw’ikigo. Si aha gusa kuko no mushuri rya Ecole d’Arts de Nyundo naho ibi biza byahangirije bikabije, abarezi, abakozi n’abanyeshuri bo muri ibi bigo bakaba bari mu bikorwa by’isuku kugira ngo barebe ko nibura bakongera gukomeza imirimo mu minsi iri imbere.
Padiri Ngomanziza Leonidas ushinzwe amashuri muri Diyosezi ya Nyundo, Zone ya Gisenyi yatangarije Kinyamateka ko bitewe n’iyangirika rikabije ry’amashuri, ibikoresho by’abanyeshuri n’ibindi bikorwa remezo amwe mu mashuri yibasiwe n’ibi biza yabaye ahagaritse gahunda y’akazi kugira ngo habanze hatunganywe ahangirijwe n’ibi biza. Andi mashuri ya diyosezi ya Nyundo yangirijwe n'ibi biza ni E.P.Kayanza, G.S.Sanzare, na Centre Noel Nyundo.
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuri uyu wa gatatu tariki 3 Gicurasi 202, Leta y’u Rwanda yifatanyije n’abagizweho ingaruka n’ibi biza. Kuri uyu wa Kane tariki 4 Gicurasi 2023, Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda Alain Mukurarinda akaba yabwiye itangazamakuru ko hamaze kubarurwa abantu 130 bahitanywe n'ibiza, abantu 5 bagishakishwa, 77 bakomeretse na 36 bakiri mu bitaro, naho inzu 5.174 zirasenyuka.
Ibitekerezo (0)
- Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.