Kinyamateka
Amamariza hano Advertise here
Kinyamateka
Aheruka

Bimwe mu bihugu bikomeje kwinangira kwemeza Leta ya Palesitina

Mu gihe isi ikomeje kwibaza ku mahoro arambye mu Burasirazuba bwo hagati aho intambara ishyamiranyije Israheli na Palestine imaze imyaka myinshi, ikibazo cy’iyemezwa rya Leta ya Palestine nacyo kiragenda gifata indi ntera. Kugeza ubu, ibihugu 151 muri 193 bigize umuryango w’Abibumbye byamaze kwemeza Palestine nk’igihugu cyigenga, mu gihe ibihugu 39 bikomeye ku isi byo bikomeje kuyihakana. Ibi bikaba bifite ingaruka zikomeye mu rwego rwa dipolomasi, amategeko mpuzamahanga, n’uburenganzira bwa muntu.

Bimwe mu bihugu bikomeje kwinangira kwemeza Leta ya Palesitina
Bimwe mu bihugu bikomeje kwinangira kwemeza Leta ya Palesitina

Ibihugu byose by’Abarabu nka Misiri, Yorudaniya, Arabiya Sawudite, ibihugu byinshi by’Afurika, ibihugu byinshi byo muri Amerika y’Amajyepfo, ibihugu bikomeye by’Aziya: Ubushinwa, Ubuhinde, Indoneziya, Uburusiya, ibihugu by’i Burayi.

Ibihugu byose by’Abarabu, ibyinshi byo muri Afurika, Amerika y’Amajyepfo, ndetse n’ibihugu bikomeye bya Aziya nk’ Ubushinwa n’Ubuhinde, byemeye Leta ya Palestine. Uburusiya na bwo bwagaragaje ko ishyigikiye uburenganzira bwa Palestine bwo kwihitiramo. Mu Burayi, Suwede yabaye igihugu cya mbere cyemeje ko habaho leta ya Palestine mu 2014, hakurikiraho ibihugu nka Polonye, Romaniya, ndetse vuba aha hakiyongeraho Ubwongereza, Ubufaransa, Kanada na Ositaraliya.

Ibihugu bigera kuri 39 birimo Isirayeli n’abayishyigikiye barimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubudage, Ubuyapani, Koreya y’Epfo n’ibindi bihugu bya G20, ntibemera Palestine nk’igihugu cyigenga. Ibi bihugu bivuga ko icyemezo cy’iyemezwa rya Palestine kigomba kubanzirizwa n’amasezerano y’amahoro hagati y’impande zombi.

Kwemerwa nk’igihugu ukwacyo bituma Palestine igira ijambo mu biganiro mpuzamahanga, ikabona uburenganzira bwo kwinjira mu miryango nka ICC na UNESCO, ndetse bikayifasha gusaba ubutabera ku bibazo by’intambara n’akarengane. Ibi bikaba bitanga icyizere ku gisubizo cy’ibihugu bibiri, aho Palestine na Isirayeli byabaho mu mahoro, buri kimwe gifite imbibi zacyo.

Mu bihugu byinshi, abaturage bagaragaza ko bashyigikiye iyemezwa rya Palestine, cyane cyane nyuma y’intambara yo muri 2023 yibasiye Gaza. Abantu barasaba ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa, abana n’abagore ntibakomeze guhohoterwa, kandi ko amahoro arambye agomba gushingira ku butabera.

Amamariza hano Menyekanisha ibikorwa byawe ku basomyi ba Kinyamateka Advertise here

Ibitekerezo (0)

KM

Ufite konti? Injira

  • Nta gitekerezo kirahaba. Ba uwa mbere utanga igitekerezo.

Izindi nkuru

Byose